Saba Kode yo kuranguriraho
Muri Gicurasi 2023, RRA yashyizeho uburyo buzwi nka “Purchase code” bufasha abasora gucunga umutekano wa TIN zabo, kugira ngo hatagira undi muntu ubasha gukorera ibikorwa runaka by’ubucuruzi (nko kurangura) kuri TIN itari iye. Niba ugiye kugura ibintu nawe uzacuruza, ugomba gusaba Purchase code unyuze muri Sisitemu ya MyRRA cyangwa ugakanda *800# ugahitamo ururimi, wamara kwinjira akajya kuri 5 (Ahanditse gusaba code).
Umaze kwinjira, ushyiramo TIN yawe, na TIN y’umucuruzi (uwo uranguraho), hanyuma uhabwe code ari nayo uha umucuruzi kugirango agukorere inyemezabuguzi ya EBM. Ibyo byose ntibirenza amasegonda 15.