Icyemezo cy’uko nta misoro itarishyuwe (Icyemezo cy’ubudakemwa mu misoro) ni icyemezo gitangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kigahabwa umusoresha kerekana ko nta musoro abereyemo Ikigo. Iki cyemezo gisabwa abantu, ibigo, amasosiyeti kandi kenshi bikora ibikorwa by’ubucuruzi kubera impamvu nyinshi: gusaba gupiganira amasoko ya leta, gusaba inguzanyo muri banki, kwiyandikisha mu bucuruzi, guhinduranya ibinyabiziga, guhindura aho ibicuruzwa byoherezwa n’izindi. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyashyizeho uburyo bushingiye ku gukoresha mudasobwa hifashishijwe porogaramu yitwa SIGTAS butuma amakuru yerekeye abasoreshwa bose asuzumwa kugira ngo umuntu ahabwe icyemezo cy’uko nta misoro itarishyuwe mu gihe kitarenze umunsi umwe w’akazi.
Icyitonderwa
Iyo bigaragaye ko umusoreshwa hari imisoro atarishyura ahabwa icyemezo cy’uko hari imisoro abereyemo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro . Icyakora, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro , mu rwego rwo korohereza abacuruzi mu mirimo bakora, cyateganije uburyo bwo kumvikana ku buryo n’igihe uwo musoro utarishyuwe wakwishyurwa bityo kikaba cyagirana amasezerano n’umusoreshwa akaba yahabwa uburenganzira bwo gupiganira amasoko ya leta.
Ibisabwa
- Kwishyura amafaranga 5,000
- Gusaba icyemezo ukoresheje internet