Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Abagenzi / Ibicuruzwa bibujijwe /

Ibicuruzwa bibujijwe

Muri iki gihe, ibicuruzwa byose bibujijwe gutumizwa mu mahanga hakurikijwe iri Tegeko, cyangwa itegeko ryose ryanditse rikurikizwa muri iki gihe mu Gihugu Kigize Umuryango.

2)       Amafaranga y’amakorano n’inoti n’ibiceri by’amadovize y’amiganano n’ubundi bwoko bw’amafaranga bitari mu buryo busanzwe bwashyizeweho haba mu buremere bwayo cyangwa uburyo bunoze akozemo.

3)       Ibikoresho byose by’urukozasoni mu bwoko bwabyo bwose bw’itangazamakuru, bibangamira imico myiza cyangwa ibishushanyishuje amarangi biteye isoni, ibitabo, amakarita, ibhangano by’ubukwaruzi, ibibajije mu maharaza, ibyanditse ku mabuye n’ibindi binyuranyije n’umuco n’ibiterasoni.

4)       Ibibiriti  byakozwe hifashishijwe ikinyabutabire cya fosifore.

5)       Ikindi gicuruzwa cyose cyakozwe nta burenganzira butanzwe n’Urwego rushinzwe kurinda ibirango rwo mu Gihugu kigize umuryango cyangwa ibyo Bimenyetso cyangwa Ibirango bikaba bisa cyane nk’aho byakorewe kwemera icyo batemera.

6)       Ibinyobwa biyunguruye birimo iby’ingenzi bikomoka ku mavuta cyangwa ibinyabutabire byangiza ubuzima, birimo thijone, star arise, benzoic aldehyde, salicyclic esters, hyssop and absinthe.

7)       Mu gihe nta kivuzwe muri iki gika kizakoreshwa kuri likeri zo mu bwoko bwa "Anise and Anisette" zirimo ibirenze 0.1 % by’amavuta ya anise n’ibiyungurura distillates bikozwe muri pimpinella anisum cyangwa star arise allicium verum.

8)       Ibiyobyabwenge (Narcotic drugs) bigenzurwa ku rwego mpuzamahanga.

9)       Imyanda ishobora gutera impanuka n’uburyo bwo kkuyivanaho nk’uko biteganyijwe mu masezerano asasiye.

10)   Amasabune yose n’ibikoresho byo kwita ku misatsi birimo ikinyabutabire cya mercury.

11)   Amapine ashaje agenwe imodoka nto zikoreshwa ubucuruzi n’imodoka zitwara abagenzi.

12)   Inyongeramusaruro zikurikira n’ibinyabutabire bikorewa mu nganda:

(a) Ibinyabutabire bikoreshwa mu buhinzi

ü  l 2.4 - T

ü  l Aldrin

ü  l Caplafol

ü  l Chlordirneform

ü  l Chlorobenxilate

ü  l DDT

ü  l Dieldrin

ü  l 1.2 - Dibroacethanel (EDB)

ü  l Flouroacelamide

ü  l HCH

ü  l Hiplanchlor

ü  l Hoscachlorobenzene

ü  l Lindone

ü  l Mercury compounds

ü  l Monocrolophs (certain formulations)

ü  l Methamidophos

ü  l Phospharrmion

ü  l Methyl - parathion

ü  l Parathion 

(b) Ibinyabutabire bikoreshwa mu nganda (industrial Chemicals)

ü  l Crocidolite

ü  l Polychlorominatel biphenyls (PBB)

ü  l Polyuchorinted Biphenyls (PCB)

ü  l Polychlororinated Terphyenyls (PCT

ü  l Tris (2.3 dibromopropyl) phosphate

ü  1 Methylbromide (izavanwaho hakurikijwe Amasezerano yashyiriweho i Montreal mu mwaka wa 2007).

(c) ibicuruzwa by’ibyiganano by’ubwoko bwose.

Igice B- Ibicuruzwa bigomba kubanza kugira ibyo byuzuza

1)       Muri iki gihe, ibicuruzwa byose bibujijwe gutumizwa mu mahanga hakurikijwe iri Tegeko, cyangwa itegeko ryose ryanditse rikurikizwa muri iki gihe mu Giguhu Kigize Umuryango.

2)       Imashini z’iposita zitera amakashi ku bicuruzwa uretse  cyangwa hakurikijwe ibisabwa ku ruhushya rwanditse rutangwa n’urwego rubifitiye ububasha rwo mu Gihugu kigize Umuryango.

3)       Imitego ifite ubushobozi bwo kwica cyangwa gufata inyamaswa yose y’umuhigo keretse cyangwa hakurikijwe ibisabwa ku ruhushya rwanditse rutangwa n’urwego rubufitiye ububasha rwo mu Gihugu kigize Umuryango.

4)       Amabuye y’agaciro yo mu rwego rwa zahabu atatunganyije n’andi mabuye y’agaciro.

5)       intwaro n’amasasu bisobanuwe mu Mutwe wa 93 w’Urutonde rwa Gasutamo.

6)       proteyini zikomoka mu magufa n’amagufa atunganyije hakoreshejwe aside.

7)       Andi magufa n’amahembe – intima z’imbuto, bidatunganyije, biteguye byoroheje (ariko bidaconze) ifu n’imyanda biva kuri ibyo bicuruzwa.

8)       inzovu, amahembe y’inzovu adatunganyije cyangwa ateguye byoroheje ariko adaconze.

9)       imvubu, amenyo y’imvubu adatunganyije cyangwa ateguye byoroheje ariko adaconze.

10)   inkura, amahembe y’inkura adatunganyije cyangwa ateguye byoroheje ariko adaconze

11)   Andi mahembe adatunganyije cyangwa ateguye byoroheje ariko adaconze.

12)   Ivu n’imyanda bikomoka ku mahembe.

13)   Igikonoshwa cy’akanyamasyo, igufa ry’igifi kitwa (Tortoise shell), igisa n’igufa kiba mu gifi kitwa whale (baleine), ubwoya bwacyo, amahembe, amahembe y’ibikururuka, ibinono, inzara, inzasaya n’iminwa y’ibiguruka bidatunganyije cyangwa biteguye byoroheje ariko bidaconze, ifu n’imyanda biva kuri ibyo bicuruzwa.

14)   amabuye ya marijani n’ibikoresho bisa, bidatunganyijwe cyangwa biteguye byoroheje ariko bitari ibikonoshwa bitunganyijwe , udusimba two mu mazi (crustaceans or echinoderms) n’amagufa y’inyamaswa bidatunganyijwe cyangwa biteguye byoroheje ariko bidaconze, ifu n’imyanda bikomoka kuri ibyo bicuruzwa.

15)   Ibyangwe binyunyuza amazi bikomoka ku nyamaswa.

16)   ibikomoka ku bicanwa bigira imirasire ihumanya (amasasu) byo mu mashini zitanga ingufu za kirimbuzi.

17)   Amahembe y’inzovu atunganyijwe n'ibikozwe mu mahembe y’inzovu.

18)   Amagufa, igikonoshwa cy’akanyamasyo, ihembe, amahembe ya zimwe mu nyamaswa, ibuye rya marijani n’ibindi bikoresho bibazwa mu magufa y’inyamaswa, n’ibikozwe muri ibyo bikoresho (harimo ibicuruzwa  biboneka bibumbwe).

19)   19) Ibintu byonona akayunguruzo k’imirasire hakurikijwe Amasezerano y’i Montreal (1987) n’Amasezerano y’i Vienne (1985).

20)   20) Ibicuruzwa byarahinduriwe uturemangingo ndangasano.

21)   Ubwoko butari kavukire bw’amafi cyangwa amagi by’icyororo.

22)   Ubwoko bubi bw’ibimera n’inyamaswa biri hafi kuzimira n’ibibikomokaho hakurikijwe Amasezerano CITES yo muri Werurwe 1973 n’Ubugororangingo bwayo.

23)   Ibicuruzwa byakoreshejwe (Amapine yakoze).

24)   Ibiyobyabwenge bigenzurwa ku rego mpuzamahanga.

25)   Ibintu ndangamateka.

26)   Ibicuruzwa byavuzwe mu gice cya 36 cy’Urutonde rukorwa na Gasutamo (urugero, ibicurangisho byirangira, imbarutso, ibishashi by’intabaza).

27)   Ibice by’imbunda n’amasasu, bikozwe mu cyuma (Section XV of the Harmonised Commodity Description and Coding System), cyangwa ibicuruzwa bisa bya plastiki hakurikijwe Chapter 39 of the Customs Nomenclature.

28)   Ibimodoka by’intambara bitamenwa n’amasasu hakurikijwe No 8710 of the Customs Nomenclature.

29)   Ibyuma bireba kure cyangwa ibindi byuma bifasha kwitegereza bishyirwa ku mbunda, keretse bishyizwe ku mbunda nto cyangwa biherekeje imbunda byagenewe gukoreshwaho hakurikijwe Chapter 90 of the Customs Nomenclature.

30)   Imiheto, imyambi, inkota yo mu mukino wa fencing (escrime) cyangwa ibikinisho hakurikijwe Chapter 95 of the Customs Nomenclature.

31)   Ibice by’agaciro cyangwa bya kera bikusanywa n’uwabigize umwuga by’imbunda n’amasasu hakurikijwe umutwe wa No 9705 cyangwa 9706 of the Customs Nomenclature.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But