Accueil / details /

Nyagatare&Gatsibo: Abacuruzi bahuguwe na RRA ibasaba kwirinda magendu

Abacuruzi batandukanye biyandikishije ku misoro mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, bakorewe amahugurwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kinabasaba kwirinda magendu. Abo bacuruzi basobanuriwe imisoro n’ibihe byo gusora, aho umusoro ku nyungu ugezwa kuri RRA bitarenze tariki 31 Werurwe z’umwaka ukurikiye uwo ubwo bucuruzi bwandikiwe, ndetse no kuba avansi ku musoro ku nyungu zitangwa bitarenze amatariki ya 30 Kamena, 30 Nzeri, 31 Ukuboza, bagatanga ¼ cy’umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wabanje. Usibye umusoro ku nyungu, indi misoro ni nk’ipatanti yishyurwa bitarenze tariki 31 Mutarama, umusoro ku nyongeragaciro wishyura biatrenze tariki 15 ya buri kwezi cyangwa buri gihembwe, umusoro ku utungo utimukanwa wishyurwa bitarenze tariki 31 Ukuboza. Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka batanga amahoro ya za gasutamo. Abiyingoma Gerard, umwe mu bahugura abasora muri RRA yibukije abanditswe ku misoro ko imisoro ari ingirakamaro ku gihugu kandi ko buri wese afite inshingano zo kuyitanga. Yibukije kandi ko gutanga fagitire itanzwe n’imashini ya EBM ari itegeko ku bandistwe ku musoro ku nyongeragaciro (TVA). Ngiruwonsanga Joel Emmanuel, ukorera imirimo isoreshwa mu karere ka Gatsibo ati: “Numvaga RRA kuri radiyo na televiziyo nta mwanya umuntu afite wo kubikurikirana ariko uyu mwanya mwafashe wo kuduhugura utugiriye akamaro bizatuma dusohoza inshingano zacu neza.” Bizadufasha kutagwa mu makosa no gufasha bagenzi bacu gukorera mu mucyo bakora ibintu bibahesheje umutekano. Ni  ingenzi cyane gutangira umusoro igihe no kuwutanga neza bakora nk’abikorera.” Ikibazo cya magendu mu bucuruzi, yaba iyo mu mpapuro aho abacuruzi bagerageza kugaragariza RRA amakuru atari yo ku bucuruzi bwabo cyane cyane mu nyemezabuguzi, ndetse no kwambutsa no gucuruza ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko ni kimwe mu by’ingorabahizi bibangamira ubucuruzi n’ikusanywa ry’umusoro winjira mu isanduku ya Leta ngo ugirire akamaro abaturage bose. Munyabugingo Jackson, umucuruzi mu karere ka Nyagatare “hari uburyo abantu baba bacuruza ariko badasobanukiwe n’uburyo bwo gutanga imisoro mu buryo busobanutse ndetse no kumenya ikiciro urimo.” Asobanura ko gucuruza ibitamenyekanishijwe, byinjiye mu buryo butazwi ndetse no kudatanga fagitire bidinziza ubucuruzi. Ati: “Iyo ukoze ibaruraramari niho umenya ibyo umenyekanisha no kumenya umusoro utanga ku gihe.” Munyabugingo avuga ko abakora ibikorwa bya magendu baba bishyira mu kaga kuko bashobora kubigwamo bitewe n’ingufu abarwanya magendu bashyiramo, asaba buri wese mu bacuruza kubahiriza amategeko. Uwambajimana Emmanuel, ukora ubucuruzi bw’umuceri avuga ko amahugurwa yamugiriye akamaro cyane kuko amenye uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura imisoro abasabwa ndetse no kumushishikariza kugira uruhare mu kurengera ubusugire bw’igihugu no kurengera ubuziranenge bw’ibicuruzwa. Kimwe na bagenzi be, Uwambajimana avuga ko yiteguye gukora ubucuruzi neza no kwigisha urubyiruko bagenzi be kwirinda magendu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?