Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Ibyo Umuntu Asabwa / Umusoro ku nyungu z’amasosiyete - CIT /

Hakurikijwe ingingo ya 50 y’Itegeko No 016/2018 rishyiraho imisoro ku musaruro ‘Umusoreshwa wakiriye inyungu isoreshwa ategura imenyekanisha ry’umusoro ry’umwaka akurikije uburyo bugenwa n’Ubuyobozi bw’Imisoro kandi akoherereza rimwe n’iryo menyekanisha, ifoto y’umutungo, ibarura ry’inyungu n’igihombo by’igihe cy’umusoro, imigereka ijyanye na byo, hamwe n’indi nyandiko yose isabwa n'Ubuyobozi bw'Imisoro bitarenze itariki ya 31 Werurwe y’igihe cy’umusoro gikurikiyeho.

Reba inyandiko irimo amakuru ku musoro ku nyungu wa 2023 ku basora ku nyungu nyakuri (Real Regime)

Reba video irimo amakuru arambuye ku imenyekanisha ry'umusoro ku nyungu w'umwaka wa 2023

Inyungu zisoreshwa zibarwa ku mubare uburungushuye w’amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1.000 Frw) kandi zikishyurwaho umusoro ku gipimo cya mirongo itatu ku ijana (30%). Sosiyete nshya ziyandikishije ku isoko ry’imari n’imigabane zishyura imisoro ku bipimo bikurikira mu gihe cy’imyaka itanu kubipimo bikurikira:

1º 20% iyo ayo masosiyeti agurishiriza mu ruhame nibura 40% y’imigabane;

2º 25% iyo ayo masosiyete agurishiriza mu ruhame nibura 30% y’imigabane;

3º 28% iyo ayo masosiyeti agurishiriza mu ruhame nibura 20% y’imigabane

Sosiyeti Nshoramari zanditswe ku isoko ry’imarin’imigabane n’Ikigo gishinzwe isoko ry’ imari n’imigabane mu Rwanda, zisora umusoro ku nyungu ungana na zeru ku ijana (0%) mu gihe cy’imyaka itanu (5), guhera igihe byemejwe. Ariko, ikigo gishora imari cyiyandikishije gikorera ahagenewe imirimo y’ubukungu idasoreshwa cyangwa isosiyete nyamahanga ifite icyicaro mu Rwanda kandi byujuje ibisabwa n’itegeko rigenga ishoramari mu Rwanda bifite uburenganzira bwo:

1.      gutanga umusoro ku nyungu z'amasosiyete ungana na zero ku ijana (0 %);

2.      gusonerwa imisoro ku nyungu zivugwa mu ngingo ya 51 y’Itegeko n° 16/2005 ryo kuwa 18/08/2005 rigena imisoro itaziguye ku musaruro;

3.      kohereza inyungu cyabonye mu mahanga nta musoro[NF1] [WU2] .

Iyo usora yohereza ibicuruzwa cyangwa serivisi hanze y’igihugu byinjiriza igihugu hagati ya miriyoni (3000.000) na miriyoni eshanu (5.000.000) z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’umusoro, aba yemerewe kugabanyirizwa umusoro ku gipimo cy’atatu ku ijana (3%).

Iyo usora yohereza ibicuruzwa cyangwa serivisi hanze y’igihugu byinjiriza igihugu arenze miriyoni (5.000.000) z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’umusoro, aba yemerewe kugabanyirizwa umusoro ku gipimo cy’atanu ku ijana (5%).

Amasosiyete akora ibikorwa by’imari iciriritse byemewe n’inzego zibifitiye ububasha yishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete ungana na zero ku ijana (0%) mu gihe cy’imyaka itanu (5) uhereye igihe ibikorwa byayo byemerewe

Icyakora, iki gihe gishobora kongerwa n’Iteka rya Minisitiri.

Leta y’u Rwanda n’ibigo bikurikira bisonerwa umusoro ku nyungu z’amasosiyete:

1°     Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imijyi;

2°     Banki Nkuru y’Igihugu;

3°     Ibigo bikora gusa imirimo yerekeranye n’iby’amadini, ubutabazi, ibikorwa

by’ubugiraneza , iby’ubuhanga cyangwa iby’uburezi, keretse iyo bigaragaye ko  

amafaranga byinjije aruta ayo byakoresheje cyangwa iyo bikora ubucuruzi;

4°     Imiryango mpuzamahanga, imiryango y’ubufatanye mu bya tekiniki n’abayihagarariye,      

iyo uko gusonerwa umusoro biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga;

5°     Ibigega bya pansiyo bibifitiye ububasha;

6°     Isanduka y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi;

7°     Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda.

Ibigo bikurikira bigomba kwishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete byabonye:

1°     amasosiyete y’ubucuruzi yashyizweho hakurikijwe amategeko y'u Rwanda cyangwa yo   mu   mahanga;

2°     amakoperative n’amashami yayo;

3°     ibigo bya  Leta bibyara inyungu;

4°     amasosiyete y’ubwifatanye;

5°     ibigo byashyizweho n’Uturere, Imijyi n’Umujyi wa Kigali, mu gihe ibyo bigo bikora imirimo ibyara inyungu;

6°     amasosiyete akora nk’ayemewe n’amategeko cyangwa imiryango hamwe n’ibindi bigo   uko byaba biteye kose bikora imirimo igamije kubyara inyungu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?