Ibihano ku kutamenyekanisha &Kutishyura imisoro yeguriwe inzego z’ibanze
Usora utamenyekanishirije ku gihe imisoro yeguriwe inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage cyangwa agatanga imenyekanisha ritari ryo, ahanishwa igihano kingana na 40% by’umusoro wagombaga gutangwa.
Umusoro utishyuriwe ku gihe kandi ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, ibarwa guhera ku munsi wa mbere ukurikira itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura imisoro yeuriwe inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage.
Hejuru y’ibi bihano kandi, umusoro utishyuwe ucibwaho ibindi bihano by’ubukererwe by’inyongera bingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyi nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.