Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Abagenzi / Ibyo abantu baba bemerewe gutwara /

Ibyo abantu baba bemerewe gutwara

Dore incamake yerekana ibihe umuntu ashobora gusonerwa (Reba ingingo ya 1 y’itegeko no 54 ryo ku wa 31 Ukuboza 2006 rihindura kandi ryuzuza itegeko no 21/2006 ryo ku wa 28 Mata 2006 rigena imikorere ya Gasutamo n’ingingo ya 137 y’iteka rya Minsitiri no 003/07 ryo ku wa 9 Gicurasi 2007 rishyira mu bikorwa itegeko N0 21/2006 ryo ku wa 28 Mata 2006 rigena imikorere ya Gasutamo.

  • Imizigo yo mu ntoki y’umugenzi;
  • Umutungo bwite
  • Ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga by’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’iby’imiryango mpuzamahanga;
  • Ibintu bifite agaciro gato (ibyo agaciro katarenze amafaranga 100,000 y’amanyarwanda);
  • Impano zifite agaciro gato cyane (nta gusonerwa kubaho ku bantu babisaba kenshi);
  • Ibikoresho yo mu rwego rw’uburezi, ubushakashatsi, ubuhanga n’umuco;
  • Ibikoresho byo mu rwego rw’ubuhanga mu guhana amakuru n’itumanaho;
  • Ibintu bijyanye n’iby’imiti
  • Ibikoresho bigenewe gukoreshwa mu bushakashatsi mu by’ubuganga no mu kuvura;
  • Ibikoresho bigenwe gukoreshwa mu rwego rwo kurinda no kurengera ibidukikije;
  • Ibintu by’abantu n’imiryango ikora imirimo y’ubutabazi;
  • Ibikoresho bigenewe abamugaye;
  • Impano zigenewe guverinoma cyangwa ibigo
  • Ibikoresho byo mu ngufu zikokoma ku mirasire y’izuba
  • Indorerwamo z’amaso;
  • Ibikoresho by’ibanze byo gukoresha mu nganda;
  • Ifumbire yo mu buhinzi.

1. Abagenzi baza mu gihugu

Umuntu wese ugeze mu Rwanda agomba kumenyekanisha ibicuruzwa n’ibintu byose azanye ku biro bya gasutamo haba mu magambo, akoresheje ifishi 126 ya kabiri cyangwa DD COM bitewe n’agaciro kabyo (ku ifishi 126 ya kabiri, agaciro kagomba kuba mu nsi cyangwa kangana n’ibihumbi 500,000 mu manyarwanda; hejuru yaho DD COM igomba kugaragazwa).

Iyo abakozi ba gasutamo bafite impamvu bakeka ko muntu adafite ibicuruzwa bishobora gusoreshwa kandi ahakana ko afite ibicuruzwa bashobora gukora ibi bikurikira:

  • Kugenzura imizigo n’imitwaro yo mu ntoki by’uwo muntu;
  • Gusaka uwo muntu ku mubiri;
  • Iyo hagomba gukora igenzura ku muntu, umukozi mukuru wa gasutamo agomba kubanza akamenya neza ko umuntu werekanye impapuro z’imenyekanisha ari we nyir’imizigo; iyo imenyekanisha rihuriweho n’abantu benshi, abantu bose bagomba kuba bahari mu gihe cy’igenzura. Iyo hari impamvu zituma nyir’imizigo aba adahari, ufite impapuro z’imenyekanisha agomba kuba azi neza ibiri mu mizigo kandi yiteguye gusubiza ibibazo byose ashobora kubazwa.

Iyo babona ibyamenyekanishijwe ari byo, umukozi mukuru wa gasutamo aha umugenzi ibyo agomba byose nk’uko biteganywa n’amategeko. Ariko kandi iyo umugenzi afite ibintu birenze ibyo yemerewe, amahoro n’imisoro bigomba gutangwa bigomba kubarwa bikishyurwa mu buryo buteganywa n’amategeko.


2. Abagenzi bajya mu mahanga

Abagenzi bose bava mu Rwanda bagomba gukora imenyekanisha kuri gasutamo ry’ibicururwa n’ibintu batwaye, byaba ari ibiguzwe mu iduka ryo ku kiguba cy’indege cyangwa mu iduka ricuruza ibintu bidasorerwa cyangwa ibyo bahaweho impano.

Iyo umukozi akemanze ko imenyekanisha rishobora kuba atari ryo, cyangwa umugenzi atakoze imenyekanisha cyangwa yanze kumenyekanisha ibyo atwaye, hagomba kubaho igenzura ry’imizigo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But