Ahabanza / Serivise za Gasutamo /

Serivisi zikorwa n’iposita

KOHEREZA IBICURUZWA BINYUZE MU BIRO BY'IPOSITA

Ibicuruzwa bigomba koherezwa mu mahanga binyuze mu iposita cyangwa mu ndege bifite agaciro ko hasi cyane bigomba kumenyekanishwa kuri gasutamo hatanzwe impapuro z’imenyekanisha zujujwe n’abayobozi b’iposita cyangwa abakozi b’iposita bashinzwe kwakira izi mpapuro bagomba kuzoherereza abakozi bo ku iposita cyangwa ibiro bya gasutamo bibegereye kugira ngo zigenzurwe.

IBIKORERWA MURI GASUTAMO N'UBURYO BIKORWA 

ICYICIRO CYA I. KWAKIRA IMIZIGO NO KUYITAHO

I.1. Ibiteganywa n'amategeko 

Uburyo Gasutamo ikoresha ku Biro by’Iposita busobanuwe hakurikijwe ibiteganyijwe mu Ngingo ya 93-93 y’Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ryo mu 2004 n’Amabwiriza112-117 y’Amabwiriza agenga Imicungire ya Gasutamo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yo mu wa 2006.

I.2. Kwakira imizigo 

Amabahasha n’ibindi bipfunyitse bituruka mu mahanga bije mu Rwanda bipakirwa mu modoka y’Ibiro by’Iposita bihagarikiwe na Gasutamo. Iyo modoka ishyirwaho ubujeni na nimero y’ubujeni bigaragazwa kuri manifesite (urupapuro rugaragaza ibipakiwe mu modoka) izashyirwaho umukono n’Umukozi wa Gasutamo. Ayo mabahasha n’ibindi bipfunyika byoherezwa mu biro bishinzwe guhererekanya ubutumwa.

Umukozi wa Gasutamo ni we wakira ya manifesite ahawe n’umushoferi w’Ibiro by’Iposita akanagenzura ubujeni na ya manifesite kugira ngo ahamye ko iyo nyandiko ari umwimerere.

Hategurwa igitabo cyandikwamo amabahasha yakiriwe ku biro bishinzwe guhererekanya ubutumwa kandi buri muzigo uhabwa:

  • Nimero ya buri mwaka;
  • Annual serial number
  • No y’Itegeko ryerekeye isimburanwa (Rotation)
  • No y’Itegeko ryerekeye Inyandiko igaragaza ibyatwawe mu bwato cyangwa mu ndege
  • Itariki ibicuruzwa byagereye mu gihugu
  • Izina ry’indege – Nimero y’Itegeko rigenga Imizigo
  • Nimero y’umuzigo
  • Umubare wose w’imizigo

Ahateganyijwe kwandikwa nimero y’imizigo hakorerwa igiteranyo cyayo aho buri rupapuro rurangirira hakongera gukorwa igiteranyo umwaka urangiye. Mbere yo kwandika umwirondoro w’ibikubiye mu muzigo muri icyo gitabo, Umukozi wa Gasutamo agomba kurebera kuri manifesite yabyo byaturukanye mu mahanga Imizigo ihabwa  n’Ibiri by’Iposita yabyohereje kugura ngo agenzure ko imizigo yose ikubiye muri ubwo butumwa bwihariye yashyizweho ibiyiranga cyangwa se yabaruwe bihagije. Iyo hari ikinyuranyo kibonetse, gikorerwa raporo ishyikirizwa ako kanya Umukozi wa Gasutamo.

 I.2.1 Kuvangura imizigo

Iyo imitungo igeze mu biro aho ihererekanwa, iyo mizigo ivangurwa n’Abayobozi b’Ibiro by’Iposita bahagarikiwe na Gasutamo aho buri muzigo uhabwa nimero yabugenewe hakurikijwe icyiciro umuzigo woherejwemo. Manifesite irategurwa ikoherezwa hamwe n’imizigo ku biro by’iposita iyo mizigo yoherejweho.

I.2.2 Kugeza umuzigo ku biro by’iposita byagenwe

Umukozi ubishinzwe ku biro by’iposita agomba kugenzura umuzigo yakiriye awugereranyije n’urupapuro rwa manifesite irondoro ibiwugize yateguwe n’abakozi  bo ku biro by’ihererekanya ry’ubutumwa. Buri muzigo uhabwa nimero iwuranga kugirango bizorohe kuyireberaho no kuyimenya. Iyo hagaragayemo ikinyuranyo, gikorerwa raporo ishyikirizwa Umukozi Wabugenewe ako kanya.

I.2.3 Gutegura inama zigenewe abohereza imizigo (Preparation of Parcel Advices)

Nyuma yo kwandika ku mizigo  nimero yahawe iyo mizigo, Ibiro by’Iposita bitegura incamake y’inama zigenewe abazakira iyo mizigo muri kopi eshatu hanyuma zigashyikirizwa Gasutamo kugira ngo isuzume ikore n’igenagaciro k’imisoro n’amahoro . Kopi y’umwimerere yohererezwa ku wo umuzigo wohererejwe binyuze mu gasanduku k’iposita akoresha, kopi hamwe n’imenyekanisha rya Gasutamo bigashyikirizwa Gasutamo kopi yometse kuri wa muzigo.

I.3. Kugena amahoro ku mizigo - uburyo bukurikizwa nyuma yo gutegura inama zigenewe abazakira imizigo.

Iyo amakuru yamenyekanishijwe ku muzigo yumvikana ku buryo buhagije butuma Umukozi wa gasutamo abasha kugena agaciro k’amahoro ku bicuruzwa, Umukozi wa Gasutamo ku biro by’iposita azandika mu gitabo amakuru yamenyekanishijwe, ingano y’agaciro k’ibicuruzwa, umubare uranga ibicuruzwa n’igipimo cy’amahoro ndetse n’umubare w’amahoro azishyurwa, igihe hari azishyurwa, aho byinjiriye muri Gasutamo hagatangwa kopi zombie na kopi y’inama zigirwa uzakira umuzigo.

Iyo imenyekanisha riri ku muzigo riteye ku buryo Umukozi wa gasutamo atabasha kugena agacir k’amahoro, umuzigo ufungurwa n’Ibiro by’Iposita hakagenwa agaciro k’amahoro hashingiwe ku gaciro k’isuzuma ryakozwe n’umukozi w’Ibiro by’Iposita.

I.3.1 Igenagaciro ry’umuzigo

Ni ikintu gisabwa ku rwego mpuzamahanga ko agaciro k’ibicuruzwa byoherejwe hanze  kamenyekanishwa mu Imenyekanisha rya Gasutamo CN 22 cyangwa CN23 izifashishwa nk’agaciro k’umuzigo mu gihugu woherejwemo. Iyo agaciro katagaragajwe kuri CN22/23, Umukozi wabugenewe kuri Gasutamo afite ububasha ahabwa n’Ingingo ya 12 y’Itegeko rya EACCMA bwo kugena agaciro k’ibicuruzwa.

I.3.2 Igipimo cy’amahoro ya Gasutamo

Mu kugena igipimo cy’amahoro ya Gasutamo, hagenderwa ku Biciro Bihuriweho ku Bicuruzwa Byoherezwa hanze byo mu mwaka wa 2007 (CET) bigize Umugereka wa I n’uwa II by’amasezerano yerekeye ishyirwaho ry’Ihuriro rya Gasutamo zo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Ku bicuruzwa bikomoka ku bihugu byo mu Muryango wa EAC, igipimo cy’amahoro ku bitumizwa mu mahanga kiri kuri 0% aho ibipimo ku bicuruzwa bikomoka mu bihugu bihuriye mu muryango wa COMESA  mu mahanga, icyo gipimo kigendera ku rwego rw’amasezerano yumvikanyweho. Byumvikane ko umucuruzi utumiza ibicuruzwa mu mahanga agomba kwitwaza icyemezo cy’aho ibicuruzwa bikomoka kugira ngo abashe kwitabwaho mbere y’abandi.

I.3.3 Isuzuma ry’Imizigo

Gupakurura, kwerekana ibicuruzwa kugira ngo bisuzumwe no kongera gupakira imizigo yafunguwe kugira ngo isuzumirwe mu gihugu imbere bikorwa bihagarikiwe n’Umukozi wa Gasutamo n’Umukozi ubishinzwe w’Ibiro by’Iposita. Ibi bihuje n’igisobanuro cya ‘Nyir’ibicuruzwa’ kiri mu ngingo ya 2 y’Itegeko n’ingingo ya 114 y’Amabwiriza ya EACCMA yo mu 2004. Ni itegeko ko umurimo wo gusuzuma ibicuruzwa ugaragazwa ku mabwiriza ari ku mizigo neza hagaragazwa ingano, agaciro, Nimero y’Ibiciro bikurikizwa n’igipimo cy’amahoro.

Abakozi bagomba kwita by’umwihariko ku bicuruzwa igihe basuzuma imizigo, by’umwihariko imizigo irimo ibicuruzwa bishobora kononekara cyangwa ibishobora kwangirika mu buryo bworoshye. Imizigo ikubiyemo filimi zishobora kwangirika iyo zitegejwe urumuri cyangwa umuyaga zizasuzumwa hadafunguwe imizigo zirimo, keretse iyo hari impamvu ituma hakemangwa ukuri kw’imenyekanishwa ryakozwe. Iyo bimeze bityo, utumiza ibicuruzwa mu mahanga asabwa kwigerera ku biro aho imizigo isuzumirwa.

Abakozi basuzuma imizigo bagomba kuzirikana ibibujijwe ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’ibindi bigomba kugira ibyo bibanza kuzuza bisobanuwe mu Ngingo iya 18 na 19 z’Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo zo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

I.3.4 Kwinjiza ibicuruzwa

Hakurikijwe ibwiriza 112 na 113 ry’Amabwiriza ya EACCMA, ifishi y’imenyekanisha cyangwa cyangwa ikimenyetso cyashyizweho n’uwohereje ibicuruzwa bigomba guherekeza, cyangwa bikomekwa neza kuri buri muzigo cyangwa umwe mu mizigo mu gihe ibicuruzwa bipakirwa mu muzigo urenze umwe. Iyo umuzigo ukubiyemo ibicuruzwa bigenewe gucuruzwa, fagitire cyangwa inyandiko igaragaza imyirondoro yose y’ibicuruzwa igomba kuba ifungiye mu muzigo, cyangwa yometseho neza ku muzigo cyangwa iyo hari imizigo ibiri cyangwa irenga, bikomekwa cyangwa bigashyirwa kuri umwe mu mizigo, uzandikwaho ikimenyetso kigaragaza neza ko ari ‘Fagitiri (cyangwa inyandiko ifungiye mu muzigo). Imenyekanisha ry’ibikubiye mu muzigo, agaciro n’ibindi  kuri iyo miteree cyangwa icyo kimenyetso bishobora, haseguriwe isuzuma rikorwa na Gasutamo, kwemerwa mu gihe ‘Gusuzuma’ imizigo hagamijwe kugena agaciro k’amahoro agomba kubyishyurirwa.

I.4. Uburyo bukurikizwa mu kwerekana inama zandikwa ku mizigo 

Iyo utumiza ibicuruzwa mu mahanga yerekanye inama yanditse ku muzigo w’umwimerere ku biro byakira imizigo aho Umukozi wa Gasutamo akorera,  agomba ¬

v  kumenya aho duplikata y’umuzigo iherereye mu bubiko ashyiramo amadosiye akayigereranya n’umwirondoro ugaragara ku muzigo w’umwimerere;

v  kumenyesha Ibiro by’Iposita umwirondoro uri ku muzigo ugiye koherezwa (ibi bikorwa duplikata y’amabwiriza ashyirwa ku umuzigo ijyanwa ku biro by’Iposita kugira ngo babashe kumenya aho umuzigo uherereye);

v  kwegeranya amahoro n’imisoro bisabwa mu kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bworoheje

v  gushyira umukono, kashi n’itariki ku rupapuro rwinjiza ibicuruzwa muri Gasutamo (ubusanzwe hakorwa imenyekanisha ryoroheje)

v  gushyira umukono, kasha n’itariki kuri duplikata y’amabwiriza ashyirwa ku muzigo mu mwanya wabugenewe ugaragazwa hejuru ku rupapuro rw’amabwiriza no kuruhereza Ibiro by’Iposita kugira ngo birekure ibicuruzwa.

ICYITONDERWA: Kuba utumiza ibicuruzwa mu mahanga asabwa kwikorera ubwe imenyekanisha ku rupapuro rwuzuzwa rwabugenewe ashobora kubisonerwa hakurikijwe Ingingo ya 93 y’Itegeko n’Ingingo ya 112 y’Amabwiriza ya EACCMA yo mu 2006.

I.5. Gukora ibaruramari ry'imisoro n'amahoro byakusanyijwe 

I.5.1 Uburyo busabwa gukurikizwa

Uburyo busabwa gukurikizwa mu kubarura imisoro n’amahoro  byinjiye buzahinduka hakurikijwe uburyo bukoreshwa ni ukuvuga Igitabo cyangwa Uburyo bw’Ikoranabuhanga rya Mudasobwa. Icyakora, hatitawe ku buryo bukoreshwa, amafaranga yose yakusanyijwe nk’imisoro n’amahoro  bya Leta agomba kuzakorerwa ibaruramari mu buryo buboneye kandi bikoranwe umucyo.

I.5.1.1 Gukora inyemezabwishyu

Nta mafaranga agomba kwakirwa hadatanzwe inyemezabwishyu mu buryo ubu n’ubu. Buri nyemezabwishyu itanzwe igomba kwerekana ko ubwishyu bwabaye haba hishyuwe kashi cyangwa hakoreshejwe sheki yemejwe, nimero ya sheki, banki  ndetse n’ishami rya banki.

Inyemezabwishyu igomba kandi kugaragaza ubwoko bw’umusoro wishyurwa ni ukuvuga amahoro ya Gasutamo, umusoro ku byacurujwe, Umusoro ku nyongeragaciro (VAT/TVA) n’indi misoro.

Iyo buri kwezi kurangiye, ishami rya RRA rishinzwe guhuza imisoro n’amahoro  byakusanyijwe rikora igenzura ry’amafaranga yose yakiriwe hakurikijwe amafaranga yashyizwe kuri konti zabugenewe.

I.5.1.2 Ibaruramari ry’imisoro n’amahoro  mu ikoranabuhanga rya mudasobwa

§  Kwishyura amahoro n’imisoro bizakorwa n’Umukozi wa Gasutamo yifashishije SYCUDA ++;

§  Utumiza ibicuruzwa mu mahanga cyangwa umenyekanisha ibicuruzwa ahabwa inyemezabwishyu;

§  Umukozi wa Gasutamo acapa igitabo buri munsi mu buryo bwa SYCUDA ++ abinyujije muri MODACC maze agahuza imibare umunsi urangiye hagati y’amafaranga yishyuwe muri SYCUDA ++ n’umubare w’ayakusanyijwe;

§  Raporo zohererezwa ubuyobozi bushinzwe imari buri kwezi.

I.5.1.3 Ibaruramari ry’imisoro n’amahoro  hadakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa (mu buryo butikoresha)

§  Umukozi wa Gasutamo akusanya amahoro n’imisoro itangwa n’utumiza ibicuruzwa mu mahanga cyangwa intumwa imuhagarariye;

§  Ategura inyemezabwishyu igaragza neza ubwoko bw’umusoro wishyuwe. Umwimerere  uhabwa utumiza ibicuruzwa/intumwa, naho kopi ikazohererezwa ubuyobozi bushinzwe imari mu gihe indi kopi iguma mu madosiye abikwa mu biro;

§  Umukozi wa Gasutamo uri ku Biro ahakirirwa imizigo azinjiza mu mashini ibyakozwe byose mu Nyemezabwishyu z’Imiisoro n’Amahoro bya buri Munsi (DRR) n’Ifishi ifasha Guhuza Imibare ya banki buri Munsi (DBRS) uko buri munsi w’akazi urangiye;

§  Raporo zishyikirizwa ubuyobozi bushinzwe imari buri kwezi.

I.5.1.4 Imirimo ya banki

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  gifite konti nyinshi kibitsaho amafaranga cyakira iziri muri Banki Nkuru; ni yo mpamvu imisoro n’amahoro  byose byakirwa na Gasutamo byishyurwa kuri konti zabugenewe ni ukuvuga imisoro n’amahoro  bya Gasutamo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT/TVA).

I.6. Kunyura muri gasutamo igice cy'ibicuruzwa 

Utumiza ibicuruzwa mu mahanga ashobora gufata icyemezo cyo kumenyekanisha no kwishyura igice cy’imizigo, icyo gihe Umukozi wa Gasutamo n’Umukozi w’Iposita basiba amabwiriza yari ku muzigo bakemeza ko igice cyayo cyishyuriwe kirekurwa.

I.7. Kongera kohereza mu mahanga 

Iyo ibicuruzwa byongeye koherezwa mu mahanga nyuma yo guhindurirwa imiterere, amahoro yo kubivugurura cyangwa kubisana n’imisoro byishyurwa ku kiguzi cyo kubihinurira imiterere, kubivugurura cyangwa kubisana iyo icyemezo cyo kongera kubyohereza mu mahanga gitanzwe n’utumiza ibicuruzwa mu mahanga kandi ibicuruzwa bikaba bigaragazwa n’umwirondoro uvugwa mu nyandiko. Nta mahoro yishyurwa ku kiguzi cyo kohereza imizigo inyuze mu iposita cyangwa ubwishingizi. Ibimenyetso by’inyandiko z’ikiguzi cy’ibyasanwebigomba gusabwa n’Umukozi abyibwirije.

Hatangwa ubworoherezwe bukurikira ku bicuruzwa byongeye koherezwa mu mahanga byishyura amahoro n’imisoro hakurikijwe ibiteganyijwe n’Ingingo ya 116 y’Itegeko n’Itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro:

• Ku biro by’Iposita ahatari Abakozi ba Gasutamo, bikorwa n’abakozi b’Ibiro by’Iposita babiherewe ububasha:

Ø  ko ibisobanuro bihagije ku miterere y’igicuruzwa bigomba kuba biri mu nyandiko hagamijwe kumenya ibicuruzwa bigiye kongera koherezwa mu mahanga;

Ø  ko igihe bibaye ngombwa ko hamenyekana imiterere yabyo, nyir’ibicuruzwa agomba gusabwa gufungura iumuzigo kugira ngo usuzumwe;

Ø  ko iyo nyir’ibicuruzwa yanze kubahiriza ibyo yasabwe kugira ngo afungere umuzigo, ubworoherezwe atabuhabwa kandi uwo nyir’ibicuruzwa yohererezwa ku Biro bya Gasutamo bimwegereye.

Iyo yanze gufungura umuzigo kugira ngo usuzumwe, cyangwa nyir’ibicuruzwa woherejwe n’Ubuyobozi bw’Iposita ku Biro bya Gasutamo bimwegereye, nyir’ibicuruzwa agomba kumenyeshwa ibiteganyijwe mu ngingo ya 16 y’Itegeko riteganya ko ibicuruzwa bigenewe koherezwa mu mahanga bikorerwa igenzurwa na Gasutamo kandi bigomba gusuzumwa. Iyo akomeje gutsibmarara yanga ko umuzigo usuzumwa, Umukozi ushinzwe Imisoro n’amahoro  agomba gutegeka ko bifatirwa hakurikijwe ingingo ya 204 y’Itegeko (EACCMA).

I.8. Ubundi buryo bw'isoresha

I.8.1 Gutumiza mu mahanga hakoreshejwe amabasha anyuzwa mu iposita

  • Amapaki y’amabahasha bikekwa ko arimo ibicuruzwa byishyura amahoro azagumishwa ku biro birobanura imizigo  arekurwe amaze kwishyura imisoro n’amahoro .
  • Amapaki umukozi asanze nta bicuruzwa byishyura amahoro birimo nyuma yo kuyakorera igenzura adafunguwe arekurwa n’umukozi ayateraho kasha n’umukono ko arekuwe. 
  • Amapaki yishingiwe uretse amapaki yoherezwa hanze ntagomba gufungurwa keretse uwo yohererejwe ahibereye kugira ngo asabwe kuba ari aho ipaki ikorerwa isuzuma na Gasutamo.

I.8.2 Isonerwa

Ibicuruzwa biri ku rutonde rw’Umugereka wa 5 w’Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bisonerwa kwishyura ku byinjira iyo byatumijwe cyangwa byaguzwe mbere yo gukorerwa imenyekanisha ribisohora muri Gasutamo bikozwe na cyangwa mu izina ry’abantu n’ibigo byihariye. Itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro na ryo risobanura ibisabwa rigashyiraho n’urutonde rw’ibicuruzwa bisonewe kwishyura VAT.

I.8.3 Gushyira ibicuruzwa mu bubiko

Iyo uwatumije ibicuruzwa yifuza gushyira mu bubiko ibicuruzwa byatumijwe hakoreshejwe imizigo inyuzwa mu iposita, kubyinjiza mu bubiko hagomba kuzuwa ifishi yabugenewe C.17 inyuzwa ku Biro bishinzwe imizigo inyuzwa mu Iposita kandi hakubahirizwa imihango yose ikurikizwa mu kubishyira mu bubiko. Abakeneye amakuru arambuye ku byerekeye gushyira ibicuruzwa mu bubiko, basoma uburyo n’imihango bikurikizwa muri Gasutamo.

I.8.4 Gusubizwa amahoro

Abasaba gusubizwa amahoro y’umurengera bishyuye cyangwa yishyuwe kubera kwibeshya, dosiye zabo zoherezwa, muri kopi ebyi, ku ishami rya RRA rishinzwe imari. Abakeneye ibisobanuro birambuye ku nzira zikurikizwa mu gusubizwa amahoro, basoma Uburyo n’Imihango bikurikizwa muri Gasutamo n’Ingingo ya 143 n’iya 146 z’Amabwiriza.

I.8.5 Guterura Ibicuruzwa bibujijwe n’ibigomba kubanza kugira ibyo byuzuza

Ibicuruzwa biteye bityo birafatirwa bikagumishwa aho biri hakurikijwe Ingingo ya 210 y’Itegeko rigenga imicungire ya gasutamo mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Ingingo ya 213 iha ububasha Umukozi wa gasutamo bwo gufatira ibicuruzwa bikamburwa nyirabyo. Iri tegeko kandi mu Mugereka waryo wa kabiri n’uwa gatatu ryerekana urutonde rw’ibicuruzwa bibujijwe n’ibigomba kubanza kugira ibyo byuzuza mbere yo koherezwa cyangwa gutumizwa mu mahanga.

I.9. Imizigo itabonewe ba nyirayo kandi itishyuriwe amahoro kugira ngo isohoke

I.9.1 Imizigo itabonewe ba nyirayo isubizwa ku bayohereje

Iyo, igihe gitangwa kirangiye, Ibiro by’Iposita byifuza gusubiza uwayohereje imizigo itabonewe bya nyirayo, ummuzigo uzashyikirizwa Umukozi wa Gasutamo ku biro bishinzwe gutoranya imizigo aho uwo muzigo watangiwe uherekejwe n’Inyandiko iranga Umuzigo Usubijwe uwawohereje (Returned Parcel Bill) ku bireba imizigo isubijwe ayo yaturutse. Ibi bifasha Umukozi wa Gasutamo ku Biro by’Iposita hagamijwe guhuza ibicuruzwa byose byatumijwe mu mahanga bigereranywa n’imisoro n’amahoro  byakusanyijwe.

Iyo uwatumije umuzigo atawishyuje, umukozi avana duplikata y’amabwriza aho abika amadosiye cyangwa mu mutamenwa akayishyira mu cyiciro y’IBYITONDERWA’mu Nyandiko iranga Umuzigo usubijwe uwawohereje ukagereranywa na nimero iranga umuzigo, kwandika kuri duplikata iriho amabwiriza amagambo ‘BISUBIJWE UWABYOHEREJE’ na nimero yabyo (iyo biyifite) n’itariki y’Inyandiko iranga Umuzigo Usubijwe Uwawohereje’ n’umukono we n’itariki akanayigumana.

I.9.2 Imizigo itamenyekanishijwe kandi Itasubijwe ku bayohereje

Hakurikijwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 116 y’Amabwiriza, Ibiro by’Iposita bitegetswe kohereza imizigo itamenyekanishijwe ku Bubiko bwa Gasutamo kandi ni ho iyo mizigo izitabwaho hakurikijwe ingingo ya 42 y’Itegeko (EACCMA).

I.9.3 Amahoro ku mizigo yatakaye cyangwa yabuze

Iposita y’Igihugu igomba kwemera kuryozwa amahoro ya gasutamo ku mizigo haseguriwe igenzura rikorwa na Gasutamo ku mizigo yatakaye, washyikirijwe uwo itari igenewe cyangwa yigabijwe n’abandi mu gihe yari mu maboko yayo hakurikijwe igisobanuro cya ‘nyiri ibicuruzwa’ mu ngingo ya 2 y’Itegeko. Iyo ingano y’amahoro yamaze kugenwa, Ikigo (RRA) kigomba gusubiza iyo ngano y’amahoro ibiro bishinzwe Gasutamo. Ku biro bishinzwe kurobanura imizigo aho Umukozi wa Gasutamo akorera igihe cyose, agoba kuba yarasigaranye duplikata yariho amabwiriza y'umuzigo hategerejwe ko uwatumije ibicuruzwa mu mahanga amushyikiriza umwimerere w’amabwiriza yerekeye wa muzigo no kugira ngo buri duplikata y’amabwiriza ashyirwa ku muzigo abitswe n’Umukozi wa Gasutamo, Ibiro by’Iposita rero byagombye kugaragaza no kwerekana uwo muzigo. Mu gihe bitawugaragaje, hashobora gusa gufatwa ko uwo muzigo watanzwe cyangwa uwari uwufite yawivanyeho atabiherewe uburenganzira n’umukozi ubugenewe bityo hagakorwa raporo ishyikirizwa Ishami rishinzwe Kubahiriza Amabwiriza no Gushyira mu Bikorwa ibyemezo kugira ngo habe hakorwa inyandiko-mvugo y’icyaha cyakozwe hanakurikireho iperereza mu gihe bigaragaye ko umuzigo wakoreshejwe mu gihuguuko byaba byaragenze kose nta burenganzira Gasutamo ibitangiye. Amahoro agomba rero kwishyurwa na ‘nyiri umuzigo’ cyangwa Ibiro by’Iposita y’Igihugu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?