Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi

MINAGRI ni Minisiteri ifite icyerekezo cyo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa.

Imwe mu nkingi z’ingenzi iki cyerekezo cyubakiyeho ni ukuzana impinduka mu Buhinzi igihugu kikava mu buhinzi bugamije ibitunga abaturage kigana ku musaruro ufite agaciro ko hejuru, ubuhinzi busagurira amasoko, bwubahiriza ibidukikije kandi bugirira akamaro izindi nzego z’ubukungu.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifite politiki yo kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo, ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho, kugabanya ubukene, kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko. Ibi bizatuma igipimo cy’imibereho myiza y’abaturage kizamuka. Kuzana impinduka mu rwego rw’ibikomoka ku matungo bishobora kugerwaho gusa ari uko imbogamizi zibangamira umusaruro w’ibikomoka ku matungo zibonewe umuti.

Soma amakuru arambuye yerekeye Minagri

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But