Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Imisoro yeguriwe inzego z’ibanze / Umusoro ku mutungo utimukanwa ugurishijwe /

Umusoro ku mutungo utimukanwa ugurishijwe

Hashyizweho umusoro ku mutungo utimukanwa ugurishijwe ucibwa ku bipimo bikurikira:
 
Umusoro wa 2% : Ucibwa ku gaciro k’igurishwa cy’umutungo ukoreshwa wagenewe igikorwa cy’ubucuruzi, iyo uwawugurishije yanditse ku musoro ku nyungu
Umusoro wa 2.5%: Ucibwa ku gaciro k’igurisha ry’umutungo utimukanwa wagurishijwe, iyo uwawugurishije atanditse ku musoro ku nyungu.
 
Umusoro ku mutungo utimukanwa ugurishijwe ucibwa ku gaciro k’igurisha ry’umutungo wagurishijwe ukuyemo 5,000,000 Frw adasoreshwa (asonewe umusoro).

Uyu musoro umenyekanishwa nyuma y’igurishwa ry’umutungo utimukanwa bigakorerwa ku ikoranabuhanga umuntu anyuze muri sisitemu ya Rwanda Automated Local Government Taxes Management System.

Nyuma yo kumenyekanisha, umusoro ku mutungo utimukanwa ugurishijwe ushobora kwishyurwa muri izi nzira zikurikira: Mobile Money, Airtel Money, Mobile Banking, MobiCash cyangwa Internet Banking.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?