Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Abohereza ibicuruzwa mu mahanga / Uburyo bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga /

Uburyo bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga

Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga uretse ibicuruzwa birebwa n’ibiteganyijwe mu mabwiriza 132, 133, 134 na 135 byandikwa hakoreshejwe ifishi C17.

Ibyo politiki iteganya: Ibiro bishinzwe gasutamo bizihatira koroshya uburyo bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga biturutse mu Rwanda hubahirijwe ibisabwa n’inzego bireba ku bijyanye n’ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga bishobora gushyiraho ibisabwa ibyo bicuruzwa bigomba kuba byujuje. Ibicuruzwa bishobora koherezwa gusa cyangwa kwemererwa gutwarwa iyo bimaze gukorerwa imenyekanisha no kuzuza ibisabwa cyangwa izindi nyandiko zemewe zashyikirijwe gasutamo bikozwe n’uwohereje ibicuruzwa hanze cyangwa intumwa ye kandi bimaze kuzurizwa inyandiko za ngombwa.

Ibibujijwe koherezwa hanze n’ibindi bisabwa kugira ibyo bibanza kuzuza mbere yo koherezwa hanze

Ibicuruzwa bivugwa mu Gice A cy’Umugereka wa Gatatu ni ibicuruzwa bibujijwe kandi kohereza ibi bicuruzwa birabujijwe (Ingingo ya 70 (1) y’Itegeko rya EAC CMA. Ibicuruzwa bivugwa mu Gice B cy’Umugereka wa Gatatu ni ibicuruzwa bibanza kugira ibyo byuzuza, kandi kohereza ibyo bicuruzwa, usibye igihe bikurikije ibisabwa gukurikizwa bigenderwaho mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga, birabujijwe hakurikijwe Ingingo ya 70 (2) y’Itegeko rya EAC CMA. Abakozi ba gasutamo bagomba rero kugenzura niba hubahirijwe amabwiriza akurikizwa mu kugenzura ibibujijwe n’ibindi bigomba kubanza kuzuzwa mu kohereza ibicuruzwa byihariye mu mahanga. 

Amategeko agenga uburyo bukurikizwa muri Gasutamo

Ibintu bigenewe gukoreshwa mu bucuruzi

Ibintu bigenewe gukoreshwa mu bucuruzi bitegereje koherezwa mu mahanga bigomba gukorerwa imenyekanisha muri Gasutamo. Amategeko agenga uburyo bukurikizwa na Gasutamo mu gihe cyo kumenyekanisha ibyo bicuruzwa akurikiza imiterere y’ibicuruzwa nk’uko biteganywa n’Amategeko agenga uburyo bukurikizwa na Gasutamo.

Ibyitegererezo by’ibicuruzwa abagenzi bitwaje no kohereza mu mahanga by’igihe gito.

Iyo ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga nk’ibyitegererezo cyangwa byoherejwe mu mahanga  ku mpamvu zo gusanwa cyangwa gusimbuzwa, imenyekanisha ryujujwe neza rigomba gushyikirizwa Gasutamo. Iyo bidakozwe bityo, ibyo bicuruzwa bishobora kwishyuzwa amahoro asanzwe mu gihe bigaruwe mu Rwanda.

Kongera kohereza ibicuruzwa mu mahanga

IBIBUJIJWE KOHEREZWA MU MAHANGA N’IBIGOMBA KUGIRA IBYO BIBANZA KUZUZA MURI RUSANGE.

Ibiro bifite mu nshingano zabyo gukurikirana ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bigomba kugenzura neza inyandiko ziherekeje ibyo bicuruzwa nk’Inyemezabuguzi, Inyandiko z’Imizigo yoherejwe, Urutonde rw’ibyapakiwe, Icyemezo cy’Inkomoko y’Ibicuruzwa n’Icyemezo cy’Ubuziranenge. Iyo bimaze kwishimira uburyo amakuru yamenyekanishijwe kandi ko ibicuruzwa bitoherejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’amabwiriza y’igenzura ry’ibyoherejwe hanze, imenyekanisha rigomba gukorerwa igenamusoro, kwishyura amafaranga yo gutunganya inyandiko ziherekeza ibicuruzwa n’andi mafaranga yo kubitunganya hakoreshejwe uburyo koranabuhanga bwa ASYCUDA++ hakurikiraho gutanga inyemezabuguzi no kurekura ibicuruzwa umukozi wunganira abandi ahabwa icyemezo cyo gusohora ibicuruzwa muri gasutamo.

UMUGEREKA WA GATATU (ingingo iya 70, iya 71, n’iya 72)

IBICURUZWA BIBUJIJWE N’IBICURUZWA BIGOMBA KUBANZA KUGIRA IBYO BYUZUZA MURI RUSANGE

IGICE A—IBICURUZWA BIBUJIJWE

Ibicuruzwa byose bibujijwe koherezwa mu mahanga hakurikijwe iri tegeko (EAC CMA) cyangwa irindi tegeko ryanditse rikurikizwa muri iki gihe mu Bihugu Bigize Umuryango.

IGICE B—IBICURUZWA BIGOMBA KUBANZA KUGIRA IBYO BYUZUZA

1. (a) ibicuruzwa byose koherezwa mu mahanga bisabwa gukurikiza iri Tegeko cyangwa itegeko iryo ari ryo ryose rikurikizwa muri iki gihe mu Bihugu Bigize Umuryango;(b) ibisigazwa n’imyanda biturutse ku mirimo yo gutunganya ibintu bitagikoreshwa; (c) imbaho zibajwe mu biti byatewe mu Bihugu Bigize Umuryango (d) amafi afutse adatunganyijwe (Nile Perch na Tilapia) (e) amakara baca mu biti agenewe gucanwa.

2. Ibicuruzwa bikurikira ntibyoherezwa mu mahanga bitwawe mu mato atwara imizigo itageze kuri toni  magana abiri na mirongo itanu.

(a) Ibicuruzwa byashyizwe mu bubiko (b) ibicuruzwa biri mu buryo bwo gusubiza amahoro yatanzwe ku bintu byatumijwe mu mahanga (c) ibicuruzwa byahinduriwe uburyo bukoreshwa mu kubitwara.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But