Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Impushya z'abakozi bunganira mu bya Gasutamo / Inzira zinyurwamo kugira ngo umuntu ahabwe uruhushya /

Inzira zinyurwamo kugira ngo umuntu ahabwe uruhushya

Uburyo bukurikizwa mu kwemererwa uruhushya

Gusaba uruhushya bwa mbere

Iyo umuntu asaba bwa mbere, Umukozi ushinzwe gutanga impushya yakira impapuro zisaba agateraho kashe yanditseho “received” (“byakiriwe”) hanyuma akabyohereza ku mukozi mukuru ushinzwe gutanga impushya.

  • Umukozi mukuru ushinzwe gutanga impushya aha buri dosiye isaba inomero iyiranga;
  • Yakandika iyo dosiye isaba mu gitabo. Ibyandikwa mu gitabo bigomba kuba birimo: izina ry’usaba, amazina y’abayobozi/abo bafatanyije n’aho babarizwa (agasanduka k’iposita, aho batuye na nimero za telefoni zo mu rugo).
  • Agenzura dosiye zisaba kugira ngo arebe niba inyandiko zose za ngombwa zatanzwe nk’uko bivugwa mu ngingo ya 6 y’iki gitabo.
  • Ashyiraho iminsi yo gukora ikizamini cy’ibazwa mu kiganiro;
  • Agategura inyandiko ngufi yohererezwa abakuru b’amashami atandukanye abasaba kuza muri icyo kizami nk’abazabaza uwatanze dosiye isaba. Iyo nyandiko igomba kuba irimo itariki, isaha n’ahantu ibazwa rizabera.

Gusaba kongera igihe uruhushya rumara

Kongera uruhushya bikorwa mu buryo bukurikira:

  • Usaba yandika inyandiko ngufi akayoherereza abakuru b’amashami atandukanye abasaba kohereza urutonde rw’ibigo bifite imirimo itararangira (amadosiye y’ibyaha, ibyasabwe, amafaranga atarishyurwa).
  • Usuzuma ubusabe yiga buri dosiye kugira ngo amenye niba usaba yaba afite icyo yasabye cyangwa imirimo itararangira.
  • Akurikizaho kureba niba hari ibindi bisabwa bigomba kubahirizwa mbere y’uko Komiseri yongera igihe uruhushya ruzamara

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But