Umusanzu w’ubwishingizi mu kwivuza

Abanyamuryango muri gahunda y’ubwishingizi mu kwivuza ni abakozi ba leta, abari mu zabukuru bari basanzwe bakoresha ubwishingizi mu kwivuza, ndetse n’ibigo byigenga byasabye ndetse bikemererwa iyi serivisi.

Imisanzu ihabwa RSSB ingana na 15% y’umushahara fatizo w’umukozi. Yishyurwa n’umukozi ndetse n’umukoresha ku gipimo cya 7.5% kuri buri wese.
RSSB kandi yishingira abari mu zabukura mu gihe 7.5% akurwa kuri pansiyo yabo ya buri kwezi.

Umukoresha ni we ushinzwe gukata, kumenyekanisha ndetse no kwishyura imisanzu y’abakozi be muri RSSB. Imisanzu ikatwa buri kwezi, ndetse ikishyurwa bitarenze tariki 15 z’ukwezi gukurikira.


RSSB yishingira 85% y’ikiguzi cyo kwivuza n’imiti wandikiwe. Umurwayi yiyishyurira 15% gasigaye ku kiguzi.


Ku yandi makuru arebana n’imisanzu y’ubwishingi mu kwivuza, wasura urubuga rwa RSSB.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?