Umusoro ku nyungu z’amasosiyete (CIT)
Umusoro ku nyungu z'amasosiyete ucibwa ku nyungu z'ubucuruzi zabonywe n'usora utari umuntu ku giti cye.
Inyungu zisoreshwa zibarwa ku mubare uburungushuye w’amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1.000FRW) kandi zikishyurwaho umusoro ku gipimocya mirongo itatu ku ijana (30%) ku nyungu yungutswe kugeza muri 2023 n’igipimo cya 28% kuva muri 2024.
Icyakora, isosiyete yiyandikishije bwa mbere ku isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Rwanda yishyura umusoro ku bipimo bikurikira mu gihe cy’imyakaitanu (5) uhereyeigihe yiyandikishirije:
(a) 20% iyo iyo sosiyete igurishakuri rubanda nibura mirongo ine ku ijana (40%) by’imigabane yayo;
(b) 25% iyo iyo sosiyete igurishakuri rubanda nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imigabane yayo;
Ku nyungu nyakuri,igipimo kibarwa ku nyungu si ku gicuruzo cy’umwaka wose. Ibi bifasha usora gukuramo ibyatunze umwuga w’ubucuruzi mu nyungu.
Ibigo biciriritse n’amashyirahamwe bitanga umusoro ku nyungu ku gipimo cya zeru ni ibigo by’imari byemejwe n’inzego zibifitiye ububasha bisora umusoro ku nyungu z’amasosiyete ku gipimo cya zeru ku ijana (0%) mu gihe cy’imyaka itanu(5), guhera igihe byemerewe. I
cyakora, icyo gihe gishobora kongerwa mu gihe ibyo bigo byujuje ibisabwa n’iteka rya Minisitiri. Ibyo bigo bisabwa gutanga ibaruramari ryabyo ku buyubozi bw’imisoro bitarenzi Italiki 31 Werurwe nyuma y’igihe cy’umusoro.
Guteza imbere ishoramari
Usibye ibipimo byavuzwe haruguru ku musoro ku nyungu z’amasosiyete, hari amahirwe y’ishoramari ku misoro cyangwa ibindi umushoramari ahabwa kubera uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu hagamijwe korohereza no gushyigikira ishoramari rye. Ibigo byungukira muri ayo mahirwe bifite igipimo cyihariye cyo ku nyungu ku musoro CIT nk’uko itegeko ryo guteza imbere no korohereza ishoramari ryo muri 2021 ribiteganya. Ubwo bworoherezwe ku musoro buri mu byiciro bikurikira:
A. Igipimo ku musoro ku nyungu z’amasosiyete cya zeru kw’ijana (0%)
Igipimo ku musoro ku nyungu z’amasosiyete wa zeru ku ijana (0%) ihabwa abashoramari biyandikishije bujuje ibisabwa:
1º Sosiyete mpuzamahanga, ifite icyicaro gikuru cyayo cyangwa ibiro by'akarere mu Rwanda.
2º Ikigo cyandikishijwe nk’icy’ubugiraneza nyuma yo kwemezwa na komite ishinzwe abashoramari bigenga.
B. Igipimo ku musoro ku nyungu z’amasosiyete cya gatatu ku ijana (3%)
Igipimo cya 3% ku ijana ku musoro ku nyungu ya sosiyete gihabwa:
1 º Ku mushoramari wiyandikishije yemererwa gukora nka sosiyete yigenga,mu gihe yujuje ibisabwa.
2 º Ku kinyabiziga cyihariye cyanditswe mu bikorwa by’ishoramari mu gihe cyujuje ibisabwa.
3 º Abashoramari biyandikishije nk’ikigega cy’abishyize hamwe mu gihe bujuje ibisabwa.
4º Ku nyungu ikomoka ku byacurujwe mu mahanga, igipimo cya 3% gihabwa umushoramari wanditswe ukora nk’ikigo cy’ubucuruzi mpuzamahanga kidakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda, iyo yujuje ibisabwa.
5 º Ku bihembo biva mahanga, igipimo cya 3% gihabwa umushoramari wanditswe ukora nk’isosiyete y’umutungo bwite mu by’ubwenge iyo yujuje ibisabwa.
C. Amahirwe ku umusoro ku bushoramari mu bugiraneza
Ikigo cyashyizweho n’abashoramari b'abagiraneza kandi byemejwe na komite ishinzwe ishoramari ryigenga gihabwa ubworoherezwe butandukanye mu bijyanye n’imisoro.
Igipimo ku musoro ku nyungu z’amasosiyete wa cumi na gatanu ku ijana (15%)