Ahabanza / Serivisi za EBM / Amakuru ajyanye na EBM /

Amakuru ajyanye na EBM

Usora wese asabwa gutanga fagitire ya EBM ku muguzi wese.

Nk'uko bigenwa n'itegeko rigena uburyo bw'isoresha, umuntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu (yaba yanditse ku musoro ku nyongeragaciro/TVA cyangwa atawanditseho) asabwa gusaba EBM kandi akayikoresha buri gihe uko umuguzi amuguriye ikintu runaka. Kudakoresha EBM nk'uko bikwiye bihanwa n'amategeko.

Hari inyungu nyinshi zituruka ku gukoresha EBM, ku mpande zose, yaba ku basora ndetse no ku buyobozi bw’imisoro. Izo nyungu zirimo:

  • Kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru y’ibaruramari no kubona amakuru ku bikorwa by’ubucuruzi hifashishijwe EBM aho igaragaza buri gicuruzwa n’igiciro cyabyo, ibyaranguwe, ibyacurujwe n’ibisigaye mu bubiko.
  • Kugabanya ibibazo bishingiye ku mibikire mibi y’amakuru y’ubucuruzi bishobora guhungabanya imikorere ya buri munsi y’abasora.
  • Amakuru yo muri EBM y’ibyacurujwe ashobora kwifashishwa mu gihe cyo gukora imenyekanisha ry’Umusoro ku Nyongeragaciro (TVA) no kuzuza imigereka yayo bityo umucuruzi akoroherwa no kumenyekanisha no kwishyura Umusoro ku Nyongeragaciro (TVA) bitamutwaye umwanya munini.
  • Ikoreshwa rya EBM rituma abacuruzi bashobora guhatanira ku isoko mu buryo bungana, bikanongera umusaruro ukusanywa kugira ngo ubashe gukoreshwa mu bikorwa by’inyungu rusange leta iha abaturage.

Nk’usora, niba udakoresha neza EBM, ushobora guhanishwa ibihano bikurikira:

Ikosa rihanirwa Igihano giteganyijwe

Ikosa rihanirwa

Igihano giteganyijwe

Kugurisha ibicuruzwa udatanze fagitire ya EBM

-Uhanishwa igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi kingana no kwishyura amafaranga yikubye inshuro 10 z’umusoro wa TVA wari unyereje.

 

-Iyo utanditse kuri TVA uhanishwa gucibwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe habaye insubiracyaha

-Uhanishwa igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi kingana no gutanga amafaranga yikubye inshuro 20 z’umusoro wa TVA wari unyereje.

 

-Uhanishwa igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi kingana no gucibwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda iyo utanditse kuri TVA .

Kutubahiriza andi mategeko arebana na EBM

Uhanishwa igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi bingana no gucibwa amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda

Mu gihe habayeho insubiracyaha mu kutubahiriza andi mategeko arebana na EBM

Uhanishwa igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi gihwanye no gucibwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda

Gutanga fagitire ituzuye (iriho amafaranga adahwanye n’ayo umuguzi yishyuye)

Uhanishwa igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi kingana no kwishyura amafaranga yikubye inshuro 10 umusoro wa TVA wari unyereje

Mu gihe habayeho insubiracyaha mu gutanga fagitire ya EBM ituzuye (iriho amafaranga adahwanye n’ayo umuguzi yishyuye)

Uhanishwa igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi kingana no kwishyura amafaranga yikubye inshuro 20 z’umusoro wa TVA wari unyereje

Ibihano byisumbuyeho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ishobora gutanga harimo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi by’usora mu gihe cy’iminsi 30, gukurwa ku rutonde rw’abemerewe gupiganira amasoko ya Leta, kwakwa icyangombwa cy’iyandikwa ry’ubucuruzi no gutangazwa mu bitangazamakuru byose bikorera mu gihugu.

Muri Gicurasi 2023, RRA yashyizeho uburyo buzwi nka “Purchase code” bufasha abasora gucunga umutekano wa TIN zabo, kugira ngo hatagira undi muntu ubasha gukorera ibikorwa runaka by’ubucuruzi (nko kurangura) kuri TIN itari iye. Niba ugiye kugura ibintu nawe uzacuruza, ugomba gusaba Purchase code unyuze muri Sisitemu ya MyRRA cyangwa ugakanda *800# ugahitamo ururimi, wamara kwinjira akajya kuri 5 (Ahanditse gusaba code).
Umaze kwinjira, ushyiramo TIN yawe, na TIN y’umucuruzi (uwo uranguraho), hanyuma uhabwe code ari nayo uha umucuruzi kugirango agukorere inyemezabuguzi ya EBM.  Ibyo byose ntibirenza amasegonda 15.

1.EBM YO MURI MUDASOBWA/VERISIYO YA 2.1


Iyi sisitemu yagenewe abacuruzi bose, abanditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) ndetse n’abatawanditseho ariko bafite mudasobwa.



2. EBM YO MURI TELEFONE NGENDANWA


Iyi sisitemu yagenewe abacuruzi batanditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), bafite igicuruzo kitarenze miliyoni makumyabiri z'amafaranga y’u Rwanda (Frw 20,000,000) ku mwaka, ndetse n'abacuruzi bato n’abaciriritse bagitangira ubucuruzi.



3.EBM YO KURI MURANDASI (Online EBM)

Abacuruzi bemerewe gukoresha iyi sisitemu ni abakora ubucuruzi bwo gutanga serivise batanga fagitire zitarenze 10 ku kwezi. Urugero: Abafite amazu yo gukodesha, abatanga serivisi zo gutwara abantu n'ibintu, abajyanama, abavoka, n'abandi.

4.Uburyo bwa Virtual sales data controller (VSDC)

Iyi ni sisitemu yagenewe abacuruzi bafite sisitemu zabo bwite zitanga fagitire z’ikoranabuhanga, ariko bakeneye kubuhuza n’ikoranabuhanga rya EBM.



Uko wahuza sisitemu yawe itanga fagitire z’ikoranabuhanga rya EBM
Niba ufite sisitemu yawe itanga fagitire ukaba wifuza kuyihuza na EBM, usabwa kwita ku bikurikira:
Ibi ibyangombwa bikurikira nibyo ugomba gutanga :
1. Inyandiko yawe ya CIS4VSDC Technical Specification (igaragaza amabwiriza ya CIS yawe).
2. Inyandiko ikubiyemo VSDC Technical Specification.
3. Inyandiko ya Excel ikoreshwa mu gusaba guhuza sisitemu yawe na EBM (iyi ni ikwereka ibyo usabwa byose.


Uko bikorwa


Intambwe ya mbere ni ugusuzuma neza ibyangombwa byose by'ingenzi biri mu nyandiko ya excel ivugwa haruguru kuri paji yitwa "Main" .

Ibyo byangombwa ugomba gutegura ni ibi bikurikira:


a. Icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi cya RDB.


b. Icyemezo gitangwa n’Ikigo cy’Ubwishingizi (RSSB) cy’uko nta mwenda w’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi urimo.


c. Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’umusoro gitangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
 d. Inyandiko ikubiyemo amakuru kuri iyo sisitemu yawe (Product brochure ).


e. Icyemezo cya garanti y’iyo sisiteme yawe (Product warranty statement).


f. Aderesi yawe (aho ukorera ubucuruzi)


g. Igitabo kigaragaza uburyo iyo sisitemu yawe ikora (Product User manual).


h.Inyandiko igaragaza uko sisitemu yawe ishyirwa muri mudasobwa (Installation guide).


i. Inyandiko (manual) igaragaza Programming na Configuration y’iyo sisitemu.


Nyuma yo kwegeranya ibyangombwa byose, ugomba kohereza ubusabe bwawe usaba icyemezo cyo guhuza sisitemu yawe n’ikoranabuhanga rya EBM kuri imeli ikurikira: cis_sdc_certification@rra.gov.rw .

Muri iyi imeli ushyiramo imigereka y’ibyangombwa byose byavuzwe haruguru.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwawe, iyo RRA isanze bwujuje ibisabwa iguha icyemezo cy'uko wemerewe guhuza sisitemu yawe na EBM.

EBM ishobora gushyirwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye aribyo: mudasobwa zo mu biro n’izigendanwa (desktops/laptops) tabuleti (tablets), utumashini duto tuzwi nka POS, telefone ngendanwa za smartphone.

Sisitemu (operating systems) zemera EBM ni izi zikurikira:
 Windows: Guhera kuri verisiyo ya 10 kuzamura
 Android: Guhera kuri verisiyo ya 8.1 kuzamura


Icyitonderwa: EBM ntabwo ikorana na mudasobwa za MAC cyangwa sisitemu ya IOS.

Usibye abasaba EBM ya online, abandi bose mbere yo gusaba EBM, basabwa kuba bafite amakuru akurikira arebana n'igikoresho bashaka gushyiramo EBM:

  • device model
  • Nomero ya seri (serial number) 

Niba warasabye EBM ukabona ubutumwa bwa RRA bukubiyemo amakuru yo gukoresha mu gohe ushyira EBM kuri mudasobwa/telefone yawe , ushobora gukomeza ushyira EBM mu gikoresho cyawe cyabugenewe.

Reba iyi mfashanyigisho.


Waba ukeneye ubufasha mu gihe cyo gushyira EBM mu gikoresho cyawe?

Ukeneye ubufasha bw'iyakure, washyira muri mudasobwa yawe porogaramu yitwa Team Viewer App ubundi ugahamagara no iteshyura ya RRA ariyo 3004 ugahita ufashwa utavuye aho uri.

Iyi porogaramu ya Team Viewer ituma ubona ubufasha bwihuse utavuye aho uri kandi bigatuma udatakaza umwanya wawe ujya ku biro bya RRA.


Mu gihe ibyo byose wabigerageje ariko ukaba ugikeneye ubufasha, wafata igikoresho cyawe ushaka gushyiramo EBM ukajya ku biro bya RRA bikwegereye.

 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?