Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Imisoro yeguriwe uturere / Umusoro Ku Mutungo Utimukanwa /

Umusoro Ku Mutungo Utimukanwa

Itegeko ngenderwaho:

Umusoro ku mutungo utimukanwa ugengwa n’Itegeko n°48/2023 ryo ku wa 05/09/202023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

Abasora barebwa n’umusoro ku mutungo utimukanwa

1) Umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa kandi ugatangwa na nyir’umutungo, nyir’uburagizwe cyangwa undi muntu ufatwa nka nyir’umutungo.

2) Nyir’umutungo uba mu mahanga ashobora kugira umuhagarariye mu Rwanda. Uwo umuhagarariye agomba kuzuza inshingano yo gutanga umusoro iri tegeko risaba nyir’umutungo. Kudahagararirwa neza bifatwa nk’aho bikozwe na nyir’ubwite.

3) Inshingano yo gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa ntirangirana cyangwa ngo ikererezwe n’uko nyirʼumutungo yabuze atagennye umuhagararira cyangwa undi muntu ucunga uwo mutungo utimukanwa mu izina rye.

Ishingiro ry’umusoro ku mutungo utimukanwa

 Umusoro ku mutungo utimukanwa ucibwa hashingiwe kuri ibi bikurikira:

 a) agaciro ku isoko k’inyubako n’ikibanza cyayo;

b) ubuso bw’ubutaka bwagenewe kubakwaho ariko butubatsweho;

c) ubuso bw’ubutaka butagenewe kubakwaho;

d) ubuso bw’ikibanza kiriho inyubako isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa.

Icyakora, iyo umutungo utimukanwa ugizwe n’ikibanza, inyubako n’ibindi bintu biyongerera agaciro, umusoro ku mutungo utimukanwa ucibwa ku gaciro ku isoko k’inyubako n’ikibanza cyayo iyo byombi bisoreshwa.

Imitungo itimukanwa isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa

 Imitungo itimukanwa ikurikira isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa:

  1. Inyubako imwe nyirayo yageneye guturamo nk’icumbi rye, hamwe n’inyubako ziyunganira mu kibanza cyagenewe guturwamo n’umuryango umwe. Iyo nyubako ikomeza kubarwa nk’icumbi rye n’iyo yaba atayituyemo ku mpamvu zitandukanye;
  2. Imitungo itimukanwa yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere cyangwa iy’Umujyi wa Kigali nk’iy’abantu batishoboye;
  3. Imitungo itimukanwa ya Leta, iy’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage n’iy’inzego za Leta, keretse iyo iyo mitungo ikorerwamo ibikorwa bigamije kubyara inyungu cyangwa by’ikodeshagurisha;
  4. Imitungo itimukanwa itunzwe na ambasade zihagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda iyo ibyo bihugu bihagarariwe bitaka umusoro ku mutungo utimukanwa wa ambasade z’u Rwanda mu mahanga;
  5. Ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi, iby’ubworozi cyangwa iby’amashyamba, iyo bufite ubuso bungana cyangwa buri munsi ya hegitari ebyiri;
  6. Ubutaka bugenewe kubakwaho amazu yo guturamo ariko nta bikorwa remezo by’ibanze byahashyizwe;
  7. Ubutaka buriho isangiramutungo ku nyubako cyangwa bwagenewe kubakwaho inyubako ihuriweho mu buryo bw’isangiramutungo.

Ubusonerwe buvugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo bureba kandi buri gice cy’umutungo cy’umuntu ku giti cye mu bice bigize isangiramutungo ku nyubako iyo icyo gice cy’umutungo ari ryo cumbi ry’umuryango.

Icyakora, ibice bihuriweho by’inyubako byo bisonewe umusoro mu buryo busesuye.

Igipimo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa

Igipimo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa gishyizweho ku buryo bukurikira:

a) Hagati ya zeru n’amafaranga y’u Rwanda 80 kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka;

b) 0,5% by’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza byagenewe guturwamo;

c) 0,3% by’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza byagenewe ubucuruzi;

d) 0,1% by’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza byagenewe inganda, inyubako n’ikibanza by’ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse

Icyakora, ibi bikurikira byitabwaho by’umwihariko:

a) ikibanza n’inzu yo guturamo y’amagorofa atatu bisoreshwa ku gipimo cya 0,25% by’agaciro kabyo ku isoko;

b) ikibanza n’inzu yo guturamo irengeje amagorofa atatu bisoreshwa ku gipimo cya 0,1% by’agaciro kabyo ku isoko;

c) mu kugena agaciro gasoreshwa k’inzu y’ubucuruzi cyangwa uruganda, imashini n’ibindi byuma bifunzwe ku nyubako ntibibarwa.

Iteka rya Minisitiri no 002/23/10/TC ryo ku wa 24/11/2023 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu gushyiraho igipimo cy’umusoro wishyurwa kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka.

Imenyekanisha ry’umusoro ku mutungo utimukanwa rikorwa n’usora

1) Bitarenze itariki ya 31 Ukuboza k’umwaka uhwanye n’igihe cya mbere cy’isoresha, usora ashyikiriza urwego rusoresha imenyekanisha rye ry’umusoro ku mutungo utimukanwa.

2) Imenyekanisha rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa rikorwa bitarenze itariki ya 31 Ukuboza k’umwaka wa nyuma wa buri cyiciro cy’igenwa ry’umusoro.

Itariki n’igihe by’iyishyurwa ry’umusoro ku mutungo utimukanwa

1) Umusoro ku mutungo utimukanwa wishyurwa urwego rusoresha bitarenze itariki ya 31 Ukuboza k’umwaka uhwanye n’igihe cy’isoresha.

2) Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 16 n’iya 17 z’iri tegeko, igihe cyose hatarabaho ivugururwa rusange ry’umusoro cyangwa nta nyandiko igena umusoro mushya itanzwe n’urwego rusoresha, umusoro ku mutungo utimukanwa utangwa n’usora buri mwaka ukomeza kuba umwe mu bihe by’imyaka itanu by’umusoro bikurikirana.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But