Umusoro ku mutungo utimukanwa
Uyu ni umusoro ucibwa ku mutungo nk’ibibanza n’ibindi biwongerera agaciro nk’inyubako n’indi mitungo itimukanwa iri ahantu idashobora kuvanwa mu buryo mbumbe ngo yimurirwe ahandi kandi iyo mitungo iri ahantu hazwi mu mbago z’inzego z’imitegekere y’igihugu yegerejwe abaturage.
Umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa kandi ugatangwa na nyir’umutungo, nyir’uburagizwe cyangwa undi muntu ufatwa nka nyir’umutungo.
Nyir’umutungo uba mu mahanga ashobora kugira umuhagarariye mu Rwanda. Uwo umuhagarariye agomba kuzuza inshingano yo gutanga umusoro iri tegeko risaba nyir’umutungo. Kudahagararirwa neza bifatwa nk’aho bikozwe na nyir’ubwite.
Inshingano yo gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa ntirangirana cyangwa ngo ikererezwe n’uko nyirʼumutungo yabuze atagennye umuhagararira cyangwa undi muntu ucunga uwo mutungo utimukanwa mu izina rye.
Iyo umutungo utimukanwa uhuriweho na ba nyirawo barenze umwe, abo bawuhuriyeho bagena kandi bagaha uburenganzira umwe muri bo kugira ngo abahagararire bose nk’itsinda ry’abasora
Iyo abahuriye ku mutungo utimukanwa batagennye umwe muri bo ubahagararira bose nk’itsinda ry’abasora, inshingano zo kwishyura umusoro zirebana n’uwo mutungo utimukanwa zirangizwa hagendewe ku mategeko agenga umutungo uhuriweho na benshi.
Iyo habayeho ihererekanya ry’umutungo utimukanwa ku mpamvu iyo ari yo yose ibayeho hagati mu mwaka w’isoresha, uweguriwe umutungo utimukanwa abarirwa umusoro uhereye igihe ihererekanya ryabereye.
Umusoro ku mutungo utimukanwa ucibwa hashingiwe kuri ibi bikurikira:
Umusoro ku nyubako: Ubarwa hashingiwe ku gaciro ku isoko k’inyubako n’ikibanza cyayo
Ubuso ku butaka: ubarwa hashingiwe ku bipimo by’ubutaka bibarirwa kuri metero kare.
Umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa hakurikijwe agaciro k’uwo mutungo n’icyo ugenewe gukoreshwa (urugero: ahagenewe guturwa, ubucuruzi, inganda). Igipimo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa cyashyizweho ku buryo bukurikira:
Hagati ya zeru n’amafaranga y’u Rwanda 80 kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka.
Inyubako n’ikibanza byagenewe guturwamo: Bisoreshwa ku gipimo cya 0,5% by’agaciro ku isoko k’icyo kibanza n’inyubako.
Inyubako n’ikibanza byagenewe ubucuruzi: Bisoreshwa ku gipimo cya 0,3% by’agaciro ku isoko k’icyo kibanza n’inyubako.
Inyubako n’ikibanza byagenewe inganda, inyubako n’ikibanza by’ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse: Bisoreshwa ku gipimo cya 0,1% by’agaciro ku isoko k’icyo kibanza n’inyubako.
Mu kugena agaciro gasoreshwa k’inzu y’ubucuruzi cyangwa uruganda, imashini n’ibindi byuma bifunzwe ku nyubako ntibibarwa.
Icyakora, ibi bikurikira byitabwaho by’umwihariko:
Ikibanza n’inzu yo guturamo y’amagorofa atatu: bisoreshwa ku gipimo cya 0,25% by’agaciro kabyo ku isoko;
Ikibanza n’inzu yo guturamo irengeje amagorofa atatu: bisoreshwa ku gipimo cya 0,1% by’agaciro kabyo ku isoko.
- Inyubako imwe nyirayo yageneye guturamo nk’icumbi rye, hamwe n’inyubako ziyunganira mu kibanza cyagenewe guturwamo n’umuryango umwe. Iyo nyubako ikomeza kubarwa nk’icumbi rye n’iyo yaba atayituyemo ku mpamvu zitandukanye;
- Imitungo itimukanwa yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere cyangwa iy’Umujyi wa Kigali nk’iy’abantu batishoboye;
- Imitungo itimukanwa ya Leta, iy’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage n’iy’inzego za Leta, keretse iyo iyo mitungo ikorerwamo ibikorwa bigamije kubyara inyungu cyangwa by’ikodeshagurisha;
- Imitungo itimukanwa itunzwe na ambasade zihagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda iyo ibyo bihugu bihagarariwe bitaka umusoro ku mutungo utimukanwa wa ambasade z’u Rwanda mu mahanga;
- Ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi, iby’ubworozi cyangwa iby’amashyamba, iyo bufite ubuso bungana cyangwa buri munsi ya hegitari ebyiri;
- Ubutaka bugenewe kubakwaho amazu yo guturamo ariko nta bikorwa remezo by’ibanze byahashyizwe.
Kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa bikorwa n’usora bitarenze itariki ya 31 Ukuboza z’umwaka uhwanye n’igihe cy’isoresha. Imenyekanishwa rikorerwa ku ikoranabuhanga muri sisitemu ya Rwanda Automated Local Government Taxes Management System.
Igihe cy’igena ry’agaciro k’imitungo itimukanwa: Itariki y’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa ni iya mbere Mutarama mu mwaka wa mbere w’isoresha.
Nyuma yo gukora imenyekanisha, umusoro ku mutungo utimukanwa kimwe n’indi misoro ushobora kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bukurikira: Mobile Money, Airtel Money, Mobile Banking, MobiCash cyangwa Internet Banking.