Menyekanisha TVA

Niba ushaka gukora imenyekanishamuro rya TVA, ugomba gukurikiza intambwe zose zagenwe.

Ibikenewe mbere yo gutangira kumenyekanisha TVA

Kugira ngo ukore imenyekanishamusoro rya TVA, ugomba kuba wanditse kuri uyu musoro.

Umusoro ku nyongeragaciro umenyekanishwa nyuma y’ukwezi kurangiye cyangwa
nyuma y’igihembwe (amezi atatu).
Usora ufite ibyacurujwe ku mwaka bingana cyangwa bitarenze FRW 200.000.000
agomba kumenyekanisha TVA buri gihembwe mu minsi 15 ikurikira igihe igihembwe
cyarangiye.
Usora ufite ibyacurujwe ku mwaka birenga FRW 200.000.000, agomba
kumenyekanisha TVA buri kwezi mu gihe cy’iminsi 15 nyuma y’igihe ukwezi
kwarangiriye.
Nyamara, usora ufite ibyacurujwe ku mwaka bingana cyangwa bitarenze
FRW 200.000.000 wifuza kwimukira mu cyiciro cy’abamenyekanisha TVA mu kwezi
arabyemerewe.
Gutanga umusoro ku nyongeragaciro ni itegeko, umucuruzi utabikoze ahabwa ibihano.

Ibyo umuntu asabwa kwitegura mbere y’uko atangira kumenyekanisha TVA
Mbere yo kumenyekanisha umusoro ku nyongeragaciro, usora agomba gukora
imyiteguro ikurikira:
● Kureba neza ko imashini/telefone irimo EBM iriho interineti kugira ngo
amakuru ari muri EBM abashe kwihuza n’ayo muri sisiteme ya RRA.
● Gushyira amakuru y’ibyakozwe byose mu migereka yagenwe.
● Kwinjira muri sisiteme ya EBM n’iya E-tax hakoreshejwe imyirondoro
y’ukuri (TIN n’ijambobanga).
● Kuba azi igihe ashaka kumenyekanisha TVA: Ukwezi cg igihembwe

Ubusonerwe kuri TVA

Hano urahasanga  urutonde rw'ibintu na seirivise byishyura TVA ya zeru n'ibisonewe TVA nk'uko biteganywa n'itegeko.

Iyo uguze ibintu cyangwa serivise bikatwaho TVA, kugira ngo umenye umusoro wishyurwa, ufata igiteranyo cya TVA wakiriye ugurisha ibyo bintu (TVA…

Ibipimo, ihazabu n'ibihano bijyanye na TVA

Nk’uko biteganywa n’Itegeko n° 020/2023 ryo ku wa 31/03/2023 rigena uburyo
bw’isoresha, ibihano bikurikira bihabwa umuntu utubahirije amategeko arebana
n’umusoro wa TVA:
1. Niba umuntu akora ibikorwa by’ubucuruzi atariyandikishije ku musoro ku
nyongeragaciro mu gihe byasabwaga, ahanishwa ihazabu yo mu rwego
rw’ubutegetsi ingana na mirongo itanu ku ijana (50%) y’umusoro ku
nyongeragaciro yagombaga kwishyura mu gihe cyose yakoze umurimo
w’ubucuruzi.
2. Mu gihe umuntu atanze inyemezabuguzi idakwiye y'umusoro ku
nyongeragaciro agamije kugabanya umubare w’umusoro ku nyongeragaciro
wishyurwa cyangwa kongera umubare wa TVA yatanze arangura ibicuruzwa
bye, acibwa ihazabu yo ku rwego rw’ubutegetsi ingana n’ijana ku ijana (100%)
y'amafaranga y'umusoro ku nyongeragaciro wagombaga kwishyurwa.
3. Umuntu utariyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro atanze inyemezabuguzi
iriho umusoro ku nyongeragaciro, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi
y’ijana ku ijana (100%) y’umusoro ku nyongeragaciro waciwe ndetse
akanishyura umusoro wose uri kuri iyo nyemezabuguzi.

Inyungu n'ibihano by’ubukerewe bwo kumenyekanisha no kwishyura TVA:
Amategeko y’imisoro yashyizeho ibihano n’inyungu z’ubukererwe ku bantu bakererwa kumenyekanisha no kwishyura umusoro wa TVA hashingiwe ku minsi y’ubukererwe ibarwa nyuma y'itariki ntarengwa yagenwe.

Ibindi bihano bishingira ku makosa akurikira: gutinda kumenyekanisha TVA,
gukoresha nabi EBM, gutubya ibiciro n’ibindi.

Igipimo cy'umusoro ku nyongeragaciro ni:

  • (a) 0% ku bicuruzwa cyangwa serivisi bisoreshwa ku ijanisha rya zeru bigenwa n'itegeko Nº 049/2023 mu ngingo yayo ya 7.
  • (b) 18% ku bindi bicuruzwa na serivisi bitangwa mu Rwanda cyangwa bitumizwa mu  mahanga.
  • (C) Ibikoresho bisonewe

Inyigisho z'uko bamenyekanisha TVA

  • Ni gute namenyekanisha TVA nyuze muri system ya MyRRA?

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?