Uburyo bwo guhuza igenagaciro mu misoreshereze y’ibinyabiziga bifite moteri
Nyuma yo kwemeza uburyo buhujwe bukoreshwa mu Muryango wa EAC bukoreshwa ku binyabiziga bifite moteri byakoze no ku mbonerahamwe igaragaza ubusaze yo mu mwaka wa 2014 yakozwe n’Inama ihuriweho n’Inzego, urw’Ubucuruzi, Inganda, Imari n’Ishoramari; tunejejwe no kubatangariza ibiciro bikurikizwa ku binyabiziga igihe byari bikiri bishya n’ibipimo by’ubusaze bwabyo. Ibiciro biri ku mugereka ni ibikoreshwa ku binyabiziga bifite moteri igihe byari bikiri bishya bibaribwa ubwicungure mu buryo bukurikira:
IMBONERAHAMWE IGARAGAZA UKO UBUSAZE BUTEGANYA KUBARWA MU MURYANGO WA EAC
>
IGIHE IKINYABIZIGA KIMAZE GIKORESHWA | IGIPIMO CY’UBUSAZE |
Kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 2 | 20% |
Hejuru y’imyaka 2 kugeza 3 | 30% |
Hejuru y’imyaka 3 kugeza 4 | 40% |
Hejuru y’imyaka 4 kugeza ku myaka 5 | 50% |
Hejuru y’imyaka 5 kugeza ku myaka 6 | 55% |
Hejuru y’imyaka 6 kugeza ku myaka 7 | 60% |
Hejuru y’imyaka 7 kugeza ku myaka 8 | 65% |
Hejuru y’imyaka 8 kugeza ku myaka 9 | 70% |
Hejuru y’imyaka 9 kugeza ku myaka 10 | 75% |
Hejuru y’Imyaka 10 | 80% |
Agaciro k’ibinyabiziga bifite moteri igihe bikiri bishya byatangajwe na Gasutamo biri ku mbonerahamwe ikurikira ku mugereka.
Fungura urebe ibiciro by’ibinyabiziga bifite moteri igihe bikiri bishya.