Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Umusoro ku nyungu / Menyekanisha umusoro ku nyungu /

Menyekanisha umusoro ku nyungu

Umuntu ukora ibikorwa bibyara inyungu ategura imenyekanisha ry’Imisoro buri mwaka hakurikijwe
inzira zagenwe n’ubuyobozi bw’Imisoro agatanga imenyekanisha rye hamwe n’ibitabo
by’ibaruramari n’imigereka yabyo nk’uko yashyizweho hakurikijwe ibisabwa n’amahame y’ibaruramari azwi muri rusange hamwe n’izindi nyandiko zose zisabwa n’ubuyobozi bw’imisoro bitarenze ku ya 31 Werurwe ukurikira igihe cy'Imisoro, keretse iyo biteganijwe ukundi n'iri tegeko.

Usora ugejeje igicuruzo kigenwa ku mwaka, anyuza imenyekanisha ry’umusoro ry’umwaka n’ibaruramari bye abinyujije k’umwunganira wabigize umwuga kandi wemewe n’Ubuyobozi bw’imisoro.


Usora ashobora gusaba ubuyobozi bw’imisoro gutanga by'agateganyo imenyekanishamusoro riherekejwe n’ibaruramari ritaremezwa akishyura umusoro bitarenze igihe cyagenwe.


Iyo ubusabe bwemejwe, usora ashyikiriza ubuyobozi bw’imisoro imenyekanisha ry’umusoro w’ibyacurujwe mu mwaka n’ibaruramari bye binyuze k’umwunganira wabigize umwuga kandi wemewe n’Ubuyobozi bw’imisoro mu gihe cy’amezi atatu uhereye igihe imenyekanisha ry’agateganyo ryatangiriye.

Ibikenerwa mbere yo gutangira kumenyekanisha umusoro ku nyungu:

Mbere yo gutangira imenyekanisha ryawe, iyo ukora imirimo ibyara inyungu, ugomba gutegura ibi bikurikira:

  1. Ibitabo by'ibaruramari
  2. Imigereka ijyanye n'iryo menyekanishamusoro
  3. Kubika ibyakozwe mu migereka yabugenewe
  4. Kumenya inshuro z’imenyekanishamusoro: Buri kwezi cyangwa buri gihembwe.

Umuntu wujuje igicuruzo (guhera kuri Frw 600,000,000 kuzamura) akora imenyekanisha
musoro w’ibyacurujwe ku mwaka n’ibaruramari rye anyuze k’umwunganira wabigize umwuga
kandi wemewe n’ubuyobozi bw’imisoro.

Ibihano n’ihazabu ku musoro ku nyungu bisa n’iby’iyindi misoro y’imbere mu gihugu.
Ibihano bicibwa usora wakoze amakosa akurikira:
● Gutinda kumenyekanisha umusoro
● Gutinda kwishyura umusoro
● Kumenyekanisha umusoro uri hasi w’uwakagombye kumenyekanishwa
● Kwishyura macye ku musoro wakagombye kwishyurwa.


1. Ibihano byo gutinda kumenyekanisha umusoro

Ibihano byo gutinda kumenyekanisha umusoro hashingiwe ku byacurujwe
● Usora ufite ibyacurujwe biri hagati ya miliyoni  2 na miliyoni Frw: ahabwa igihano cya Frw 50,000
● Ikigo kidaharanira inyungu, ibigo bya leta n’usora ufite ibyacurujwe biri
hasi ya miliyoni 20 Frw: 300,000Frw
● Usora munini: Ahabwa igihano cya 500,000Frw


2. Inyungu z'ubukererwe mu kwishyura umusoro
Usora unaniwe kwishyura umusoro mu gihe cyateganyijwe n’itegeko, yishyura inyungu
z’ubukererwe ku musoro fatizo:

Ijanisha (%)

Igihe cy’ubukererwe

0.5 %

Igihe usora yakererewe igihe kitarenze amezi 6 kuva igihe
ntarengwa cyo kwishyura.

1 %

Igihe yakererewe kwishyura umusoro igihe kirenze amezi
atandatu kugeza ku mezi 12

1.5 %

Iyo yakererewe igihe kiri hejuru y’amezi 12

Ubwoko bwose bw'imisoro bushobora kumenyekanishwa unyuze muri sisitemu ya 
E-tax cyangwa M-Declaration usibye iyi misoro ikurikira:
Umusoro ku nyungu nyakuri: Umenyekanishirizwa gusa muri Sisitemu ya E-tax
gusa.

Umusoro ku nyungu z’ikinyabigiza:Ushobora kumenyekanishwa umuntu anyuze kuri
M-Declaration na E-tax

Mu gihe cy’umusoro kiriho, usora amenyekanisha kandi akishyura umusoro ku nyungu wo ku gihembwe agomba kumenyekanisha akanishyura uwo musoro bitarenze ku wa 30 Kamena, ku wa 30 Nzeli no ku wa 31 Ukuboza z’umwaka w’ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa, umusoro wishyurwa mbere buri gihembwe ubarwa uhereye ku musoro wishyuwe ujyanye n’igihe cy’umusoro cy’umwaka ushize, ukagabanya n’igicuruzo cy’uwo mwaka, ugakuba n’igicuruzo cy’igihembwe gisorerwa. Ayo mafaranga yishyurwa mbere abarwa hakuwemo umusoro wafatiriwe muri i cyo gihembwe, uretse iyo umusaruro ukomokaho uwo musoro utabarirwa mumusaruro rusange usoreshwa.

Iyo usora akoresheje igihe cy’umusoro kidahuje n’umwaka usanzwe, amafaranga yishyurwa mbere buri gihembwe nk’uko yabazwe hakurikijwe igika cya mbere cy'iyi ngingo, agomba kwishyurwa bitarenze umunsi wa nyuma w’ukwezi kwa gatandatu (6), ukwezi kwa cyenda (9) n’ukwezi kwa cumi n’abiri (12) kw’igihe cy’umusoro yemerewe.


Iyo usora yatangiye ubucuruzi bwe mu gihe cy’umusoro cyashize, igicuruzo cy’igihe cy’umusoro cy’umwaka ushize kibarwa uhereye ku gicuruzo cye cy’igihembwe gisorerwa ukagabanya n’umubare w’amezi y’igihe cy’umusoro cy’umwaka ushize usora yakozemo ibikorwa bye by’ubucuruzi, ugakuba n’umubare w’amezi cumi n’abiri (12).


Avansi y'umusoro ku nyungu itangwa buri gihembwe ishobora kumenyekanishwa ukoresheje uburyo bwo kuri telefone ngendanwa bwa M-Declaration cyangwa sisitemu ya E-tax. Ni ingenzi kuzirikana ko imenyekanishwa rikorewe muri sisitemu ya E-tax ariryo ryonyine ribasha gukuraho umusoro ufatirwa w’usora mu gihembwe cyabanjirije.

Inyungu, ihazabu, n’ibihano bijyana n’umusoro ku nyungu

Ibihano n’ihazabu ku musoro ku nyungu bisa n’iby’iyindi misoro y’imbere mu gihugu.
Ibihano bicibwa usora wakoze amakosa akurikira:
● Gutinda kumenyekanisha umusoro
● Gutinda kwishyura umusoro
● Kumenyekanisha umusoro uri hasi w’uwakagombye kumenyekanishwa
● Kwishyura macye ku musoro wakagombye kwishyurwa

Inyungu z‘ubukererwe zibarirwa ku kwezi, nta gukomatanya, bahereye ku munsi ukurikira uwo
umusoro wagombaga kwishyurirwaho kugeza ku munsi w’ubwishyu na wo ubariwemo. Buri
kwezi gutangiye gufatwa nk’ukwezi kuzuye.
Inyungu z’ubukererwe ntizishobora kurenga 100% by’amafaranga y’umusoro. Iyo usora
yishyuye, ubwo bwishyu bukuraho ibirarane by’umusoro mu buryo bukurikira:
1 ° Umusoro fatizo;
2 ° Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi;
3 ° Inyungu z’ubukererwe

1.Ibihano byo gutinda kumenyekanisha umusoro


Ibihano byo gutinda kumenyekanisha umusoro hashingiwe ku byacurujwe
● Usora ufite ibyacurujwe biri hagati ya 2-20M: Ahabwa igihano cya Frw
50,000
● Ikigo kidaharanira inyungu, ibigo bya leta n’usora ufite ibyacurujwe biri
hasi ya 20M: 300,000Frw
● Umusoreshwa munini: Ahabwa igihano cya 500,000Frw

2.Inyungu z’ubukererwe
Usora unaniwe kwishyura umusoro mu gihe cyateganyijwe n’itegeko, yishyura inyungu
z’ubukererwe ku musoro fatizo:

Ijanisha

Igihe cy’ubukererwe

0.5 %

 

Igihe usora yakererewe igihe kitarenze amezi 6 kuva igihe

ntarengwa cyo kwishyura.

1%

 

Igihe yakererewe kwishyura umusoro igihe kirenze amezi

atandatu kugeza ku mezi 12

1.5%

Iyo yakererewe igihe kiri hejuru y’amezi 12

3.Amahazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi

Amakosa ahanishwa ihazabu ku rwego rw’ubutegetsi ridahinduka ni aya akurikira:
● Kunanirwa kumenyekanisha umusoro ku gihe
● Kunanirwa gutanga ibimenyetso asabwa n’ubuyobozi bw’Imisoro
● Kwanga korohereza no gutanga amakuru mu gihe cy’igenzura ry’imisoro;
● Kunanirwa gutanga amakuru arebana n'ubuyobozi cyangwa ishyirwaho
ry'uhagarariye sosiyete/ubucuruzi.
● Kunanirwa kubika ibitabo n’inyandiko z’ibyakozwe
● Kubangamira ibikorwa n’inshingano z’ubuyobozi bw’imisoro
● Kunanirwa gutanga ibaruramari ritangwa n’umuntu ubishinzwe kubw’impamvu z’imisoro.
● Kunanirwa gutangira igihe amakuru, cyanga gutanga amakuru atuzuye, cyangwa atariyo
nyuma yo kuyasabwa n’ubuyobozi bw’imisoro.
● Kunanirwa gutangira igihe avansi y'umusoro ku nyungu utangwa buri gihembwe.

4.Amahazabu yo ku rwego rw’ubutegetsi ajyanye no kutubahiriza ibyavuzwe haruguru
ateye ku buryo bukurikira:

Ihazabu idahinduka

Usora bireba

Frw 50,000

Ku muntu udakora imirimo y’ubucuruzi n‘usora ufite
ibyacurujwe mu mwaka bya (Frw 2,000,000) gusa bitari hejuru
ya (Frw 20,000,000)

Frw 300,000

Niba usora ari ikigo cya leta, cyangwa ikigo kidaharanira
inyungu.

Frw 500,000

Iyo usora yamenyeshejwe n'ubuyobozi bw’imisoro ko ari mu
rwego rw'abasoreshwa banini.

Frw 500,000

Iyo usora ananiwe gutanga imenyekanishamusoro
n’ibaruramari byemejwe kandi abisabwa n’amategeko Iyi
hazabu ayishyura buri kwezi kugeza igihe azabitangira.

Umuntu wese wananiwe gutanga amakuru ku gihe, wanze gutanga amakuru cyangwa
agatanga amakuru atuzuye, atari yo cyangwa atubye ayasabwe n’ubuyobozi bw’imisoro
ahanishwa igihano kidahinduka giteye mu buryo bukurikira:

Ihazabu idahinduka

Usora bireba

Frw 500,000

Umuntu ufite ibyacurujwe mu mwaka bifite agaciro kangana cyangwa
kari munsi ya miliyoni 20 (Frw 20,000,000) y’amafaranga y’u Rwanda.

Frw 2,000,000

Ku muntu ufite ibyacurujwe ku mwaka biri hejuru ya miliyoni makumyabiri
(Frw 20,000,000) ariko bitarengeje miliyoni magana abiri (Frw 200,000,000)
y’amafaranga y’u Rwanda.

Frw 3,000,000

Umuntu ufite ibyacurujwe mu mwaka bingana cyangwa biri hejuru ya
miliyoni magana abiri (Frw 200,000,000) y’amafaranga y’u Rwanda ariko
atarengeje miliyoni magana atandatu (Frw 600,0000,000).

Frw 5,000,000

Umuntu ufite ibyacurujwe ku mwaka bingana cyangwa biri hejuru ya
miliyoni magana atandatu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw 600,000,000).

Ihazabu fatizo yo ku rwego rw’ubutegetsi yikuba kabiri iyo ikosa risubiwemo inshuro ebyiri
cyangwa eshatu mu gihe cy’imyaka ibiri (2)

Umukozi wabigize umwuga wemewe n’ubuyobozi bw’imisoro ubangamira ibikorwa
by’ubuyobozi bw’imisoro acibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri
(Frw 200,000). Umukozi wabigize umwuga kandi wemewe n’ubuyobozi bw’imisoro ashobora
kandi guhagarikwa mu nshingano ze na komiseri mukuru mu igihe cy’imyaka ibiri (2).

Amahazabu y’ubutegetsi ahinduka


a. Ihazabu yo ku rwego rw’ubutegetsi ku kutamenyekanisha no kutishyurira umusoro ku
gihe.

Usora utabasha kumenyekanisha no kwishyura umusoro mu gihe cyagenwe
n’amategeko acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ku buryo bukurikira:

Ijanisha  (%)

Igihe cy'ubukererwe

20 % y’umusoro yagombaga kwishyura

Iyo igihe ntarengwa cyo kwishyura cyarenze ariko kitari hejuru y’iminsi 30

40 % y’umusoro yagombaga kwishyura

Mu gihe usora yishyuye mu gihe kiri hagati y’iminsi mirongo itatu n’umwe (31) na mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi wa nyuma wo kwishyura.

60% y’umusoro yagombaga kwishyura

Iyo usora yarengeje itariki ntarengwa
yo kwishyuriraho iminsi iri hejuru ya mirongo
Itandatu (60)

Usora wamenyekanishije umusoro asabwa mu gihe cyateganijwe n’amategeko ariko
ntiyishyure mu gihe cyagenwe, yishyura umusoro fatizo n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi
ku buryo bukurikira:

Ijanisha  (%)

Igihe cy’ubukererwe

5% ku musoro fatizo

Iyo usora yarengeje itariki ntarengwa yo kwishyuriraho iminsi itarenze 30 uhereye ku munsi wa nyuma wo kwishyura.

10 % y'umusoro yagombaga kwishyura

Mu gihe usora yishyuye mu gihe kiri hagati y’iminsi 31 kugeza
ku minsi 60 uhereye ku munsi wa nyuma wo kwishyura.

30% y'umusoro yagombaga kwishyura

Iyo usora arengejeho iminsi iri hejuru ya mirongo itandatu (60) ku gihe
yagombaga kwishyurira.

Usora Komiseri Mukuru yemereye yemerewe kongererwa igihe cyo gutanga imenyekanisha
ry’imisoro ntacibwa amande yo mu rwego rw’ubutegetsi keretse iyo usora yananiwe
kubahiriza ibijyanye no kongererwa igihe.

b. Amahazabu yo ku rwego rw’ubutegetsi ajyanye no kumenyekanisha umusoro uri
hasi y’ugomba kwishyurwa


Usora uhindura imenyekanisha rye akanishyura imisoro ijyanye na ryo mbere y‘uko amenyeshwa ko azagenzurwa uwo musoro, ntacibwa ibihano byo gutubya umusoro ariko acibwa inyungu z’ubukererwe.

Usora utanze imenyekanishamusoro bikagaragazwa na RRA ko yamenyekanishije umusoro uri
hasi ho 10% ry’uwa nyakuri ariko ukaba utarenze 20% by’umusoro nyakuri, acibwa ihazabu ryo
mu rwego rw’ubutegetsi rya (10%) ry’umusoro yatubije.

Usora watanze imenyekanishamusoro, agafatwa na RRA ko yamenyekanishije umusoro uri
hasi y’uwo yagombaga kwishyura ho 20%, yishyura ikinyuranyo cyayo akanacibwa ihazabu ya
20% y’umusoro yatubije.

 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?