Ikaze ku cyiciro cy’imisoro y'imbere mu gihugu
Ibiro bishinzwe Imisoro y’imbere mu Gihugu (DTD) byashyizweho muri Mata 2006 kugira ngo hashyirweho ihururiro n’uburyo bunoze bufasha abasoreshwa. Intego y’ibanze yari ukongera umubare w’abasora banini no guhuza ibikorwa byo kubagenzura no gufasha abasora banini kurushaho kubahiriza amategeko no kurushaho kwinjiriza Guverinoma imisoro. Imisoro y’Abasora Banini (LTO) inganao na 50% by’imisoro Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kinjiza. Ibiro bishinzwe Imisoro y’imbere mu Gihugu (DTD) bigizwe n’ibiro bitatu aribyo Ibiro by’Abasora Banini (LTO) Ibiro by’abasora Bato n’Abaciriritse (SMTO) n’Ibiro bishinzwe Intara n’Imisoro yeguriwe Inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.
Inshingano
Kugira uruhare mu kwesa imihigo y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro hakusanywa imisoro myinshi ishoboka hagabanywa mu buryo bugaragara ikiguzi mu mafaranga bitwara. Kugira uruhare rugaragara mu gushyiraho ry’ingamba zerekeye imisoro, no gushishikariza abasora n’abandi bafatanyabikorwa barebwa n’imisoro binyuze muri serivisi inoze, mu mucyo no kwakirana abakiriya na yombi.
Intego z’ingenzi
Mu rwego rwo kubahiriza inshingano yavuzwe hejuru, Ibiro bishinzwe imisoro y’imbere mu Gihugu (DTD) byihaye intego z’ingenzi zikurikira:
Kugabanya igihombo cy’imisoro hakoreshejwe igenzura rinoze;
Guha serivisi zinoze abakiriya n’abandi bafatanyabikorwa barebwa n’iby’imisoro;
Guteza imbere ubushobozi bw’abakozi
Gutandukanya abasora bato n’abaciriritse hagamijwe kubaha serivisi zinoze no kongera amafaranga yinjira