Kwandukuza ubucuruzi

Iyo usora yahagaritse ubucuruzi bwe ashobora gusaba gufungisha TIN. Iyo amaze gufungirwa TIN y’ubucuruzi, bisobanuye ko ataba agifite inshingano zo kumenyekanisha umusoro runaka.

Kuba usora atakoze imenyekanishamusoro nk’uko biteganywa n’amategeko, ntibivuze ko usora ahita afungirwa TIN y’ubucuruzi. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kiba kigomba kumenya amakuru y’ukuri y’uko uwo muntu koko yahagaritse ubucuruzi bwe (atakibukora) ku buryo atakomeza kwandikwa ku musoro runaka.

Kwandukurwa bishobora gukorwa ku musoro runaka mu gihe usora atahagaritse ubucuruzi bwe. Icyo gihe byitwa guhagarikisha konti y’umusoro. Urugero, usora ashobora gukomeza kwandikwa ku musoro ku bihembobo (PAYE) ariko agasaba kwandukurwa ku musoro ku nyongeragaciro (TVA).

Iyandukurwa rigira agaciro mu gihe RRA yahaye usora baruwa imwemerera guhagarika TIN ye cyangwa konti y’umusoro runaka.

Gusaba guhagarikisha TIN cyangwa konti y’umusoro runaka ubu byashyizwe mu ikoranabuhanga. Usora asaba iyo serivise atavuye aho ari anyuze mu ikoranabuhanga ku rubuga rwa RRA, agahita abona igisubizo kimwemerera cyangwa kimuhakanira akabwirwa impamvu.

Mbere yo gusaba kwandukuza TIN cyangwa konti runaka y’umusoro, usotra agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba nta mwenda w’umusoro abereyemo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro
  • Kuba ubucuruzi busabirwa gufunga koko bwarahagaze butagikora
  • Kunyuza ubusabe bwe mu ikoranabuhanga anyuze ku rubuga rwa RRA

Saba kwandukuza TIN yawe

Icyitonderwa:

  • Iyo usora afite imisoro itaramenyekanishijwe cyangwa itarishyuwe ariko agashaka gutanga ubusabe bwe bwo kwandukuza TIN, sisitemu ya RRA ihita imugaragariza iyo myenda yose, maze akaba afite amahitamo yo kubanza kuyishyura akabona gutanga ubusabe bwe cyangwa se agahitamo gutanga ubusabe bwe atarishyura iyo myenda. Iyo akoze aya mahitamo ya nyuma, RRA imuha ibaruwa yo gufunga TIN by’agateganyo, akamenyeshwa ko azahabwa ibaruwa ifunga TIN ye burundu igihe azaba amaze kwishyura iyo myenda y’imisoro.
  • Nyuma y’igihe runaka iyo usora yifuje gusubukura ubucuruzi bwe, abimenyesha RRA kugira ngo yongere ikangure ya TIN ye bityo abe ariyo akomeza gukoresha.

Reba intambwe ku yindi uko wasaba kwandukuza TIN

Reba intambwe ku yindi uko wasaba guhagarikisha konti yawe y'umusoro runaka

Hari impamvu 2 zishoboka, zemerera usora kwandukuza ubucuruzi bwe:

1.Urupfu:

Iyo nyiri ubucuruzi /sosiyete y'ubucuruzi yitabye Imana, umuhagarariye cyangwa uwo mu muryango we yemerewe gusaba kwandukuza ubu bucuruzi anyuze ku ikoranabuhanga muri iyi sisiteme https://etax.rra.gov.rw/ agashyiraho umugereka w'icyemezo cy'uko nyiri ubwo bucuruzi yitabye Imana. Sisiteme ihita itanga icyangombwa cyemeza ko ubwo bucuruzi/TIN/usora bihagaritswe muri sisiteme y'imisoro.

Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kandi gishobora kwandukura ubucuruzi bw'usora kibyibwirije, mu gihe kimaze kwakira amakuru aturutse mu kindi kigo cya Leta kibifitiye ububasha ,y'uko niyiri ubwo bucuruzi yitabye Imana.

2. Iseswa rya sosiyete y'ubcuruzi:

Iyo urwego rubifitiye ububasha rwasheshe sosiyete y'ubucuruzi, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kigomba guhabwa amakuru y'iryo seswa (icyemezo cy'iseswa) mbere y'uko hasabwa kwandukura ubwo bucuruzi muri sisiteme y'imisoro.

RRA ishobora kwandukura sosiyete yasheshwe hashingiwe ku makuru aboneka mu ikoranabuhanga ry'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) cyangwa Minisiteri y'Ubutabera.

Mbere y'uko usaba kwandukuza ubucuruzi bwawe, ugomba kuba ufite ibikurikira:

  • Icyemezo cy'uko nyir'ubucuruzi yitabye Imana
  • Icyemezo cy'iseswa cy'ubucuruzi (iki gisabwa iyo habayeho iseswa rya sosisyete y'ubucuruzi bikozwe n'urwego rubifitiye ububasha)

Icyitonderwa:

  • Gusaba kwandukuzwa ntibisobanura ko ubucuruzi bwawe buhise bwandukurwa.
  • Ubucuruzi bufatwa nk’ubwandukuwe iyo byemejwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu nyandiko.
  • Mu gihe wifuje kongera gukora ubucuruzi bwawe, ugomba kumenyesha RRA ngo yongere ibyutse nimero yawe iranga usora (TIN) kugira ngo ubashe kuyikoresha.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?