Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Abagenzi / Imitwaro y’abagenzi n’imizigo y’umuntu ku giti cye /

Imitwaro y’abagenzi n’imizigo y’umuntu ku giti cye

Abanyarwanda bagarutse mu gihugu babaye hanze mu gihe nibura cy’umwaka umwe kuzamura bari batunze ikinyabiziga mu gihe kingana nibura n’amezi cumi n’abiri, bashobora gusaba kusonerwa amahoro igihe cyose bujuje ibisabwa bikurikira:

  • Impapuro bavana muri Ambasade y’u Rwanda zigaragaza ko utashye yari muri icyo gihugu kandi ko atashye mu Rwanda.
  • Icyemezo cy’iyandikwa kigaragaa ko usaba ari we nyiri ikinyabiziga wemewe n’amategeko
  • Inyemezabuguzi y’umwimerere
  • Inyandiko igaragaza ibyatwawe mu bwato cyangwa mu ndege
  • Pasiporo
  • Ikinyabiziga kigomba kuba giteye ku buryo umuyobozi wacyo yicara ibumoso bwacyo (gitwarirwa ibumoso) nk’uko biteganywa n’amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo

Imizigo y’umugenzi n’ibyo aba yitwaje

(1) Ibintu bizanwa n'abagenzi bavuye hanze y'ibihugu bigize Umuryango bizubahiriza amabwiriza agaragazwa mu bika bikurikira:

Ibicuruzwa bizaba:

a)      ari umutungo w'umugenzi kandi agendana nabyo, keretse uko bivugwa mu gika cya 7;

b)      ari iby’umugenzi wo gihugu kigize Umuryango akoresha ku giti cye cyangwa mu rugo;

c)      bifite ubwoko n'umubare wemewe n'umukozi ubufitiye ububasha

(2) Haseguriwe ibivugwa mu gika cya (1) (c), ibicuruzwa bikurikira ntibisonerwa hakurikijwe aka gace:

a)      ibinyobwa bisindisha by'ubwoko bwose, imibavu, ibyotsi n'itabi, n'ibindi inganda zakoramo, keretse uko bivugwa mu bika bya gatandatu (6) na karindwi (7) by'aka gace;

b)      ibitambaro;

c)      imodoka, keretse uko bivugwa mu gika cya gatatu (3) n'icya kane (4);

d)      ibicuruzwa ibyo ari byo byose cyangwa ibyo kugurishwa cyangwa ibyo guha abandi bantu;

(3) Haseguriwe ibivugwa mu gika cya mbere n'icya kabiri (2), ibicuruzwa bikurikira bishobora gusonerwa hakurikijwe aka gace, iyo bizanywe nk'umutwaro w'umuntu uhageze bwa mbere cyangwa umuntu uba mu gihugu kigize umuryango ugarutse kandi ufitiwe icyizere n'umukozi ubifitiye ububasha ko ari umuntu uhindura aho aba akava hanze y'igihugu kigize Umuryango akajya mu gihugu kigize Umuryango:

a)      imyambaro;

b)      ibintu by'umuntu ku giti cye n'ibyo gukoresha mu rugo byakoreshwaga n'umuntu ku giti cye cyangwa mu rugo aho yabaga mbere;

c)      imodoka imwe (hatarimo bisi nini, bisi ntoya zifite imyanya irenze 13 y'abagenzi n'imodoka zitwara imizigo zitwara uburemere butarengeje toni ebyiri) umugenzi yatunze kandi yakoresheje hanze y'igihugu kigize umuryango mu gihe cy'amezi cumi n'abiri (hatarimo igihe cy'urugendo iyo ibintu byanyuze mu bwato):

 Umuntu agomba kuba afite nibura imyaka cumi n'umunani.

 (4) Hubahirijwe ibivugwa mu gika cya mbere n'icya 2 cy'aka gace, ibicuruzwa bikurikira bishobora gusonerwa hakurikijwe aka gace iyo byazanywe nk'umutwaro n'umuntu umukozi ubifitiye ububasha yizeye ko uruzinduko rwe rw'igihe gito rutazarenza amezi atatu mu gihugu
kigize umuryango:

a)      ibicuruzwa bikoreshwa igihe kirekire bitumizwa ngo umuntu abikoreshe ku giti cye mu ruzinduko rwe kandi akaba ashaka kubijyana igihe arangije uruzinduko rwe;

b)      ibintu bikoreshwa igihe gito n'ibinyobwa bidasindisha bifite umubare n’ubwoko bihuye n'uruzinduko rwe hakurijwe uko umukozi ubifitiye ububasha abibona;

c)      ibicuruzwa bizanwa n'umuntu ugarutse mu gihugu ari umukozi w’umuryango mpuzamahanga kandi icyicaro gikuru cy'uwo muryango kikaba kiri mu gihugu kigize umuryango maze akaba yahamagawe ku cyicaro gikuru cy’umuryango mu rwego rwo kujya inama,

 (5) Hubahirijwe ibiteganywa n'igika cya (1) n'icya (2) cy'aka gace, ibicuruzwa bikurikira bishobora gusonerwa iyo bitumijwe mu mahanga nk'ibikoresho by'umuntu ku giti cye wemejwe n'umukozi ubushinzwe utuye mu bihugu biri mu muryango w'Ibihugu by'Iburasirazuba uwabitumije akaba atahutse mu gihugu cye avuye mu gihugu kitari mu muryango akaba atahinduye aho atuye nkuko biteganywa n'ingingo ya (3) n'iya (4):

 a)      Imyambaro;

b)      Ibikoresho yakoreshaga byaba ibyo mu rugo cyangwa ibindi bikoresho bye

 (6) Hubahirijwe ibiteganywa mu gika cya (1) cy'aka gace, hanubahirijwe ibiteganywa mu gaka ka (b), nta mahoro yakwa ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga byari bitunzwe n'utahutse:

 a)      inzoga z'ibyotsi (likeri) cyangwa vino, bitarengeje litiro ebyiri;

b)      imibavu, imiti yo kwisukuza bitarengeje igice cya litiro, ibikubiyemo igice cyabyo kitari imibavu;

c)      isegereti, ibigoma, ibikamba, sigarilo,itabi, kole bitarengeje amagarama 250 y'uburemere.

 Gusonerwa amahoro ya gasutamo bihabwa gusa abujuje imyaka cumi n’umunani.

 (7) Hubahirijwe ibiteganywa mu gika cya (1) n'igika cya (2) cy'aka gace, ubusonerwe butangwa hashingiwe ku igika cya (3), (4) n'icya (5) cy'aka gaka bushobora guhabwa ibyatumijwe mu
mahanga mu gihe kitarengeje iminsi mirongo cyenda uhereye ku itariki uwabizanye yagereyeho, cyangwa icyo gihe kikaba cya kwiyongera igihe kitarengeje iminsi magana atatu na mirongo itandatu (360) uhereye igihe byagereyeho mu gihe byababyemejwe na Komiseri Mukuru.

 Ibivugwa mu gika cya (6) cy'aka gace nticyemewe kubirebana n'ibicuruzwa bivugwa muri iki gika ku izigo yoherejwe idafite uyiherekeje.

(8) Umuntu wahawe ubusonerwe hashingiwe ku gika cya (3) cyangwa icya (4) ahinduye aho yari atuye akimukira mu gihugu kigize Umuryango w'Ibihugu by'Iburasirazuba, iminsi mirongo icyenda uhereye igihe yahagereye, atumiza ibintu byaba ibikoresho byo mu rugo cyangwa ibindi bikoresho bye mugihe cy'iminsi mirongo itatu, cyangwa irenzeho ariko itarenze mirongo itandatu uhereye igihe yimukiye mu gihugu kitari mu muryango w'Ibihugu by'Iburasirazuba, byemejwe na Komiseri Mukuru, biyabaye ibyo amahoro yishyurwa uhereye igihe ibicuruzwa byatumirijwe mu mahanga.

 (9) Hakurikijwe ibiteganywa mu gika cya (1) n'icya (2) cy'aka gace, ibicuruzwa bifite agaciro kangana n'amadolari magana atatu kuri buri mugenzi kubijyanye n'ibicuruzwa bitari ibivugwa mu gika cya 8  y'aka gace, bizasonerwa amahoro iyo byatumijwe mu mahanga n'umugenzi biri mubyo yitwaza mu mizigo ye  herekejwe nawe cyangwa byamenyekanishijwe k'umukozi ubishinzwe, uwo muntu apfa kuba yabarizwaga mu gihugu kitari icyo mu bigize umuryango w'iburasirazuba mugihe kirengeje amasaha 24.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But