Kumenyekanisha no kwishyura imisanzu ya RSSB
Imisanzu yose ya RSSB imenyekanishirizwa mu ikoranabuhanga muri sisitemu nshya ya RSSB yitwa Ishema.
Kumenyekanisha no kwishyura imisanzu ya RSSB bikorwa buri kwezi, bitarenze itariki ya 15 y’ukwezi gukurikira uko imisanzu itangiwe. Abishyura ku gihembwe nabo bishyura bitarenze itariki 15 ikurikira igihembwe iyo misanzu itangiwe.
Nyuma yo gukora imenyekanisha, kwishyura imisanzu ya RSSB bishobiora gukorwa mu buryo bukurikira: Mobile Money, Airtel Money, Mobile Banking, MobiCash, Internet Banking cyangwa umuntu akajya kuri banki y’ubucuruzi imwegereye.
Ibihano bikurikira, bigenwa n’imitangire ya pansiyo n’agenerwa abagiriye impanuka mu kazi, bihabwa abakoresha mu gihe imisanzu yatinze kwishyurwa:
1.Ibihano by’ubukererwe: Imisanzu yose yishyuwe nyuma y’itariki ntarengwa yishyuzwa 1.5% y’ubutinde kuri buri mukozi wamenyekanishijwe, buri kwezi, ndetse na 1.5% y’ubutinde yishyurwa banki.
2. Kwishyuzwa imisanzu hakoreshejwe imbaraga: Umukoresha utubahiriza igihe cyo kwishyura imisanzu agerwaho n’uburyo bwifashisha imbaraga nk’uko bigenwa n’amategeko.
3.Ibihano bigenwa n’amategeko: Ibi bishobora gukoreshwa mu gihe; habayeho ibura ry’amakuru cyangwa itangwa ry’amakuru atari yo mu gihe cyo kwiyandikisha, kumenyekanisha imishahara y’abakozi bitakozwe, igihe cyo gutangira imisanzu kitubahirijwe, amategeko n’amabwiriza y’imineyekanisha ry’impanuka cyangwa indwara atubahirijwe, ndetse n’itangwa ry’amakuru atuzuye cyangwa atari yo.