Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Ibyo Umuntu Asabwa / Umusoro ku musaruro w'umuntu ku giti cye /

Umuntu ku giti cye wabonye umusaruro usoreshwa ategura imenyeshamusoro ry’umwaka akurikije uburyo busobanurwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro , akageza iryo menyeshamusoro ku Buyobozi bw'Imisoro bitarenze ku wa 31 Werurwe kw’igihe cy’umusoro gikurikiyeho.

Umusoreshwa usonerwa gukora imenyeshamusoro rya buri mwaka rivugwa mu gika cya bere cy'iyi ngingo ni ubona gusa:

1°     umusaruro ufatirwaho umusoro nk’uko biteganywa n’ingingo ya 48 y'iri tegeko;

2°     umusaruro ku ishoramari ujyanye n’umusoro wafatiriwe nk’uko bivugwa mu ngingo ya 51 y'iri tegeko.

Reba inyandiko irimo amakuru ku musoro ku nyungu wa 2023 ku basora ku nyungu nyakuri (Real Regime)

Reba video irimo amakuru arambuye ku imenyekanisha ry'umusoro ku nyungu w'umwaka wa 2023

Umusaruro usoreshwa ubarwa ku mubare uburungushuye w’amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1.000 Frw) kandi ugasoreshwa hakurikijwe imbonerahamwe ikurikira:

Umusaruro w’umwaka utangwaho umusoro ( Frw)

Igipimo cy’umusoro

Guhera ku:

kugeza ku:

              0

   360.000

 0 %

   360.001

1.200.000

20 %

1.200.001

Kuzamura

30 %

Umusoro ucishirije, ungana n’atatu ku ijana (3%) y’ibyacurujwe mu mwaka, utangwa na ba nyir’ibikorwa biciriritse.

1°     umusaruro ukomoka ku kazi;

2°     inyungu zikomoka  ku bikorwa by’ubucuruzi;

3°     umusaruro ukomoka ku ishoramari.

Umusoro ku musaruro w’umuntu ku giti cye uvanwa ku musaruro ubonwa n’umuntu ku giti cye.

Inshingano z’urebwa n’umusoro ku musaruro

Buri gihe y’umusoro, umusoreshwa utuye mu Rwanda agomba kwishyura umusoro ku musaruro ufite inkomoko mu gihugu no mu bikorwa bisoreshwa akorera mu mahanga.

Umusoreshwa udatuye mu Rwanda agomba kwishyura gusa umusoro ku musaruro ufite inkomoko mu  Rwanda.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?