Igikorwa iyo hari ibitubahirijwe

Ubuyobozi bwa gasutamo bufite ububasha buhabwa n’itegeko bwo guhagarika cyangwa kuvanaho uruhushya kubera impamvu zikurikira:

  • Kuba ufite uruhushya hari ibikubiye muri aka gatabo atubahirije;
  • Uburangare cyangwa ubushobozi buke bw’uwahawe uruhushya mu kubahiriza inshingano ze;
  • Imyitwarire igayitse cyangwa imyifatire itizewe y’uwahawe uruhushya mu byerekeye amabwiriza akurikizwa muri gasutamo cyangwa arebana n’abakozi ba gasutamo cyangwa mu byerekeranye n’undi muntu wamushinzwe igikorwa cy’ubucuruzi kijyanye n’imirimo ya Gasutamo;
  • Kuba uwahawe atarubahirije ingwate ngo ayishyure hakurikijwe ibikurikizwa muri aka gatabo
  • Ibihano by’uwahawe uruhushya hakurikijwe amategeko ahana y’u Rwanda;
  • Guhisha, kuvanaho cyangwa gushwanyuza ibitabo byerekeye imirimo akora y’ubucuruzi cyangwa ibitabo by’ibaruramari cyangwa kwanga ko abakozi ba gasutamo babisuzuma no kugira igice cyabyo bajyana;
  • Kugerageza guhindura imyitwarire y’umukozi wa gasutamo akoresheje iterabwoba, ibirego by’ibihimbano, cyangwa kumuha impano cyangwa se ikindi kintu cyose cyamugusha mu ikosa cyangwa se kumushukisha impano ;
  • Kudakoresha ubushishozi n’ubwitonzi kugira ngo abone kandi arinde imenyekanisha ryakozwe n’umukiliya we ritari ryo ku birebana n’uko ibicuruzwa byatumijwe bimeze, ibyo ari byo, ubwoko bwabyo, ubuziranenge bwabyo cyangwa agaciro kabyo; no
  • Uwahawe uruhushya uhisha umukozi wa gasutamo amakuru, ibitabo cyangwa ibindi bimenyetso byatuma hatabaho ubucuruzi bwa magendu cyangwa imisoro n’amahoro  n’andi mafaranga bya leta bitishyurwa cyangwa gulwepa cyangwa kunyuranya n’ibigomba kubanza kuzuzwa bishyirwaho n’itegeko mu gihe ryubahirizwa.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But