Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Serivisi z’ibinyabiziga /

Kwandikisha ibinyabiziga bishya:

  • Kwandikisha ibinyabiziga bishya no kubiha nimero zibiranga bikorerwa ku biro bya Gasutamo, keretse,
  • Ibinyabiziga bigurishijwe n’abikorera ku giti cyabo bafite uburenganzira bwo kugurisha ibinyabiziga na/cyangwa
  • ibinyabiziga bigurishijwe mu cyamunara cya leta cyangwa na za ambasade cyangwa imiryango y’umuryango w’abibumbye bihabwa uburenganzira bwo gukoreshwa mu gihe gito byandikwa na serivisi z’ibiro bikuru by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro .

Ibisabwa

  1. Ifishi yujujwe itangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  (RRA):
  2. Kugenzura ku buryo bugaragara ikinyabiziga/ipikipiki;
  3. Kwishyura amafaranga yo yo kwandika ikinyabiziga;

Iyo umuntu yujuje ibi bisabwa haruguru, umusoreshwa afite uburenganzira kuri ibi bikurikira:

  1. Urupapuro rugaraza ko yishyuye umusoro ku mutungo ugizwe n’ikinyabiziga
  2. Nimero iranga ikibanyabiziga;
  3. Agapapuro bomeka ku modoka kerekana ko yishyuye umusoro w’ikinyabiziga w’umwaka
  4. Ikarita iranga ikinyabiziga (Ikarita y’Umuhondo

Abasoreshwa bagomba kumenyekanisha umutungo wabo ukomoka ku binyabiziga ku gihe nk’uko biteganywa n’itegeko. Bagirwa inama yo kuzuza izi nshingano kugira ngo birinde gucibwa ibihano n’inyungu.

Inyungu

 “Igihe umusoreshwa atishyuye umusoro mu gihe giteganywa n’itegeko, asabwa kwishyura

inyungu z’ubukerererwe ku mafaranga y’umusoro.

 Igipimo cy’inyungu ni 1,5 %. Inyungu z’ubukererwe zibarirwa ku kwezi, nta gukomatanya, bahereye ku munsi ukurikira uwo umusoro wagombaga kwishyurirwaho kugeza ku munsi w’ubwishyu na wo bariwemo. Buri kwezi gutangiye gufatwa nk’ukwezi kuzuye.

Inyungu z’ubukerererwe zigomba kwishyurwa igihe cyose kabone n’iyo umusoreshwa yajuririye isoresha mu buyobozi cyangwa mu rukiko. Ubwiyongere bw’inyungu z’ubukerererwe ntiburenga ijana ku ijana 100%) by’umusoro. Iyo umusoreshwa yishyuye, ubwo bwishyu bukoreshwa mu kwishyura umusoro  abanje kuvanwamo inyungu, ibihano n'umwendafatizo w'umusoro”.

Ibihano

Ku bireba umusoro ku musaruro, umusoreshwa acibwa igihano kandi akishyura ihazabu iyo ananiwe:

a)      gutangira igihe imenyekanisha ry'umusoro;

b)      gutangira igihe imenyekanisha ry'umusoro ufatirwa; 

c)      gufatira umusoro ufatirwa; 

d)      Gusubiza iyo asabwe ibisobanuro n’Ubuyobozi bw’Imisoro;

e)      Koreohereza ibikorwa by’igenzura ry’imisoro;

f)       Kumenyesha ku gihe ububasha afite cyangwa umwanya yahawe nk’uko bisobanuwe mu gika cya 2 cy’Ingingo ya 7 y’Itegeko rigena imitunganyirize y’isoresha;

g)      Kwiyandikisha nk’uko bivugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko rigena imitunganyirize y’isoresha;

h)      Kubahiriza ingingo ya 12, cyangwa iya 13 z’Itegeko rigena imitunganyirize y’isoresha

Amahazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ajyanye no kutubahiriza ibivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo ateye ku buryo bukurikira:

1°     amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) ku muntu udakora imirimo y’ubucuruzi n’umusoreshwa ufite ibyacurujwe mu mwaka biri munsi cyangwa bingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw);

2°     amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu (300.000 Frw) iyo umusoreshwa ari ikigo cya Leta cyangwa ikigo kidaharanira inyungu cyangwa iyo ibyo umusoreshwa acuruza birengeje agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) mu mwaka;

3°     amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu (500.000 Frw) iyo umusoreshwa yamenyeshejwe n'ubuyobozi bw’imisoro ko ari mu rwego rw'abasoreshwa banini.

Iyo umusoreshwa bireba adatanze imenyeshamusoro n’ibaruramari byemejwe kandi abisabwa n’amategeko, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana tanu (500.000 Frw) buri  kwezi kugeza igihe azabitangira.

Ibisabwa kugira ngo uhabwe ikarita iranga ikinyabiziga na duplicata y’inomero iranga ikinyabiziga igihe byatakaye

1.      Gutanga itangazo kuri radio.

2.      Urupapuro rugaragaza ko wishyuye umusoro wa 1000 Frw ku mutungo ugizwe n’ikinyabiziga kuri konti za RRA rugashyikirizwa Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda.

3.      Kwishyura amafaranga y’u Rwanda igihumbi na magana abiri (1.200 Frw) y’icyemezo gihabwa uwatakaje ikarita yishyurwa kuri konti z’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda.

4.      Kwerekana icyemezo cy’ikarita yatakaye wahawe na polisi hamwe n’amazina n’amafoto magufi bya nyiri ikinyabiziga.

5.      Kwishyura kuri konti ya RRA,

  • Ibihumbi bitanu (5000 Frw) by’urupapuro rugaraza ko yishyuye umusoro ku mutungo ugizwe n’ikinyabiziga
  • Ibihumbi bitanu (5000 Frw) bya nimero iranga ikibanyabiziga;
  • Ibihumbi bitanu (5000 Frw) by’agapapuro bomeka ku modoka kerekana ko yishyuye umusoro w’ikinyabiziga w’umwaka
  • Ibihumbi bitanu (5000 Frw) by’Ikarita iranga ikinyabiziga (Ikarita y’Umuhondo).

Icyitonderwa:

1.      Duplicata z’ikinyabiziga zisabwa guhera saa moya (7:00 am) za mugitondo kugeza mu gicamunsi saa cyenda (3:00 pm); abasabye bakajya kuzifata mu biro kuri uwo munsi guhera saa kumi n;igice (04:30 pm) naho izisabwe guhera saa cyenda (3:00 pm)  zikaboneka ku munsi w’akazi ukurikiraho.

2.      Duplicata z’ikarita iranga ikinyabiziga hamwe na nimero iranga ikinyabiziga bifatwa nan a nyiri ikinyabiziga cyangwa nyiri ipikipiki.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?