Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Umusoro ku nyungu / Igihe cy’umusoro ku nyungu /

Igihe cy’umusoro ku nyungu

Umusoro ku nyungu ubarwa mu mwaka w'ingengabihe, utangira ku ya 1 Mutarama ukarangira ku ya 31 Ukuboza keretse iyo biteganyijwe ukundi n'itegeko.
Minisitiri ashobora, abisabwe mu nyandiko, kwemerera mu nyandiko usora gukoresha ikindi gihe cy’umusoro cy’amezi cumi n’abiri (12) igihe usora yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari ikigo gisoreshwa umusoro ku nyungu;
  • Kubika ibitabo by’ibaruramari byemewe n’amahame y'ibaruramari;
  • Kugaragaza impamvu zifatika zo guhindura igihe cy’Imisoro.

 
Iyo igihe cy'umusoro cy’usora gihindutse, igihe cyo gutangira igihe cy’Imisoro isanzwe kugeza ku itariki cyahinduriwe ifatwa nk’igihe gisanzwe cy’imisoro kandi gitangirwa umusoro ukwacyo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?