Umuryango Mpuzamahanga Uhuriweho na Gasutamo (WCO) ni wo muryango wonyine uhuriweho na leta wibanze by’umwihariko ku bibazo bijyanye na Gasutamo. Kubera ko abanyamuryango bawo bakomoka hirya no hino ku isi, WCO muri iki gihe izwi nk’ijwi rivugira umuryango uhuriweho na za Gasutamo ku isi hose. Izwi by’umwihariko kubera ibikorwa byawo mu rwego rwo gutera inkunga itegurwa ry’ibipimo ngenderwaho ku rwego rw’isi, iyoroshywa no guhuza uburyo bukurikizwa muri za Gasutamo, umutekano w’urujya n’uruza mu buhahirane n’ubucuruzi, korohereza ubucuruzi mpuzamahanga, gushimangira iyubahirizwa ry’uburyo bukurikizwa muri za gasutamo n’ibikorwa bigamije ubunyangamugayo mu bucuruzi, ingamba zo kurwanya ikoreshwa ry’inyandiko mpimbano n’ubushimusi, ubufatanye hagati y’ibigo bya leta n’iby’abikorera, guharanira ubunyangamugayo na gahunda zirambye zo kubaka ubushobozi bwa gasutamo ku Isi hose. Umuryango WCO ukurikirana kandi ibijyanye n’urutonde rw’ibicuruzwa mpuzamahanga rukorwa hifashishijwe uburyo buhuriweho, kandi ugacunga ibijyanye na tekiniki mu Masezerano ya WTO yerekeye Igenagaciro ry’Ibicuruzwa muri Gasutamo n’amategeko agenga inkomoko y’ibicuruzwa.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa WTO kuva ku ya 22 Gicurasi 1996.

Kurikira iyi nzira usome amakuru arambuye kuri WTO.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But