Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Abatumiza ibicuruzwa mu mahanga /

Inzira zo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga byagateganyo

Ibisabwa  ku bicuruzwa byinjijwe mu gihugu by’agateganyo

-          Imyirondoro y’uwatumije ibicuruzwa n’iy’umukozi wunganira abandi muri Gasutamo (izina, TIN, aderesi y’aho abarizwa, aderesi ya e-mail, aderesi y’iposita)

-          Imiterere y’ibicuruzwa (CPC, HS Code, izina ry’ibicuruzwa, ingano yabyo, agaciro CIF, aho byakorewe)

 Ku miryango cyangwa amasosiyete mpuzamahanga:

-          Kuba hari amasezerano yangwa ubwumvikane mu mikoranire byashyizweho umukono hamwe na Guverinoma y’u Rwanda  byemerewe ubusonerwe cyangwa kwinjiza by’igihe gito mu gihugu ibicuruzwa byemewe na MINICOM cyangwa MINAFFET

-          Gutanga inyandiko y’umushinga na gahunda y’ibizakorwa buri mwaka yemejwe na Minisiteri cyangwa Ikigo bireba

-          Icyemezo gitangwa na RDB

-          Ingwate iri mu buryo bw’ubwishingire itangwa n’Ikigo cy’Ubwishingizi cyangwa Banki

-          Ingano y’Ibintu (igihe isabwa) yemejwe na Minisiteri cyangwa Ikigo bireba

-          Inyandiko ziherekeje imizigo: inyemezabwishyu y’ubucuruzi, urutonde rw’ibyapakiwe, Inyandiko yerekana ibyatwawe mu bwato cyangwa inyandiko yerekana ibyatwawe mu ndege n’Inyandiko imenyesha ko ibicuruzwa byageze mu gihugu

Ku bantu ku giti cyabo:

-          Kuba uri umunyamahanga (utari Umunyarwanda)

-          Indangamuntu /Pasiporo n’uruhushya rwo kwinjira mu gihugu (Viza)

-          Amasezerano yashyizweho umukono n’umukoresha we na Guverinoma y’u Rwanda yemera ubusonerwe  cyangwa ingingo iteganya kwinjiza by’agateganyo ibicuruzwa mu gihugu

-          Amasezerano y’akazi yashyizweho umukono hamwe n’umukoresha we

-          Ibaruwa imushyigikira itangwa na Minisiteri cyangwa Ikigo bireba igaragaza ubumenyi/ubuhanga bwihariye usaba afite

-          Ingwate iri mu buryo bw’ubwishingire itangwa n’Ikigo cy’Ubwhingizi cyangwa Banki

-          Inyandiko ziherekeje imizigo: inyemezabwishyu y’ubucuruzi, urutonde rw’ibyapakiwe, Inyandiko yerekana ibyatwawe mu bwato cyangwa inyandiko yerekana ibyatwawe mu ndege n’Inyandiko imenyesha ko ibicuruzwa byageze mu gihugu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?