Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Igenagaciro / Igenagaciro ry’ibicuruzwa muri gasutamo (Valuation) /

Igenagaciro ry’ibicuruzwa muri gasutamo (Valuation)

Agaciro k’ibicuruzwa bigeze muri Gasutamo bitumijwe mu mahanga ni agaciro kumvikanyweho kabyo. Ni ukuvuga, igiciro nyakuri cyatanzwe cyangwa kizishyurwa ku bicuruzwa iyo bigurishijwe kugira ngo bijyanwe ku butaka Gasutamo ikoreraho, icyo giciro kikaba cyasubirwamo, aho bibaye ngombwa, kandi :

1. bitabangamiye amategeko, uwaguze ibyo bicuruzwa ntabujijwe kubikoresha uko ashatse hitaweho:

a.       Ibishyirwaho n’ibisabwa n’amategeko cyangwa kugira ngo hubahirizwe amategeko ariho;

b.      Ibimubuza akarere ashobora kugurishirizamo;

c.       Ibitagira icyo bihindura ku gaciro k’ibicuruzwa ku buryo bugaragara;

2. Iyo igurishwa cyangwa ikiguzi cy’ibicuruzwa bidasaba kubanza kugira ibyo bubahiriza;

3. Iyo nta gice cy’amafaranga uwaranguje ibyo bicuruzwa azabona ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, yabyivanyeho cyangwa yabikoresheje mu bundi buryo kereka iyo bishoboka ko igice cy’ibyagurishijwe kizahabwa uwaranguje gishoboye kumenyekana.

4. Iyo uwaguze n’uwagurishije ntacyo bahuriyeho cyangwa gihari, ariko kidahindura agaciro k’ibicuruzwa kumvikanyweho karemerwa.

Ikiguzi nyacyo gitanzwe cyangwa kigomba gutangwa ni amafaranga yose umuguzi yahaye cyangwa agomba guha uwo baguze ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga kandi habarirwamo amafaranga yose yatanzwe cyangwa agomba gutangwa nk’ikiguzi cy’ibicuruzwa bitumijwe mu mahanga n’uwaguze ayaha uwamugurishije ibyo bicuruzwa cyangwa amafaranga uwaguze yahaye undi muntu kugira ngo hakemurwe ikibazo uwagurishije afitanye n’uwo muntu.

  1. Agaciro k’ibicuruzwa  kumvikanyweho ku bicuruzwa bisa;
  2. Agaciro k’ibicuruzwa kumvikanyweho ku bicuruzwa byenda gusa;
  3. Agaciro kagenwe hifashishijwe igiciro cy’ikintu kimwe bahereye ku bicuruzwa byinshi byatumijwe mu mahanga bisa cyangwa byenda gusa byagurishijwe hagati y’abantu  badafite icyo bahuriyeho;
  4. Agaciro kabazwe;
  5. Uburyo bwiyambazwa bwa nyuma.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?