Umusoro ku nyungu z’ubukode
Uyu ni umusoro ucibwa ku nyungu umuntu ku giti cye cyangwa undi muntu wese utishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete abona biturutse ku bukode bw’umutungo utimukanwa nk’ubutaka cyangwa inyubako biri mu Rwanda.
Umusoro ku nyungu z’ubukode ucibwa kuri ibi bikurikira:
Inyungu ikomoka ku mazu akodeshwa yose cyangwa akodeshwa igice;
Inyungu ikomoka ku bikorwa byongerewe ku nzu bikodeshwa byose cyangwa hakodeshwa igice cyabyo;
Inyungu ikomoka ku bukode bw’undi mutungo utimukanwa uwo ari wo wose uri mu Rwanda.
Igipimo cy’umusoro ku nyungu z’ubukode
Igipimo cy’umusoro ku nyungu z’ubukode cyagenwe mu buryo bukurikira:
Amafaranga asoreshwa | Ijanisha |
0 - 180,000 Frw | 0% |
180,001 – 1,000,000 Frw | 20% |
Hejuru ya 1,000,000 Frw | 30% |
Umusoro ku nyungu z’ubukode zibarwa hashingiwe ku nyungu zabonetse mu gukodesha umutungo utimukanwa. Inyungu zibarwa mu buryo bukurikira:
Uburyo rusange bwo kubara umusoro: aha umusoro ku nyungu z’ubukode uboneka hamaze kuvanwa 50% ku nyungu mbumbe, bifatwa nk’amafaranga usora akoresha mu bikorwa byo gufata neza umutungo we utimukanwa ukodeshwa.Amafaranga asigaye, niyo abarirwaho umusoro.
Iyo nyiri umutungo utimukanwa yawubonye ku nguzanyo ya banki: Iyo usora agaragaje gihamya cy’uko umutungo we ukodeshwa yawubonye ku nguzanyo ya banki (umutungo wubatswe cyangwa waguzwe ku nguzanyo), icyo gihe abarirwa umusoro ku nyungu z’ubukode mu buryo bukurikira:
Hafatwa inyungu mbumbe z’ubukode, hagakurwamo 50% abarwa nk’ayo usora akoresha mu bikorwa byo gufata neza uwo mutungo we ukodeshwa, hagakurwamo kandi inyungu nyakuri zishyuwe banki kuva igihe ubukode bwatangiriye mu mwaka w’umusoro. Ikinyuranyo gisigaye, nicyo gisoreshwa umusoro ku nyungu z’ubukode.
Umuntu wese winjiza inyungu zikomoka ku bukode bw’umutungo utimukanwa asabwa kumenyekanisha uwo musoro kandi akawishyura bitarenze itariki 31 Mutarama z’umwaka ukurikira umwaka wishyurirwa umusoro. Urugero: Umusoro ku nyungu z’ubukode w’umwaka wa 2024 wamenyekanishijwe kandi wishyurwa bitarenze tariki 31 Mutarama 2025.
Kumenyekanisha bikorerwa ku ikoranabuhanga muri sisitemu ya RGLMS.
Inyandiko zikenerwa: amasezerano y’ubukode hagati ya nyiri umutungo n’ukodesha aba agomba gusinywaho n’impande zombi, kandi fotokopi yayo igashyikirizwa Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bitarenze iminsi 15 ibarwa kuva igihe ayo masezerano yasinyiwe.
Nyuma y’imenyekanisha, Umusoro ku nyungu z’ubukode ushobora kwishyurwa mu buryo bukurikira: Mobile Money, Airtel Money, Mobile banking, MobiCash na Internet banking.