Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Ibigo dufitanye isano / Umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba bwa Afurika / Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika (COMESA) /

Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika (COMESA)

Intangiriro

U Rwanda ni umunyamuryango w’Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika. Ibi bivuga ko mu gihe rucuruza n’ibindi bihugu 19 bigizeuyu muryango, u Rwanda rugomba gukurikiza amategeko y’ Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika y’igihugu yaturutsemo. Ayo mategeko agamije ko inyungu z’uko ibihugu bifatwa ku buryo budasanzwe buteganywa n’ubu buryo bwo gucuruza areba gusa ibicuruzwa biva mu bihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika.

Kugira ngo amasezerano yerekeye amategeko y’aho aturuka ashyirwe mu bikorwa, ibihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’Iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika bifatwa nk’intara imwe.

Ibishingirwaho by’aho ibicuruzwa bituruka

Mu bihugu 20 bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika, ibishingirwaho bikunze gukoreshwa cyane bishingiye ku bicuruzwa bokorerwa mu bihugu uko byakabaye cyangwa se ibicuruzwa byatunganyijwe muri ibyo bihugu ku buryo bukurikira:

  • ibicuruzwa bigomba kuba byarakorewe uko byakabaye mu bihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika. Ibyo bicuruzwa bigomba kuba bidafite ibikoresho byatumijwe hanze. Ibi bikubiyemo ibicuruzwa bikurikira: ibicuruzwa bikomoka ku matungo mazima yo mu bihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika n’ibicuruzwa bikomoka ku mboga zasaruwe mu bihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika.
  • Ibicuruzwa bigomba kuba byarakorewe mu bihugu bigize umuryango kandi amafaranga byatwaye, ay’ubwishingizi n’ayo kubitwara ntagomba kurenga 60% by’amafaranga yatanzwe mu kugura ibikoresho byakoreshejwe kugira ngo bikorwe.
  • Ibicuruzwa bigomba kuba byarakorewe mu bihugu bigize umuryango kandi bikagira inyongeragaciro nibura ya 35% y’amafaranga yakoreshejwe mu ruganda ruheruka kugira ngo bikorwe (agaciro k’ibyakoreshejwe byose kugira ngo ibyo bicuruzwa bikorwe).

Ariko kandi, hashobora kubaho ibicuruzwa byakorewe mu bihugu bifitanye amasezerano n’ibihugu byo mu Muryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika. Kubera iyo mpamvu, ibikoresho by’ibanze cyangwa byatunganijwe ariko bitarangiye neza biva mu bihugu bigize umuryango kandi bikaba byatunganirijwe mu gihugu kimwe cyangwa mu bihugu byinshi, kugira ngo hagenwe aho ibicuruza bikomoka bizafatwa nk’aho byavuye mu gihugu kigize umuryango aho byatunganirijwe bwa nyuma, ariko bigomba kuba byatunganijwe ku buryo bugaragara .(itegeko rya 3 ry’amasezerano).

Mu kubara amafaranga yatanzwe mu ruganda ibicuruzwa biheruka gukorerwamo, ibi bikurikira bizitabwaho:

Ibigomba kubarwa

  • Amafaranga yaguzwe ibikoresho byatumijwe;
  • Amafaranga y’ibikoresho byavuye mu gihugu;
  • Amafaranga yo guhemba abakozi;
  • Amafaranga yatanzwe ku buryo butaziguye;
  • Amafaranga azanzwe akoreshwa mu ruganda.

Ibigomba kutabarwa:

  • Amafaranga akoreshwa mu kuyobora ikigo
  • Amafaranga yatanzwe mu gucuruza
  • Amafaranga yo kubigeza ku bakiliya
  • Andi mafaranga atarebana ku buryo butaziguye n’ikorwa ry’ibicuruzwa.

Ibicuruzwa bifite aho bigenewe ku buryo butaziguye bizoherezwa bizava mu gihugu kimwe bihite bijya mu kindi. Ibi bivuga ko ibicuruzwa bizajya bipakirwa mu gihugu bivamo bigahita bijya mu kindi gihugu kigize umuryango. Ibi biriho kugira ngo hagabanywe ubucuruzi bwa magendo bushobora gukorwa mu gutwara ibicuruzwa by’igihugu kindi. Ariko kandi ibicuruzwa bigenewe ibihugu bidakora ku nyanja/bitari ku byambu bishobora gutwarwa binyujijwe mu bindi bihugu gusa bikaguma kugenzurwa na gasutamo.

Ni iki giha icyemezo kigaragaza aho ibicuruzwa byaturutse cy’ Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika agaciro mu gihe cyo gutumiza ibintu mu bindi bihugu?

Icyemezo cy’aho ibicuruzwa biturutse kigomba kuzaba cyujuje ibi bikurikira:

  • Icyemezo kizaba gifite ingero za mm210 kuri mm297 ku rupapuro rw’icyatsi kibisi cyerurutse kandi kiriho kashi itagaragara y’ Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika ifite ingero ziri hejuru ya g 25 kuri metero kare ku buryo hari ushatse kugihindura akoresheje imiti cyangwa ubundi buryo byahita bigaragara;
  • Icyemezo kizaba cyatanzwe n’ikigo cya leta cyashyizweho n’ighugu kigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika kugira ngo gikore iyo mirimo.
  • Kizaba kiriho amakuru yose ya ngombwa agaragaza ibicuruzwa cyatangiwe.
  • Kizaba cyanditse n’imashini cyangwa cyanditse n’intoki ku buryo gisomeka neza.
  • Kizaba nta makosa arimo.
  • Kizaba cyemeza ku buryo busobanutse ko ibicuruzwa cyatangiwe biva mu gihugu kigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika.
  • Kizaba kiriho kashe n’umukono by’umuntu wagisinye kandi wemerewe kugitanga
  • Kizaba kiriho umukono w’umwimerere w’uwohereje ibicuruzwa
  • Kizaba kiriho nimero ikiranga mu nguni yo hejuru iburyo.

Kongera kohereza mu mahanga ibicuruzwa byavuye mu bihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika

Kongereza kohereza ibicuruzwa byaturutse mu Muryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika no gutanga ibindi byemezo bishya by’aho byaturutse biva mu gihugu kimwe cy’uwo Muryango bijya mu kindi kigize Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika bizoroshywa kuko hazatangwa ikindi cyemezo gishya cy’aho biturutse kikazatangwa n’igihugu cya kabiri kibyohereje mu mahanga ariko buri gihe bikazaba bigenzurwa na gasutamo.

Iyoroshyamusoro mu Muryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika

Imbonerahamwe ikurikira irerekana ishyirwa mu bikorwa ry’iyoroshyamusoro bigenewe ibihugu biri mu Muryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika rishingiye ku guhahirana kw’ibihugu bigize Umuryango.

 

Ibihugu

 

Igabanirizwa

 

Ibiciro by’u Rwanda

 

COMESA

Ibiciro bikoreshwa muri COMESA

Rwanda

100%

Ibicuruzwa birangiye neza: 30%
ibicuruzwa bitararangira neza:15%
ibikoresho by’ibanze byo mu nganda :5%
ibikoresho :0%

0%

Jibuti
Misiri
Madagasikari
Malawi
Ibirwa bya Morise
Sudani
Zambiya
Zimbabwe
Burundi
Libya
Ibirwa bya Komore

 

 

100%

Ibicuruzwa birangiye neza: 30%
Ibicuruzwa bitarangiye neza:15%
ibikoresho by’ibanze byo mu nganda :5%
Ibikoresho :0%

 

 

0%

Eritereya

 

80%

Ibicuruzwa birangiye neza:30%
ibicuruzwa bitarangiye neza:15%
ibikoresho by’ibanze byo mu nganda :5%
Equipment:0%

6%
3%
1%

Angola
Ibirwa bya Seyisheli
Etiyopiya
Swazilandi
Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo

 

Nta biriciro by’ Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika birasohoka

Ibicuruzwa birangiye neza:30%
ibicuruzwa bitararangira neza:15%
ibikoresho by’ibanze byo mu nganga:5%
ibikoresho :0%

30%

5%
0%

Icyitonderwa

Umuntu wese watuma hatangwa inyandiko zitari zo kugira ngo abone icyemezo cy’aho ibicuruzwa byaturutse mu gihe cy’igenzura ry’icyo cyemezo azaba yakoze icyaha kandi azabihanirwa.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?