Ibigega bikuru by’u Rwanda (MAGERWA)
Magasins Generaux du Rwanda s.a (MAGERWA), ni ikigo gicungwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda, cyashinzwe mu mwaka wa 1968 n’Itegeko-Teka rya Perezida No 153/10 ryo ku wa 10 Nyakanga 1969. MAGERWA ifite ububiko bwemewe kandi bugenzurwa n’Ibiro bishinzwe Gasutamo n’Imisoro ku Byacurujwe, aho abanyenganda bose, abacuruzi, abahinzi-borozi cyangwa abanyabukorikori n’abanyabugeni bashyira ibikoresho fatizo bakoresha mu nganda cyangwa ibicuruzwa byamaze gutunganywa.
Kurikira umuyoboro umenye ibisobanuro birambuye kuri Magerwa.