info@rra.gov.rw      +250 788185500

Intara y’amajyepfo: abasora umunani bahize abandi gusora neza bahawe ibihembo

Tariki ya 11 ukwakira 2020, i huye mu ntara y‘amajyepfo habereye ibirori byo gushimira abasora ndetse no guhemba ababaye indashyikirwa mu gutanga neza mu mwaka wa 2019.

Komiseri Mukuru wungirije Jean-Louis KALININGONDO yamurikiye abatuye intara y’Amajyepfo ibyavuye mu misoro muri iyi ntara yinjije Imisoro y’imbere mu gihugu igera kuri miliyari 46.3 y’amafaranga y’Urwanda ku ntego yari ifite ingana na miliyari 37.3 y’amafaranga y’Urwanda bihwanye n’igipimo cya 124.1%,

Intara y’Amajyepfo kandi yinjije imisoro y’uturere ingana na  miliyari 8.9 y’amafaranga y’Urwanda ku ntego yanganaga na miliyari 9.4 y’amafaranga y’Urwanda.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo KAYITESI Alice yashimiye abikorera imikoranire myiza bagaragaza ndetse n’ubushake bwo gusora neza anabashishikariza kurushaho kunoza serivisi bageza ku babagana.

Abasora bitwaye neza kurusha abandi mu ntara y’Amajyepfo ni :

-SHAPOORJI PALLONJI AND COMPANY PRIVATE Societe yubaka uruganda rwa Nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara

-MATA TEA COMPANY Uruganda rutunganya icyayi mu Karere ka Nyaruguru

-ALPHA SUPPLY FOOD COMPANY Sosiyete igura umuceli muri koperative z’’abaturage mu Karere ka Nyanza ikawutunganya ikawugunga neza

-LUMINA ifite Super market ndetse n’ibyumba by’inama mu Karere ka Muhanga

-KITABI TEA COMPANY Uruganda rw’icyayi rukorera mu karere ka Nyamagabe

-RWANDA CHARITY EYE HOSPITAL Ibitaro bivura amaso mu Karere ka Kamonyi

-GAFUNZO AGROPROCESSING CENTER Sosoyete igura umuceli muri Koprative z’Abaturage ikawutunganya ikanawufunga neza mu Karere ka Ruhango.

Komiseri Mukuru Wngirije yagize ati "Umunsi wo gushimira abasora ugamije kumurikira Abanyarwanda amafaranga yinjijwe binyuze mu misoro, Kubakangurira kwigira, Gushimangira ubufatanye hagati y’ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amasoro n’Urugaga rw’Abikorera ,no kungurana ibitekerezo kugirango umusaruro ukomeze kwiyongera."

 

  Contact Us
  Senior Management Team Members (Contact Details)

Tel : +250 788185500
Mail : info@rra.gov.rw
RRA Call Center : 3004

  Social Media and Subscribe

 

Subscribe :
Republic of Rwanda - Rwanda Revenue Authority