Amahoro yo mu isoko

Itegeko ngenderwaho

Iteka rya Perezida No 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze, ingingo ya 4.

Ni nde ufite inshingano yo kwishyura?

Amahoro yo mu isoko yishyurwa n’umucuruzi  ucuruza ibintu cyangwa serivisi ahantu hagenwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Ibiciro

Ibipimo by’amahoro yo mu isoko bigenwa n’Inama Njyanama ya buri rwego rw’ibanze ishingira ku bunini bw’ahacururizwa n’imiterere y’ibiuruzwa. Amahoro yo mu isoko yishyurwa ku kwezi ku kibanza agenwe ku buryo bukurikira:

Mu mijyi (Frw/Ikibanza)

Santeri y’ubucuruzi (Frw/Ikibanza)

Mu cyaro (Frw/Ikibanza)

Isoko ryubatse

Kuva ku 5.000 kugeza ku10.000 ku kibanza

Kuva ku 3.000 kugeza ku 5.000 ku kibanza

Kuva ku 1.000 kugeza ku 3.000

Isoko ritubatse

Kuva ku 3.000 kugeza ku 5,000

Kuva ku 1.000 kugeza ku 3.000

Hejuru ya≥1.000

Urugero:

Gaparayi ni umucuruzi mu isoko rya Nyabugogo. Buri wa gatanu, ajyane bimwe mu bicuruzwa  ku isoko riherutse kubakwa rya Shyorongi kugira ngo  yigarurire abakiriya bo hanze y’Umujyi wa Kigali. Mu Karere ka Nyarugenge, igipimo ntarengwa cy’amahoro yo mu isoko kiri ku mafaranga ibihumbi icumi (10. 000 Frw) ku kwezi ku kibanza kiri mu Mirenge uwa Muhima, Nyarugenge na Gitega. Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yemeje gushyira amahoro yo mu isoko ku mafaranga ibihumbi bitatu (3.000 Frw) ku kibanza ku masoko yose yubatse mu Karere.

Ibisabwa:
Kubara amahoro yo mu isoko GAPARAYI agomba  kwishyura.

Igisubizo:
Gaparayi azishyura:

  • Muri Nyarugenge : 10.000 Frw
  • Muri Rulindo      : 3.000 Frw 

Igiteranyo cy’amahoro yo mu isoko Gaparayi azishyura buri kwezi ni  13.000 Frw

Amahoro yakwa ku marimbi rusange

Itegeko ngenderwaho

Iteka rya Perezida No 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze, ingingo ya 5.

Ni nde ufite inshingano yo kwishyura?

Amahoro yishyurwa kuri buri rimbi n’abantu ku giti cyabo bifuza gushyingura ababo.

Igiciro

Amahoro yishyurwa kuri buri rimbi ari hagati y’amafaranga 500 na 5 000 bitewe n’ahantu irimbi riherereye.

Icyitonderwa

Inama Njyanama y’Akarere igena ahantu hafatwa nk’irimbi rusange.

Amahoro kuri parikingi

Itegeko ngenderwaho

Iteka rya Perezida No 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze, ingingo ya 6.

Ni nde ufite inshingano yo kwishyura?

Amahoro ya parikingi yishyurwa n’umuntu wese uparitse ikinyabiziga cye muri parikingi zagenwe n’urwego rw’ibanze  

Ibiciro

Amahoro kuri parikingi yishyurwa ku isaha, ku munsi cyangwa ku kwezi.

 

Ku isaha(Frw)

Ku munsi (Frw)

Ku kwezi (Frw)

Imodoka nto n’amapikipiki

100

500

10,000

Ikamyo nto na minibisi

200

1,000

12,000

Ikamyo nini idafite remoroki, bisi nini na taragiteri

400

2,000

15,000

Ikinyabiziga gifite remoroki n’imashini nini ikoreshwa mu kubaka no gukora imihanda

1,000

5,000

20,000

Isonerwa

Ibinyabiziga bikurikira, ntibyishyura amahoro ya parikingi igihe cyose biri mu kazi byagenewe:

      Ibinyabiziga bya Leta, ibigo n’imishinga yayo bifite ibyapa bibiranga.

2°      Ibinyabiziga bya Ambasade.

3°     Ibinyabiziga by’Imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku muryango w’Abibumbye n’iby’indi miryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano yihariye na Leta y’u Rwanda.

4°     Ibinyabiziga byihariye byagenewe abafite ubumuga.

 Icyitonderwa

  • Buri parikingi igomba kugira icyapa kiyiranga.
  • Parikingi iri mu mbago z’ikibanza cy’umuntu icungwa na nyiracyo.

Urugero:

RRA ni kimwe mu bigo bitunze ibinyabiziga byinshi. Hakozwe ikigereranyo cy’ibinyabiziga RRA ikoresha mu Mujyi wa Kigali. Ubuyobozi bwafashe icyemezo  cyo kwishyura buri kwezi amafaranga atangwa ku binyabiziga mu rwego rwo korohereza ababaruramari mu mirimo yabo no kugabanya impapuro zikoreshwa mu kazi.

Ibisabwa:
Kubara ingano y’amahoro ya parikingi agomba kwishyurwa na RRA ku binyabiziga byayo bikorera mu Mujyi wa Kigali hazirikanwa ko ibinyabiziga byose  bikoreshwa biri mu cyiciro ‘cy’Ibinyabiziga bito n’amapikipiki’.

Igisubizo  :

RRA ni ikigo cya leta kandi ntigomba kwishyura amahro ya parikingi ku binyabiziga byayo biri mu kazi byagenewe.

Amahoro kuri parikingi rusange

Itegeko ngenderwaho

Iteka rya Perezida No 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze, ingingo ya 7.

Ni nde ufite inshingano yo kwishyura?

Imodoka yose yinjiye muri parikingi rusange itanga amahoro kuri iyo parikigi rusange.

Ibiciro

Amahoro kuri parikingi yishyurwa ku munsi mu buryo bukurikira:

Umubare w’ayishyurwa ku munsi(Frw)

Minibisi zifite imyanya yicarwamoitarenze 18 n’amavatiri akora tagisi

<,= 500

Bisi n’izindi modoka zifite imyanyayicarwamo iri hagati ya 18 na 30

<,=    1,000

Bisi n’izindi modoka zifite imyanya yicarwamo iri hagati ya 30 na 50

1,500-3,000

Bisi n’izindi modoka zifite imyanya
yicarwamo irenze 50,

3,000-,5000

Imodoka yose idakora imirimo rusange yo
gutwara abagenzi yinjiye muri parikingi
rusange

200

Urugero:

Mutake atunze Coasters ebyiri buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 36. Zikorera ku muhanda Kigali-Kayonza, zivana abagenzi muri gare ya Remera zibajyana muri gare nshya ya Kayonza. Muri Gasabo, amahoro kuri parikingi rusange yashyizwe ku bigumbi bitatu (3.000 Frw) naho muri Kayonza, amahoro yashyizwe ku bihumbi bibiri (2.000 Frw) ku munsi kui iki cyiciro cya za bisi.

Ibisabwa:
Kubara igiteranyo cy’amahoro kuri parikingi rusange Mutake agomba kwishyura ku munsi.

Igisubizo:
Amahoro yose agomba kwishyurwa ni 5.000 Frw ku munsi (2.000 Frw muri kayonza na 3.000 Frw muri Gasabo)

Amahoro kuri parikingi z’ubwato

Itegeko ngenderwaho

Iteka rya Perezida No 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze, ingingo ya 8.

Ni nde ufite inshingano yo kwishyura?

Amahoro kuri parikingi z’ubwato yishyurwa n’ubwato bukoreshwa mu bikorwa bibyara inyungu buparika ahantu habigenewe hagenwa n’urwego rw’ibanze.

Ibiciro

Amahoro kuri parikingi z’ubwato agenwa n’inama njyanama y’urwego rw’ibanze hashingiwe ku bipimo ntarengwa bikurikira:

Ku munsi (Frw)

Ku kwezi(Frw)

Ubwato bufite moteri bwikorera toni zitarenze eshanu (5T)

Atarengeje    (<,=)       150

<,=             4,000

Ubwato bufite moteri bwikorera toni zirenze eshanu (5T)

Atarengeje     (<,=)       200

<,=               5,000

Ubwato butoya budafite moteri

Atarengeje          (<,=)      100

<,=               3,000

Urugero

Akarere ka Nyamasheke kagennye ikibanza cya 50 m2 ahazakoreshwa nka parikingi z’ubwato zizajya zishyurirwa amahoro. Inama njyanama yashyizeho amahoro yishyurwa ku kwezi kuri parikingi z’ubwato ku buryo bukurikira:

  • Ubwato bufite moteri bwikorera toni zigera kuri eshanu (5 T)  .......................2,000
  • Ubwato bufite moteri bwikorera toni zirenze eshanu (5T)................................3,000
  • Ubwato butagira moteri ....................................................................................1,000

Koperative ABASAMBAZA itunze ubwato 10 buri mu byiciro 3: bune (4) muri ubwo bwato bufite moteri butwara toni eshatu (3) buri bwato , naho ubwato butatu bufite moteri butwara toni zirindwi (7 T) ubwato butatu (3) busigaye butagira moteri bukozwe mu mbaho bwifashishwa igihe hari ibyihutirwa. Ubuyobozi bwa koperative bwafashe icyemezo cyo kwishyura amahoro ya parikingi z’ubwato ku kwezi.

Ibisabwa:

Kubara amahoro ya parikingi z’ubwato koperative ABASAMBAZA igomba kwishyura buri kwezi.

Ayo mahoro yishyurwa ku yahe matariki?

Igisubizo

    1. ubwato 3 * 2,000 = 6,000
    2. ubwato 4 * 3,000 =12,000
    3. ubwato buto 3 *1,000= 3,000

Igiteranyo : 21,000 Frw

Amahoro agomba kwishyurwa mbere y’itariki ya gatanu ya buri kwezi.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But