Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Abagenzi / Ibyo abagenzi basabwa kumenya /

Ibyo abagenzi basabwa kumenya

Ibicuruzwa byo mu mizigo ni iki ?

Ibicuruzwa byo mu mizigo, bitwarwa n’abagenzi mu mizigo bitwaje cyangwa n’imodoka z’abantu ku giti cyabo bigenewe gucuruzwa cyangwa gukoreshwa mu bucuruzi. Ibi bicuruzwa ntibigaragara nk’imizigo y’ibicuruzwa iri mu ndege kandi nta n’ubwo bigaragara nk’ibintu umugenzi akoresha ku giti cye.

Ibi bintu birimo :

  • ibintu bihabwa ikigo umugenzi akoramo ;
  • • ibintu byo gucuruza ;
  • ibyuma bisimbura ibishaje ;
  • ibicuruzwa byo kureberaho ;
  • ibicuruzwa usabira gusonerwa imisoro cyangwa umusoro ku nyongeragaciro ;
  • • byaba aru ibitumijwe mu gihe gito cyangwa kirekire, biri mu nzira bijya mu kindi gihugu, ibigomba kwishyura umusoro n’amahoro cyangwa
  • • ibicuruzwa bigarutse mu gihugu.

Umuntu agomba gukora iki ?

Iyo ufite ibicuruzwa utwaye mu mizigo cyangwa mu modoka yawe bwite, ugomba kubimenyekanisha kuri gasutamo.

Bigenda gute iyo umuntu atamenyekanishije ibicuruzwa ?

Umuntu ashobora kubura ibicuruzwa bye kandi agakurikiranwa mu nkiko cyangwa agacibwa amande.

Ese umuntu ashobora kwitabaza umukozi wa gasutamo ushinzwe iby’imenyekanisha ?

Iyo ibicuruzwa bifite agaciro karenze amafaranga 500.000 by’amanyarwanda, harimo n’ayo kubitwara n’ubwishingizi, agomba kwitabaza umukozi kugira ngo agufashe gukora ibisabwa byose. Kubera ko imenyekanisha rinyuze mu mategeko ari ngombwa, umukozi wa gasutamo ashobora gusa kukugira inama muri rusange. Iyo ibicuruzwa bifite agaciro kari mu nsi y’amafaranga 500,000 y’amanyarwanda, ntabwo ari ngombwa kwitabaza umukozi wo kuri gasutamo.

Bigenda bite iyo ibicuruzwa biri mu nzira ?

Umuntu agomba kumenyekanisha ibicuruzwa biri mu nzira. Ashobora kwishyura amahoro yo kuri gasutamo, agenwa n’umukozi wa gasutamo ashingiye ku gaciro k’ibicuruzwa nk’aho ari ikimenyetso ko ibyo bicuruzwa biri mu nzira kandi bizasohorwa mu gihugu. Amafaranga yishyurwa kuri gasutamo byinjiriyeho azasubizwa kuri gasutamo bizasohokeraho igihe bizaba bimenyekanishijwe ku mukozi wa gasutamo ku biro bisohokeraho.

Icyitonderwa. Kugira ngo hatabaho ikererwa mu nzira bityo umuntu akaba ashobora kuba yananirwa gupakira ibicuruzwa aho bigomba gutwarwa, byaba byiza bishobotse gutwara ibicuruzwa biri mu mizigo mu mizigo yo mu ntoki kugira ngo ubimenyekanishe aho uzururukira bwa nyuma.

Bigenda bite iyo umuntu ari mu nzira mu ndege kandi afite ibicuruzwa bye mu mizigo yo mu ntoki ?

Icyo gihe ntabwo umuntu asabwa kubimenyekanisha. Bimenyekanishwa gusa iyo ugeze iyo ujya.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But