Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Imicungire Y’imizigo Minini /

Ububiko bwo kuri gasutamo bw’abantu ku giti cyabo

Abikorera bashobora kugira ububiko bukoreshwa nka gasutamo. Waba ushishikajwe no kugira ububiko ukoresha nka gasutamo? Icyo usabwa ni ukwandikira Komiseri wa gasutamo ubimusaba kandi umusobanurira ubwoko bw’ububiko ushaka gukoresha.

Bimwe mu by’ingenzi usabwa kumenya ni ibi bikurikira:

·         Gasutamo isabwa kwemera ibicuruzwa byose bizashyirwa mu bubiko ;

·         Uruhushya rwo gukoresha ububiko bwa gasutamo rumara umwaka umwe rukaba rushobora kongerwa ;

·         Ibigo by’ubucuruzi cyangwa abantu ku giti cyabo basaba bwa mbere gukoresha ububiko bukora nka gasutamo ntibasabwa mu gihe iki n’iki kuzuza ibisabwa byose ariko abasaba kongererwa amasezerano yo kongererwa uruhushya bahabwa igihe cy’ukwezi kumwe gusa.

Ibisabwa mu kwemerera abikorera gucunga ububiko bugenzurwa na Gasutamo

o       Ibaruwa imushyigikira itangwa na Komiseri wa Gasutamo yerekana ibicuruzwa bizashyirwa mu bubiko

o       Ifishi isabirwaho iboneka mu buryo koranabuhanga yifashishwa mu kwemerera abifuza gucunga ububiko bugenzurwa na Gasutamo hifashishijwe ikoranabuhanga rya RESW (Form C18)

o       Igishushanyombonera cy’ahantu uzashyira ububiko hashingiwe ku miterere y’ibicuruzwa n’ibikorwa by’ububiko bucungwa na Gasutamo;

o       Icyemezo cy’Iyandikwa ry’Isosiyete (iyo gisabwa)

o       Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisoro

o       Kopi z’Indangamuntu cyangwa Pasiporo, umwirondoro (C.V.), amasezerano y’akazi, ifoto ngufi imwe n’icyemezo cy’uko urinda ububiko bugenzurwa na Gasutamo atafunzwe cyangwa yafunzwe

o       Amasezerano y’ubukode azamara igihe kirenze icyo uruhushya  rusabwa ruzamara cyangwa icyemezo cy’uburenganzira ku mutungo w’ahantu akorera

o       Inyandiko yerekana imikoreshereze y’ubutaka bw’aho yifuza gukorera

o       Gihamya y’uko yatanze raporo y’isubizwa ry’ibicuruzwa bisigaye mu bubiko bugenzurwa na Gasutamo (iyo ari ukongeresha igihe uruhushya ruzamara)

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?