Kwiga uko bakoresha EBM
Reba imfashanyigisho
1. EBM 2.1 :Inyigisho y'uko wakoresha EBM yo muti telefone (smart) na PDA
2. EBM 2.1: Inyigisho y'uko wakoresha EBM yo muri mudasobwa na tabuleti (tablet)
3. EBM 2.1: Inyigisho y'uko wakoresha EBM ya Online
Inyigisho mu buryo bwa videwo zikubiyemo imikoreshereze ya EBM
Izi videwo ziboneka ku Muyoboro wa Youtube, w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, aho washakisha ukoresheje ijambo "DUHUGURANE".
Amahugurwa atangwa imbonankubone
Aya mahugurwa atangwa ku biro byose bya RRA n’Icyicaro gikuru buri munsi (Kuva kuwa Mbere kugeza Kuwa Gatanu). Amahugurwa akorwa hakurikijwe ingengabihe ikurikira:
Kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita: Amahugurwa ahabwa abakoresha EBM yo muri computer na tabuleti (tablet).
Kuva saa munani z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe: Amahugurwa ahabwa abakoresha EBM yo muri smartphone na PDA.