Home / details /

Abakozi ba RRA batanze miriyoni 124,800,000 zo kurwanya Hepatite C

Abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bashyikirije Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) inkunga ya miriyoni 124,800,000 zizavuza abasaga 130,000 barwaye Hepatite C. Ruganintwali Bizimana Pascal, Komiseri Mukuru wa RRA, avuga ko byaturutse ku munsi hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kurandura Hepatite C, cyangijwe na Madame Jannette Kagame na Minisitiri w’Ubuzima  Dr. Gashumba Diane mu bukangurambaga bwiswe “#RwandaCares”, abakozi ba RRA basanga ari ikintu bagomba gushyigikira. Abakozi bemeye gutanga umusanzu, aho buri wese yemeye kuvuza nibura buri muntu umwe. Komiseri Mukuru wa RRA asobanura ko “Ubukungu bwa mbere bw’u Rwanda ni abaturage barwo, natwe nk’abasoresha, abantu dukesha inkomoko y’umusoro ni abanyarwanda. Umunyarwanda ashobora gukora iyo afite ubuzima bwiza, ashobora gusora no gufasha igihugu gutera imbere, nicyo kintu tubona cyiza kugira ngo mbere na mbere dusoreshe abanyarwanda bafite ubuzima bwiza. Ubuzima bw’Abanyarwanda nibwo dushyira imbere. Kuba dufite abanyarwanda bazima nibwo bukungu bwa mbere. Iyo ari bazima barakora, ndetse igihugu kigatera imbere bakaba batunga imiryango yabo, tukumva rero ari inshingano ya buri muntu kuba yakora igishoboka cyose ngo arengere ubuzima.” Ruganintwali yongeye ho ati: “Turahamagarira n’abandi bagenzi bacu b’abakozi, n’abacuruzi, ibyo Leta yakoze ni byinshi ariko twakora byinshi biruseho dufatanije, buri wese yakagombye kwitabira kandi akagikora yumva ko agiye gutanga ubuzima.” Dr.Nsanzimana Sabin, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ku nkunga yatanzwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yagize ati: “N’inkuru nziza ku barwayi 130,000 bavuwe n’abavandimwe babo n’abana babo. Kuba RRA aribo baduhamagaye bakatubwira ko bafite uruhare bagomba gukora ngo bavuze abarwayi.Kuba abantu bashaka ko imisoro ijya mu isanduku y’igihugu aribo bafashe iyambere mu kwita ku barwayi no kubavuza ni ubutumwa bukomeye ko umuntu atagomba kurwara ngo arembe umuturanyi we arebera kandi afite ubushobozi.” Dr. Nsanzimana avuga ko indwara ya Hepatite C ari indwara ikira, aho abasaga 17,000 bahawe ubuvuzi  barakira, abandi bakaba bagikenewe guharwa ubuvuzi. Dr. Nsanzimana, avuga ko abantu miriyoni enye barengeje imyaka 15 bagomba gupimwa Hepatite C. mu bapimwa bose basaga 1,200,000, muri bo 4% basanganwa iyo ndwara. U Rwanda rufite intego yo kurandura Hepatite C muri 2024, rukurikije amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS). Abantu bakuru barengeje imyaka 60, muri bo 25% basanganwa Hepatite C, benshi batwarwa nayo binyuze mu buryo bwa kanseri y’umwijima iyo itavuwe neza. Intego ya Minisiteri y’ubuzima n’iyo gupima abasaga miriyoni enye barengeje imyaka 15 y’ubukuru, abaganga bakaba bakora icyo gikorwa mu gihugu hose, bagenda intara ku yindi. Hepatite C ngo yavumbuwe muri 1999, Dr. Nsanzimana avuga ko kuba igaragara mu bantu bakuru bishobora kuba biterwa n’ubuvuzi bwa kera butari buteye imbere, aho yandurira mu guhura kw’amaraso y’uyifite n’utayifite. Ibyiciro bikunze kwibasirwa birimo abaganga, abakora isuku, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu nzira zose zatuma amaraso yanduye ahura n’ayutanduye iyo ndwara. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda kivuga ko abantu 110,000 aribo bakeneye kuvurwa no guhabwa imiti, kandi ko uko batinda guhabwa ubuvuzi ariko indwara irushaho gukomera ikaba yagera kuri kanseri ndetse amaherezo ikaba yatera n’urupfu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?