Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Gutwara ibicuruzwa /

Itambutswa ry'ibicuruzwa

Itambutswa ry’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka ku mipaka y’igihugu hakurikijwe igenzura rya Gasutamo. Ibyerekeye amategeko y’ingenzi agenga itambutswa ry’ibicuruzwa mu gihugu biteganyijwe mu ngingo ya 85 kugeza ku ya 87 z’Itegeko rigenga Imicungire ya Gasutamo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Itambutswa ry’Ibicuruzwa

UKuzuza inyandiko mu itambutswa ry’Ibicuruzwa

Kuzuza inyandiko bikorwa n’ikigo gikora imenyekanisha mu izina ry’utumiza cyangwa uwohereza ibicuruzwa mu mahanga. Ibigo bikora imenyekanisha ry’ibicuruzwa bitambutswa (IM 8) bishyikiriza Gasutamo birinyujijwe mu Kigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (Bureau) cyangwa Remote DTI. Ibigo bikora imenyekanisha bikorana ubwitonzi mu gihe bitegura urupapuro ruriho amakuru n’ibisobanuro cyane cyane ku gice kigaragza igihugu nyakuri ibicuruzwa byoherejwemo n’ibiro bizasohokeraho. Dore urugero : niba igihugu ibicuruzwa byoherejwemo ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivuze ko inyuguti ziranga ibiro byoherejweho ibicuruzwa ari 31GC, 41MU, 41CY, 41BU.

Imenyekanisha ry’itambutswa ry’ibicuruzwa mu gihugu  ryemewe riherekezwa n’inyandiko zishyikirizwa Ibiro bya Gasutamo binyuze ku biro byemeza izo nyandiko (Acceptance desk) bigakurikiza  Inzira Yemewe mu Kubahiriza Imenyekanisha ryakozwe (approved Declaration Processing Path).

Imirimo ikorwa na Gasutamo

Gasutamo isuzuma inyandiko zegeranyijwe kugira ngo imenye ingano nyayo y’ingwate igomba gukatwa maze igakora Inyandiko y’Itambutswa ry’Ibicuruzwa mu gihugu (T1) ishingiye ku imenyekanisha ryakozwe n’Ukora Imenyekanisha iyo ryujuje ibisabwa byose mu gihe isuzuma ry’ibyinjira ryakorwaga.

  • Inyandiko y’Itambutswa ry’Ibicuruzwa mu gihugu (T1) ikubiyemo amakuru y’incamake avanwa mu imenyekanisha IM8 kandi ni yo igize igikorwa nyakuri cy’itambutswa ry’ibicuruzwa mu gihugu.
  • Iyo imaze gukorwa, imyanya yose itujujwemo amakuru yabugenewe iruzuzwa hanyuma T1 ikandikwa na nimero ya T1 igakorwa ikanahabwa nimero iyiranga (serial D).
  • Kuri iki cyiciro, Gasutamo ihita ikata ya ngwate kuri konti y’ingwate y’itambutswa ry’ibicuruzwa mu gihugu y’ikigo gikora imenyekanisha mu gihe handikwa mu gitabo Inyandiko y’Itambutswa ry’Ibicuruzwa mu gihugu (T1).

Ingwate zo gutambutsa ibicuruzwa mu gihugu

Ubwoko bwose bw’itambutswa ry’ibicuruzwa mu gihugu bugamije kugenzura ko amafaranga akatwa ku bicuruzwa yishingiwe. Ibi bigerwaho binyuze mu buryo bw’ingwate kandi abakozi b’ingenzi nibo baba ba nyir’ubwite abandi bakaba abishingizi. Umwishingizi ni umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cyangwa urundi rwego bemerewe kugirana amasezerano n’ikindi kigo gifite ubuzimagatozi (ubusanzwe ni banki cyangwa ikigo cy’ubwishingizi). Afite inshingano yo kwishyura amahoro n’andi mafaranga nyir’ubwite aryojwe ubwishyu kubera amakosa mu byerekeye imenyekanisha mu itambutswa ry’ibicuruzwa mu gihugu.

Nyir’ubwite ni we wishingira ibicuruwa  kuva aho byinjiriye kugera ku biro bisaohokeraho. Mu gihe cy’itambutswa ry’ibicuruzwa mu gihugu, nyir’ubwite agomba gutangwa ingwate kugira ngo atange ubwishyu amahoro ya gasutamo agomba kwishyurwa cyangwa amahazabu ashobora gucibwa ku bicuruzwa.

Guhindura icyerekezo no guhindurira inzira inyandiko y’Itambutswa ry’Ibicuruzwa mu gihugu (T1)

Ibi bireba uko ibicuruzwa bifatwa mu gihe ibicuruzwa bisabirwa gutambutswa mu gihugu bigenzurwa na Gasutamo bihinduriwe icyerekezo. Guhindura icyerekezo byemerwa bisabiwe ku rupapuro rwemewe na Gasutamo rwuzuzwa n’uwatumije ibicuruzwa mu mahanga cyangwa uwamukoreye imenyekanisha ry’ibicuruzwa.

Iyo bigaragaye ko iyo mpamvu yumvikana, ibiro byoherejweho ibicuruzwa bihita bihindurirwa inzira hakorehejwe ikoranabuhanga.

Iyo ikamyo ikoresheje ibiro bisohokeraho bitari byo, T1 ishobora guhindurirwa inzira igahabwa icyerekezo cy’ukuri nyuma yo kuzuza imihango yose ya ngombwa.

  • Guhindurira inzira T1:
  • Bikorwa inshuro imwe gusa kuri T1;
  • Bikorwa gusa kuri T1 itari yemezwaku biro ibicuruzwa byari byoherejweho mbere.

Guhindurira ibicuruzwa uburyo bukoreshwa mu kubitwara

Bivuga uburyo Gasutamo ikoresha kugira ngo ibicuruzwa, bihagarikiwe na Gasutamo, bipakururwe ku buryo bwakoreshejwe byinjira mu gihugu bipakirwe ku bundi buryo bukoreshwa bisohoka mu ifasi y’ibiro bya Gasutamo.

Ibicuruzwa ntibishobora gupakururwa no guhindurirwa uburyo bitwawemo bidatangiwe na Gasutamo uburenganzira bwanditse kandi bigakorwa abakozi ba Gasutamo bahari. Gupakurura ibicuruzwa no guhindura uburyo bitwawemo bikorwa hakurikijwe amabwiriza ya Gasutamo n’amategeko ariho.

Iyo igikorwa cyo guhindurira ibicuruzwa uburyo bukoreshwa mu kubitwara, Gasutamo ishyira ubujeni bushya ku nyandiko zihabwa iyo kamyo yikorejwe iyo mizigo.

Umukozi asabwa gukora no gutanga raporo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But