Gushimira abasora ku rwego rw’Intara byasorejwe mu Majyepfo
Ibikorwa byo gushimira abasora bubahirije inshingano zabo neza mu 2023/24 ku rwego rw’Intara byasorejwe mu Majyepfo, basabwa kurushaho kwimakaza ikoreshwa rya EBM. Ni igikorwa kirimo kuba ku nshuro ya 22, ku nsanganyamatsiko igira iti, “EBM Yanjye, Umusanzu Wanjye.
Iki gikorwa cyabereye mu Intare Business Center mu Karere ka Huye ku wa 15 Ugushyingo 2024. Umuyobozi w’ako Karere, Ange Sebutege yashimye ubufatanye bw’abikorera, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’inzego z’ibanze mu guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu n’ikusanywa ry’imisoro, n’uburyo Guverinoma idahwmea gushyira umuturage ku isonga.
Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Dr Innocent Murasi yavuze ko uyu munsi ufite agaciro gakomeye, kuko ari uwo kwishimira ibyiza byagezweho kubera uruhare rw’abasora.
Yakomeje ati “Uyu munsi twaje kuvuga ngo n’ibyiza mwakoze twarabibonye, ya ntego twagezeho, wa musoro twakusanyije nimwe mwawutanze, mukaba mwakwiha amashyi.”
Bimwe mu byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/24 hagamijwe korohereza abasora, harimo amategeko yavuguruwe, amateka ya minisitiri yashyizweho, n’amavugurura mu ikoranabuhanga.
Mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta, Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa gatatu aho yinjije miliyari 63.31 Frw ku ntego ya miliyari 71.01 Frw, bivuze ko yagezweho kuri 89.2%. Iyi misoro ikaba yarazamutse kuri 2.2% ugereranyije na 2022/23.
Mu misoro 2.2% yeguriwe uturere, nabwo yaje ku mwanya wa gatatu aho yinjije miliyari 11.5 Frw ku ntego ya miliyari 11.9 Frw. Bivuze ko yagezweho ku ntego ya 96.7%. Iyi misoro ikaba yaragabanutse kuri -4.0% ugereranyije n’umwaka wa 2022/2023.
Dr Murasi yavuze ko ibyo imisoro yakusanyijwe yakoze byigaragaza, ku buryo ari ishema ku babigizemo uruhare bose.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera u Ntara y'Amajyepfo, Dr Kubumwe Celestin, yavuze ko gushimira abasora ari umwanya mwiza abikorera bahawe nk’urubuga rwihariye, hashimwa abikorera basora neza.
Yakomeje ati “Turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera inkunga adahwema gutera abikorera haba mu gushyiraho gahunda zitandukanye zigenda zigoboka benshi bari bagiye kuva mu bucuruzi, ubu bakaba bari mu basora bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, ubu hakaba hari politiki nziza n’umutekano bifasha abikorera.”
Yijeje ko nk’abikorera bazakomeza gufatanya mu guteza imbere ikusanywa ry’imsioro, bubahiriza amategeko no gukoresha neza EBM.
Ati “EBM ntabwo ari umusoro, ni umuyoboro (system) ugaragaza ibyasohotse n’ibyinjiye. Ntimukayitinye rero. Tuzarushho gukangurira abikorera gukoresha EBM no kuyisaba haba kuri serivisi, haba abajya kurangura cyangwa abahaha, bagomba kujya baka fagitire ya EBM.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yashimiye abikorera bamaze guteza imbere imyumvire yoo gukorera mu mucyo no gukoresha neza EBM.
Yashimangiye ko ubuyobozi bukorana na RRA na PSF mu kwagura ubucuruzi n’amahirwe aboneka ndetse no gukemura ibibazo byose byagaragaramo.
Yavuze ko insanganyamatsiko “EBM YANJYE, UMUSANZU WANJYE”, ijyanye na gahunda y’igihugu y’imyaka itanu y’iterambere rirambye, icyiciro cya 2 (NST2) ishimangira ikoreshwa ry’ikoranbuhanga rigezweho mu nzego za leta n'iz'abikorera, no kuryimakaza ku buryo rizakoreshwa muri gahunda za leta zose ku kigero cy’100%.
Yakomeje ati “Tugarutse ku kamaro ka EBM, ikoreshwa ryayo rijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kuko rituma haboneka amakuru y’ingenzi yakwifashishwa ku bacuruzi ndetse n’abasoresha. Bityo rero tubigire ibyacu twese, abacuruzi mwitabire gukoresha EBM kandi neza, abaguzi natwe tujye twibuka kuyisaba, cyane ko ubu hari n’ishimwe ritugarukira.”
Muri uyu mwaka wa 2024/25, RRA yahawe intego yo gukusanya miliyari 3,061.2 Frw, bingana na 54% by’ingengo y’imari ya miliyari 5,690.1 Frw.
Hari n’ingamba zafashwe zizatuma iyo ntego igerwaho, zirimo kurushaho gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, kurwanya magendu cyane cyane mu nzoga na caguwa, no gutanga amakuru ku bikorwa bya magendu no kudakoresha cyangwa gukoresha nabi EBM.
Abasora bashimiwe mu Ntara y’Amajyepfo
Abasora bashimiwe batoranyijwe mu Ntara y’Amajyepfo, hitawe ku kuba usora atari afite ikirarane cyangwa akaba afite amasezerano yo kucyishyura mu byiciro, kuba yaramenyekanishije kandi akishyura ku gihe, kuba nta makossa yamugaragayeho, kuba akoresha neza EBM no kuba mu kwishyura umusoro akoresha ikoranabuhanga (e-payment).

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly