Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Umusoro ku nyungu / Ishyura umusoro ku nyungu /

Ishyura umusoro ku nyungu

Hari ibintu bibiri by’ingenzi bikenewe mu gihe wishyura umusoro ku nyungu. Icyambere
cy’ingenzi ni Nomero iranga icyangombwa cyawe cy’imenyekanishamusoro izwi nka Doc Id
cyangwa Reference Number. Icya kabiri cy’ingenzi ni: Amafaranga y’umusoro ugomba
kwishyura. Menya ko amafaranga agomba kwishyurwa ashobora no kubamo ibihano
n'amande kuri iryo menyekanisha. Aya makuru yose uyabona nyuma yo kwemeza
imenyekanishamusoro ryawe.

Umusoro ku nyungu wamenyekanishijwe ushobora kwishyurwa guhera ku itariki wamenyekanishirijweho, ariko ntibigomba kurenza itariki ya 31 Werurwe z'umwaka w'isoresha ukurikiraho. 

Abamenyekanisha umusoro ku nyungu bihembwe, amatariki ntarengwa yo kwishyura umusoro i aya akurikira:

  • Igihembwe cya mbere: Umusoro wishyurwa bitarenze tariki 30 Kamena 
  • Igihembwe cya 2: Umusoro wishyurwa bitarenze tariki ya 30 Nzeri
  • Igihembwe cya 3: Umusoro wishyurwa bitarenze tariki 31 Ukuboza  
  • Nyuma y'imenyekanisha

Nyuma yo kumenyekanisha umusoro, hari uburyo 3 wakoresha ngo wishyure umusoro ku nyungu:

1.Kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga: iyo uhisemo ubu buryo, nyuma yo gukora imenyekanishamusoro ryawe unyuze muri sisitemu ya E-tax, biorashoboka ko wanishyurira muri iyo sisiteme. Ukanda ahanditse, E-payment hanyuma ugahitamo banki yawe ubundi ugakurikiza amabwiriza. Ushobora nanone gukoresha uburyo bwo gukoresha banki yawe ukoresheje interineti buzwi nka " E-banking" ugakurikiza amabwiriza, ubundi ukishyura umusoro wawe.

2.Kwishyura ukoresheje telefoni (Mobile Money): Iyo ufite sim card ya MTN ikubaruyeho, ushobora kwishyura umusoro nta wundi muntu ubigukoreye. Ukanda *182# ugahitamo ururimi, ukajya kuri 3 ahanditse "Pay Bill", nyuma ugahitamo 6 ahanditse "Rwanda Revenue" ugakurikiza amabwiriza ubundi ukishyura umusoro wawe. Icyakora, ibi bisaba kuba ufite amafaranga ahagije kuri telefoni yawe, kuko usibye umusoro uba usabwa kwishyura, hari n'amafaranga ucibwa y'ikiguzi cy'iyi serivise.

Udashoboye kwishyura ukoresheje ubu buryo, ushobora kugana umu "agenti" wa Mobile Money akabigufashamo, nawe ukamwishyura ikiguzi cy'iyi serivise.

3.Kujya kuri banki: Umusoro ku Nyongeragaciro, kimwe n'indi misoro ishobora kwishyurirwa kuri banki iyo ariyo yose y'ubucuruzi mu Rwanda. Uhisemo ubu buryo, ugenda witwaje amafaranga "kashi" cyangwa se sheki. Ugeze kuri banki, ugomba kuzuza neza urupapuro rwabugenewe, ukandika RRA nka nyiri ayo mafaranga ushaka kubitsa, ugashyiraho na ya nimero iri ku rupapuro wakoreyeho imenyekanishamusoro, umubare w'umusoro ushaka kwishyura n'ubwoko bw'umusoro wishyura, aha wandika umusoro ku nyungu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?