Umusoro w'Ipatanti
Itegeko ngenderwaho:
Umusoro w’Ipatanti ugengwa n’Itegeko nº 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.
Ni nde ufite inshingano yo kwishyura umusoro w’ipatanti?
Umusoro w’ipatanti utangwa n’umuntu wese utangije igikorwa cy’ubucuruzi mu Karere.
Igihe cy’umusoro w’ipatanti
Igihe cy’umusoro w’ipatanti gitangira ku itariki ya mbere Mutarama kikarangira ku itariki ya 31 Ukuboza.
Iyo ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa bitangiye nyuma y’ukwezi kwa Mutarama, usora atanga umusoro w’ipatanti ungana n’amezi y’umwaka asigaye kugira ngo umwaka urangire, habariwemo n’ukwezi ibikorwa byatangiyemo.
Ku basora bakora ibikorwa by’ubucuruzi bidahoraho cyangwa by’ingarukagihe, umusoro w’ipatanti utangwa ku mwaka wose kabone n’iyo ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa byaba bidakorwa mu mwaka wose.
Igipimo cy’umusoro w’ipatanti
Umusoro w’ipatanti ubarwa hashingiwe gicuruzo cy’umwaka ushize.Ku bindi bikorwa bibyara inyungu bitanditse ku musoro ku nyungu, ipatanti igenwa hakurikije agace ubucuruzi buherereyemo (umujyi cg icyaro) nk’uko bigaragazwa mu mbonerahamwe ikurikira:
I. Ibikorwa bibyara inyungu bisoresherezwa ku byacurujwe | |||
Igicuruzo | Umusoro ugomba gutangwa (ku mwaka/ku gihembwe) | ||
Kuva | Kugera | Ku mwaka | Ku gihembwe |
50.000.000.000 | Kujyana hejuru | 2.000.000 | 500.000 |
25.000.000.000 | 50.000.000.000 | 1.500.000 | 375.000 |
1.000.000.000 | 25.000.000.000 | 1.000.000 | 250.000 |
200.000.000 | 1.000.000.000 | 500.000 | 125.000 |
20.000.000 | 200.000.000 | 280.000 | 70.000 |
12.000.000 | 20.000.000 | 160.000 | 40.000 |
7.000.000 | 12.000.000 | 120.000 | 30.000 |
2.000.000 | 7.000.000 | 100.000 | 25.000 |
II. Ibindi bikorwa bibyara inyungu | |||
Ibikorwa bibyara inyungu byo mu mujyi bitanditse ku musoro ku musaruro | 60.000 | 15.000 | |
Ibikorwa bibyara inyungu byo mu cyaro bitanditse ku musoro ku musaruro | 30.000 | 7.500 | |
Ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu modoka y’umuntu ku giti cye | 40.000 kuri buri modoka | 10.000 | |
Ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu bwato | 20.000 kuri buri bwato | 5.000 | |
Ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu kuri moto | 8.000 kuri buri moto | 2.000 |
Inama Njyanama y’Akarere cyangwa iy’Umujyi wa Kigali igena buri mwaka ahafatwa nk’icyaro cyangwa nk’umujyi nk’uko biteganywa n'itegeko.
Itariki yo kumenyekanisha umusoro w’ipatanti
Usora wese ageza imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti ku rwego rusoresha bitarenze itariki ya 31 Mutarama y’umwaka uhwanye n’igihe cy’isoresha.
Imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti ku bikorwa by’icyicaro gikuru n’iby’amashami
Iyo usora afite icyicaro gikuru n’amashami akoreramo mu turere dutandukanye, imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti rikorerwa icyicaro gikuru na buri shami ry’ibikorwa bye by’ubucuruzi hashingiwe ku gicuruzo cy’umwaka uheruka cy’icyicaro gikuru n’icya buri shami.
Iyo hari ishami ridafite igicuruzo cyangwa ridashobora kugaragaza igicuruzo cyaryo, umusoro w’ipatanti umenyekanishwa hashingiwe ku gicuruzo cy’icyicaro gikuru.
Icyakora, iyo amashami yose ari mu karere kamwe n’icyicaro gikuru, usora yishyura ipatanti hashingiwe ku gicuruzo cy’icyicaro gikuru. Iyo amashami ari mu karere kamwe gatandukanye n’agakoreramo icyicaro gikuru, ayo mashami yishyurirwa ipatanti imwe ibariwe ku gicuruzo cy’ishami rimwe ryabonye igicuruzo cyo hejuru.
Imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti hakurikijwe ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye
Iyo usora akorera ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu nyubako zitandukanye, buri gikorwa cy’ubucuruzi gikorerwa imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti.
Iyo ubucuruzi bumwe bugizwe n’ibikorwa byinshi bikorwa n’umuntu umwe mu nyubako imwe, byishyurirwa hamwe umusoro w’ipatanti ubariwe ku gicuruzo rusange cy’ibyo bikorwa by’ubucuruzi.
Ikinyabiziga cyanditse ku usora ukora ibikorwa bitandukanye kandi cyifashishwa mu mirimo ye, ntabwo cyishyurirwa umusoro w’ipatanti ukwacyo. Usora yishyura umusoro w’ipatanti mu buryo buteganywa n’iri tegeko.
Icyakora, umurimo wo gutwara abantu cyangwa ibintu wishyurirwa umusoro w’ipatanti ku buryo bukurikira:
1.Isosiyete ikoresha imodoka ibazwa umusoro w’ipatanti ubariwe ku gicuruzo cya buri cyicaro igira mu turere dutandukanye;
2.Umuntu ku giti cye atanga umusoro w’ipatanti hakurikijwe ibiteganyijwe mu mbonerahamwe iri ku mugereka w’iri tegeko.
Imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti w’ibikorerwa mu Turere turenze kamwe
Iyo ubucuruzi bukorerwa ku butaka bwambukiranya imbibi z’Akarere, usora amenyekanisha umusoro w’ipatanti muri buri Karere akoreramo.
Kwishyura umusoro w’ipatanti
Umusoro w’ipatanti wabazwe n’usora ubwe ushyikirizwa urwego rusoresha bitarenze ku itariki ya 31 Mutarama y’umwaka w’isoresha.
Iyo umusoro w’ipatanti udatanzwe ku itariki ugomba gutangirwaho, usora ntiyemererwa gutangira cyangwa gukomeza ibikorwa bye by’ubucuruzi atabanje kwishyura.
Ibikorwa by’ubucuruzi bitangiye mu gihe usora afite ibirarane by’umusoro w’ipatanti atarishyura, biba binyuranyije n’amategeko. Urwego rusoresha rufite ububasha bwo kubihagarika.
Isonerwa ry’umusoro w’ipatante
Abantu bakurikira basonewe umusoro w’ipatanti:
a) inzego za Leta zidakora ibikorwa by’ubucuruzi;
b) ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu myaka ibiri ya mbere ikurikira ishingwa ryabyo.
Itangwa ry’icyemezo cy’umusoro w’ipatanti
Nyuma yo gusuzuma imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti n’inyandiko zishyuriweho uwo musoro, urwego rusoresha rutanga icyemezo kigaragaza ko umusoro w’ipatanti w’umwaka w’isoresha uvugwa muri icyo cyemezo watanzwe n’usora.
Isubizwa ry’umusoro w’ipatanti
Iyo usora ahagaritse cyangwa ahinduye ibikorwa bye by’ubucuruzi hagati mu mwaka usoreshwa, asubizwa, nyuma y’igenzura, umusoro w’ipatanti yatanze hakurikijwe amezi asigaye kugera ku itariki ya 31 Ukuboza kw’igihe cy’umusoro.