IBYO UMUNTU ASABWA
Umusoro ku musaruro w’umuntu ku giti cye uvanwa ku musaruro ubonwa n’umuntu ku giti cye.
Inshingano z’urebwa n’umusoro ku musaruro
Buri gihe y’umusoro, umusoreshwa utuye mu Rwanda agomba kwishyura umusoro ku musaruro ufite inkomoko mu gihugu no mu bikorwa bisoreshwa akorera mu mahanga.
Umusoreshwa udatuye mu Rwanda agomba kwishyura gusa umusoro ku musaruro ufite inkomoko mu Rwanda.
Umusaruro usoreshwa
1° umusaruro ukomoka ku kazi;
2° inyungu zikomoka ku bikorwa by’ubucuruzi;
3° umusaruro ukomoka ku ishoramari.
Igipimo cy’umusoro
Umusaruro usoreshwa ubarwa ku mubare uburungushuye w’amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1.000 Frw) kandi ugasoreshwa hakurikijwe imbonerahamwe ikurikira:
Umusaruro w’umwaka utangwaho umusoro ( Frw) | Igipimo cy’umusoro | |
Guhera ku: | kugeza ku: | |
0 | 360.000 | 0 % |
360.001 | 1.200.000 | 20 % |
1.200.001 | Kuzamura | 30 % |
Umusoro ucishirije, ungana n’atatu ku ijana (3%) y’ibyacurujwe mu mwaka, utangwa na ba nyir’ibikorwa biciriritse.
Imenyeshamusoro
Umuntu ku giti cye wabonye umusaruro usoreshwa ategura imenyeshamusoro ry’umwaka akurikije uburyo busobanurwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro , akageza iryo menyeshamusoro ku Buyobozi bw'Imisoro bitarenze ku wa 31 Werurwe kw’igihe cy’umusoro gikurikiyeho.
Umusoreshwa usonerwa gukora imenyeshamusoro rya buri mwaka rivugwa mu gika cya bere cy'iyi ngingo ni ubona gusa:
1° umusaruro ufatirwaho umusoro nk’uko biteganywa n’ingingo ya 48 y'iri tegeko;
2° umusaruro ku ishoramari ujyanye n’umusoro wafatiriwe nk’uko bivugwa mu ngingo ya 51 y'iri tegeko.