Ibigo byunganira abandi

Ikigo cyunganira abandi ni ikigo gifite uruhushya rwo gukora ubucuruzi ubwo ari bwo bwose bwerekeranye no kwinjira cyangwa gusohoka kw’ibicuruzuwa.

Bashingiye ku mategeko agenga imikorere ya Gasutamo, abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bagomba kwitabaza ibigo byunganira abandi kugira ngo bibahe serivisi zo kumenyekanisha ibicuruzwa. Mu rwego rwo guha umurongo ukwiye urwego rw’imirimo ikorerwa muri gasutamo mu gusohora no kohereza ibicuruzwa, itegeko rishyirano ibisabwa by’ibanze kugira ngo ibigo byunganira abandi bihabwe impushya zo gukora imirimo yabyo. Ibigo byunganira abandi bifasha mu bikorwa byerekeye kwinjiza cyangwa gusohora ibinyabiziga bitwara imizigo cyangwa gutumiza no kohereza ibicuzwa cyangwa imizigo mu mahanga kuri gasutamo

Ibisabwa mu kwemerera Ibigo by’abunganira abandi

  • Kubisaba wifashishije ikoranabuhanga rya RESW (rikoreshwa mu kumenyekanisha imisoro n’amahoro ku byinjira n’ibisohoka mu Rwanda
  • Amasezerano agifite agaciro y’ubukode bw’ibiro biberanye n’imirimo ikorerwamo cyangwa gihamya y’uburenganzira ku mutungo
  • Inyandiko y’ubwumvikane n’amategeko shingiro  y’isosiyete/ikigo
  • Icyemezo cy’iyandikwa ry’isosiyete
  • TIN y’Isosiyete n’iy’Uri mu Nama y’Ubutegetsi
  • Kopi z’indangamuntu /pasiporo z’abagize Inama y’Ubutegetsi n’iz’Abakozi
  • ifoto ngufi nshya ku bari mu Nama y’Ubutegetsi n’abakozi
  • Ingwate itanzwe na Banki cyangwa Ikigo cy’Ubwishingizi itari munsi ya miliyoni ijana na mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda (150.000.000 FRW) agenewe kwishingira imirimo ya Gasutamo n’itambutswa ry’Ibicuruzwa mu Gihugu
  • Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisoro  
  • Gihamya ko afite konti muri banki n’imyirondoro ya konti muri banki
  • Gihamya ko ari umunyamuryango w’ishyirahamwe rizwi ry’ibigo by’abunganira abandi banakira bakanohereza ibicuruzwa mu izina ry’andi masosiyete
  • Aderesi y’ahantu akorera na terefoni
  • Agasanduku k’iposita
  • Aderesi koranabuhanga (E-mail) y’isosiyete
  • Kuba afite nibura abakozi babiri bashinzwe kunganira abandi bafite icyemezo cy’amahugurwa bakurikiye mu byerekeye gasutamo
  • Kuba afite nibura mudasobwa ebyiri (2) ziri ku muyoboro w’uburyo koranabuhanga bukoreshwa na Gasutamo
  • Impuzankano iriho ikirango cy’isosiyete kuri buri mukozi
  • Gihamya y’uko yiyandikishije muri VAT/TVA
  • Uri mu Nama y’Ubutegetsi agomba kuba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza cyangwa Impamyabushobozi Yisumbuye mu Icungamutungo cyangwa ibifitanye isano na ryo n’uburambe mu kazi butari munsi y’imyaka ibiri (2) mu kumenyekanisha ibicuruzwa muri Gasutamo cyangwa kuba afite Impamyabushobozi y’Amashuri yisumbuye iherekejwe n’icyemezo ko yakurikiranye amahugurwa mu bijyanye na Gasutamo akaba anafite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka itanu (5) mu kunganira abandi mu mirimo ya gasutamo
  • Icyemezo cy’uko uri mu Nama y’Ubutegetsi cyangwa umukozi batafunzwe cyangwa bafunzwe
  • Amasezerano y’umurimo agifite agaciro y’uri mu Nama y’Ubutegetsi n’ay’abakozi
  • Umwirondoro (C.V.) w’uri mu Nama y’Ubutegetsi n’abakozi
  • Ibaruwa imushyigikira ahabwa n’uwari umukoresha we ku mukozi uhindura ikigo yarimo ajya mu kindi kigo cy’abunganira abandi.
  • Icyitonderwa: Uruhushya ruba rufite agaciro kari hagati y’umwaka umwe (1) kugeza kuri itatu (3) nk’uko biteganywa n’itegeko

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But