Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Impushya z'abakozi bunganira mu bya Gasutamo / Uruhare rw’abunganira abandi kuri gasutamo /

Uruhare rw’abunganira abandi kuri gasutamo

Uwunganira abandi afite inshinganzo zikurikira :

  • i) guha ubuyobozi bwa gasutamo, igihe cyose bubisabye, impapuro zerekana ko bafite uburenganzira bavanye mu bigo cyangwa bahawe n’abantu babakoresha bwo gukora nk’abunganira abandi;
  • ii) kudahagararira umukiliya muri gasutamo mu kintu icyo ari cyo cyose ufite uruhushya akora nk’umukozi w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyangwa se mu bintu yamenye mu gihe yakoreraga leta;
  • iii) iyo amenye ko umukiliya atubahirije amategeko cyangwa yibeshye cyangwa yahishe ikintu mu byo itegeko risaba ko akora, atanga inama ako kanya zerekeye kuba umukiliya atubahirije amategeko,yakoze amakosa cyangwa yahishe ikintu kandi agahita abimenyesha umukozi wa gasutamo mu nyandiko;
  • iv) gukora uko ashoboye kose kugira ngo amakuru atangwa abe ariyo;
  • v) kudahisha umukiliya amakuru yerekeye ibikorwa byo kuri gasutamo iyo umukiliya afite uburenganzira bwo kuyamenya;
  • vi) guhita yishyura leta amafaranga yose agomba kwishyura no kumenyesha umukiliya amafaranga yose yahawe na leta kubera yari ay’ikirenga.
  • vii) Kutagerageza kugira uruhare mu myitwarire n’umukozi wa gasutamo mu kintu icyo ari cyo cyose akoresheje iterabwoba, gushinja ibinyoma, kumukoresha ku gahato cyangw kumuha ruswa cyangwa kumusezeranya ikintu cyangwa kumuha impano iyo ari yo yose cyangwa ikindi kintu cy’agaciro;
  • viii) Kudatanga amakuru, haba ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, yavanye mu bitabo bya gasutamo cyangwa mu bindi bitabo bya leta iyo kuyageraho bitaherewe uburenganzira n’umuyobozi ubifitiye ububasha;
  • ix) Kudakoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, yahawe uburenganzira, atumye undi muntu cyangwa ku bundi buryo ubwo ari bwo bwose, mu guteza imbere akazi kerekeranye no gutanga n’uruhushya rwatanzwe;
  • (a) umuntu wasabye uruhushya cyangwa umuntu ikarita ye y’akazi koo gusohora ibicuruzwa yanzwe; cyangwa
  • (b) umuntu wese uruhushya cyangwa ikariya y’akazi ko kunganira abandi cyangwa umuntu imyitwarire ye yatumye uruhushya cyangwa ikarita y’akazi ko kunganira abandi bihagarikwa yaba yari uwo bafatanya, umuyobozi, umukozi cyangwa umukoreshwa;
  • kutaguriza umukozi mukuru wa gasutamo cyangwa undi mukozi w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro amafaranga cyangwa kwishingira kuzishyura amafaranga yagurijwe umukozi nk’uwo;
    • i) kumenyesha ubuyobozi bwa gasutamo ko yahinduye aho abarizwa mbere y’uko ahahindura.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?