Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Umusoro kubyaguzwe /

Umuntu wese ukora ibintu bicibwa umusoro ku byaguzwe agomba kuzuza, buri munsi, igitabo kibarurirwamo ibintu byakozwe n’igitabo kibarurirwamo ibyacurujwe. Igitabo kibarurirwamo ibyacurujwe kigomba kugaragaza igiciro n’umubare wahawe buri muguzi, amazina ye n’aho abarizwa.

Umusoreshwa utubahiriza ibiteganyijwe mu itegeko rigena kandi rigashyiraho ibipimo by’umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda ahanishwa kwishyura ihazabu. 

Umusoreshwa utishyuye umusoro mu gihe cyagenwe n’amategeko, ahanishwa amahazabu ahwanye na magana atanu (500) by’igipimo cy’igihano hiyongeyeho inyungu z’ubukererwe zingana na 10%.

Umusoreshwa watinze kumenyekanisha umusoro wa zeru (0), ahanishwa ihazabu itarengeje magana atanu (500) by’igipimo cy’igihano.

Bitabangamiye amategeko akurikizwa, umuntu wese ukoze imenyekanisha, utanze inyandiko cyangwa ibisobanuro, ukoze raporo yanditse, birimo uburiganya ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha; ahanishwa amahazabu atarenze ibihumbi bitanu (5.000) by’igipimo cy’igihano.

Kanda hasi urebe urutonde rwerekana ibipimo by'Umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga cyangwa ibyakorewe mu Rwanda. Tax Rates

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But