Home / details /

Nyamasheke: Amahugurwa ku misoro yaje akenewe

Abacuruzi bakorera mu karere ka Nyamasheke biyandikishije nk’abasora batangaje ko amahugurwa ku misoro bagejejweho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yaje akenewe kandi azabafasha kuzuza inshingano zabo. Amahugurwa yatanzwe muri gahunda isanzwe ya RRA yo kumenyesha abacuruzi amakuru y’ingenzi abafasha mu bikorwa byabo no gutuma bashobora kuba abasora beza bibwiriza gusora kugira ngo banatange umusanzu igihugu kibategerejeho mu kubaka igihugu binyuze mu bushobozi bafite nk’abakora imirimo ibyara inyungu. Amasomo bahawe arimo umusoro ku nyungu, umusoro ku bihembo by’abakozi, imisoro ifatirwa, TVA, ndetse n’umusoro ku mutungo utimukanwa, aho abaturage basabwa kwandikisha ubutaka n’icyo bukoreshwa kugira ngo ibisoreshwa byose bizabashe kumenyekana ndetse n’ibisonewe bigaragare ku gihe. Rwagasore Samson, ukora ubucuruzi bwa butiki mu murenge wa kanjongo mu karere ka Nyamasheke ati: “Hari ibyo tutari dusanzwe tuzi, tumenye uko imisoro itangwa, uko umuntu atanga imisoro, icyiciro arimo, uburenganzira bw’usora.” Ashimangira ku kamaro k’imisoro yagize ati: “Akamaro k’umusoro nuko utugezaho kaburembo, amazi meza, amavuriro, umusoro mbega urebye uratugarukira.” Niyodusaba Beatrice nawe wari witabiriye amahugurwa, ashima uruhare imisoro yagize mu kugeza serivisi zihuse kandi zinoze ku baturage, aho hashyizweho serivisi z’ubuzima zegerye abaturage (postes de sante), bikaba byaragabanyije imfu z’ababyeyi n’abana ndetse no kwegereza imiti abarwayi igihe bafatiwe hose mu gihe kera basabwaga gukora ingendo ndende bajya kumavuriro. Nk’umwe mu bakora ibikorwa bibyara inyungu, avuga ko ku iki gikorwa ni cyiza ni icy’agaciro, iyo ndebye aho dukorera Turamyimana Jean Paul, nawe ahamya ko amahugurwa bahawe yabafashije gusobanukirwa neza n’inshingano bafite, ndetse n’akamaro k’imisoro. Afashe ingero ku bikorwa bigaragara nk’inyubako y’akarere ka Nyamasheke igezweho, amashuri yubatswe ku buryo buha ishema abiga n’abayigishirizamo, Turamyimana ashima akamaro imisoro ikora igeza ibikorwa byiza ku baturage ari nako ashimira Leta ku myumvire ikomeza kugeza ku baturage kugira ngo biteze imbere bateze n’igihugu imbere. Amahurwa y’abiyandikishije nk’abasora asanzwe akorerwa mu turere twose tw’igihugu buri mwaka kugira ngo abinjiye mu bucuruzi cyangwa bakora ibindi bikorwa bisoreshwa babyinjiremo basobanukiwe n’ibisabwa byose, birinda ibihano. Ni n’uburyo bwiza bwo gutuma abatezweho gutanga umusoro bibwiriza gusora bityo bigatuma RRA igera ku ntego yo gukusanya imisoro iteganyijwe mu ngengo y’imari.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?