Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Imisanzu y'Ikigo cy'Ubwiteganyirize RSSB / Umusanzu ku bigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara /

Umusanzu ku bigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara

Ubwishingizi ku bigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara kugira ngo abashe kubona umushahara we wose mu gihe cy’ibyumweru 14.

Abakozi bose bagengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, abakozi bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’abakozi ba Leta bagengwa na sitati zihariye bagomba gutanga umusanzu w’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko. Uwo musanzu ungana na 0.6% by’umushahara ubarirwaho umusanzu (umushahara mbumbe). Uwo musanzu ugabanyijemo 0.3% atangwa n’umukoresha na 0.3% atangwa n’umukozi.

Ku yandi makuru arebana arebana n’uyu musanzu, wasura urubuga rwa RSSB.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?